Andikisha ubucuruzi bwawe
Umuntu wese utangiye igikorwa cy'ubucuruzi cyangwa ibikorwa bishobora gusoreshwa
agomba kwiyandikisha ku Mwanditsi Mukuru mu gihe kitarenze iminsi irindwi (7) kuva
aho ibikorwa by’ubucuruzi bitangiriye.
Icyakora, umuntu ukora ibikorwa bitari iby’ubucuruzi bishobora gutanga umusoro, afite
inshingano zo kwiyandikisha mu buyobozi bw’imisoro.
Ubucuruzi bushobora kwandikishwa mu buryo butatu bukurikira:
A. Unyuze ku kigo gishinzwe iterambere mu Rwanda (RDB):
Kwandikisha ubucuruzi mu Rwanda bikorwa n’ibiro by’Umwanditsi Mukuru (ORG) mu Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB). Kwandikisha ikigo cy’ubucuruzi cy’umuntu ku giti cye (ubucuruzi buri mu mazina ya nyirabwo) cyangwa sosiyete y’umuntu cyangwa itsinda ry’abantu
bikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga unyuze ku urubuga Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) unyuze kuri https://businessprocedures.rdb.rw/
Iyi serivisi ikorwa ako kanya kandi nta kiguzi. Iyo ikigo cy'ubucuruzi kimaze kwandikwa, gihabwa cy'iyandikwa gitangwa na RDB. Sisitemu za RDB na RRA zirakorana mu buryo bwo koroshya kwihutisha inzira yo kubona nimero iranga usora (TIN) no gusobanukirwa neza inshingano ze zijyanye n'imisoro.
B. Unyuze ku Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative mu
Rwanda (RCA)
Amakoperative asabwa kwiyandikisha mu Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza
imbere Amakoperative (RCA) anyuze ku muyoboro w’ikoranabuhanga https://cmis.rca.gov.rw/
cyangwa akegera umukozi ushinzwe Amakoperative ku Murenge akamufasha.
Icyitonderwa: Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro (RRA) gikomeza kwandika
amakoperative yabonye ibyemezo mbere yo guhuza sisitemu na RCA.
C. RRA yandika kandi ikanatanga inomero iranga umusoreshwa (TIN) ku bantu bakurikira:
● Abantu ku giti cyabo batagamije gukora ibijyanye n’ubucuruzi, urugero: batunze ibinyabiziga bifite moteri, Icyemezo cyo kutabamo umusoro (TCC), abanyamahanga bakora imurikagurisha, abatumiza n’abohereza ibintu mu mahanga by’igihe gito.
● Umuntu ushaka kwishyura Umusoro ukomoka ku murimo (TPR), abakeneye kwishyura
umusoro ku mitungo itimukanwa batunze ndetse n’umusoro uturuka ku nyungu z’ubukode.
● Imiryango itari iya Leta (ONG)
● Imishinga ihuriweho na Leta n'abikorera
● Indagano/Izungura
● Ibigo bya leta
Icyitonderwa: Iyi serivise itangirwa ku biro byose bya RRA no ku cyicaro gikuru.
Umuntu wese wagize igicuruzo kirenze amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni makumyabiri (20.000.000 Frw) y’ibyacurujwe mu gihe cy'umwaka angana n’amafaranga y'u Rwanda miliyoni eshanu (5.000.000 Frw) mu gihembwe kirangiye, agomba kwiyandikisha ku musoro ku Nyongeragaciro (TVA) mu buyobozi bw'Imisoro mu gihe kitarenze iminsi irindwi (7) uhereye
igihe uwo mwaka/igihembwe byarangiriye.
Umucuruzi utagejeje ku gicuruzo cyavuzwe haruguru ashobora kwiyandikisha ku musoro ku nyongeragaciro (VAT) ku bushake bitewe n'impamvu zitandukanye.
Umuntu wese ukora ubucuruzi wiyandikishije cyangwa utiyandikishije ku musoro ku nyongeragaciro (TVA) itegeko rimusaba gukoresha EBM mu gutanga inyemezabuguzi kuko gutanga izindi nyemezabuguzi zitari iza EBM bitemewe. Kuri ubu, EBM ni iy’abasoreshwa bose biyandikishije ku umusoro ku nyungu (PIT/CIT).
Nyuma yo kwiyandikisha, impinduka izo ari zozse yaba izijyanye n'ubucuruzi, usora cyangwa icyiciro cy'ubucuruzi, zigomba kumenyeshwa mu nyandiko Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro mu minsi 7 uhereye igihe izo mpinduka zabereye. Kutabikora uko bisabwa binyuranyije n’amategeko birahanirwa.
Kwandikisha ubucuruzi mu Rwanda ni ubuntu, ukoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga ku
rubuga rw'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere mu Rwand (RDB). Icyakora, hari abikorera bigenga (aba agents b'Irembo) batanga ubufasha mu bijyanye no kwandikisha ubucuruzi, basaba ikiguzi kuri iyo serivisi.
Uretse kuba bisabwa n’amategeko, hari ibyiza byinshi byo kwandikisha ubucuruzi. Harimo:
● Kubona uburinzi bwagenwe n’amategeko agenga ubucuruzi nk’uburyozwe
bucye.
● Koroshya uburyo bwo kubona cyangwa gufata inguzanyo mu bigo by’imari.
● Kubaka icyizere mu bakiriya kuko uba ufite icyemezo cy’uko ubucuruzi
bwanditse.
Mu gihe wamaze kwandikisha ubucuruzi bwawe, wemerewe ibi bikurikira:
- Guhabwa icyemezo cyo kutabamo umusoro leta (TCC) cyifashishwa
mu gupiganira amasoko no kwaka inguzanyo.
- Gusaba icyemezo cy’ubudakemwa mu misoro (QUITUS Fiscal)
- Kugirana imikoranire n’ubuyobozi bw’imisoro, no guhabwa amahugurwa
ku bijyanye n’imisoro n’amahoro.
- Guhererekanya umutungo wimukanwa.
- Guhagarika ubucuruzi (Igihe runaka): ashobora gusaba ihagarika
ry’igihe gito bitewe n’impamvu zitandukanye.
a) Imisoro yo ku rwego rw’igihugu
● Basabwa gukora imenyekanishamusoro ku misoro ikurikira: Umusoro ku nyungu
z'umuntu ku giti cye (PIT), umusoro ku nyungu z'amasosiyete (CIT), umusoro ku
nyongeragaciro, umusoro ku musaruro ukomoka ku murimo PAYE (Ku bujuje
ibisabwa), Umusoro ku byaguzwe (Ku bujuje ibisabwa), Umusoro ufatirwa wa 3% na
15% n’undi musoro ufatirwa (ku mabuye y’agaciro n’ imikino y’amahirwe) ku bujuje
ibisabwa.
● Buri musoro wamenyekanishijwe ugomba kwishyurirwa ako kanya nk’uko amategeko
abiteganya.
b) Imisoro y'inzego z'ibanze
Agomba gutanga iyi misoro n’andi mafaranga yagenwe: Umusoro w'ipatante, umusoro ku
mutungo utimukanwa n’umusoro ku nyungu z’ubukode.
Usora cyangwa umuntu uwo ariwe wese ahabwa ibihano iyo akoze amakosa
akurikira:
● Kutubahiriza inshingano zo kwiyandikisha
● Kunanirwa kumenyekanisha imisoro no kwishyurira igihe.
● Kunanirwa gufatira umusoro;
● Kunanirwa gutanga ibimenyetso bisabwa n’ubuyobozi bw’imisoro;
● Kutorohera no kwanga gutanga amakuru mu gihe cy’igenzura ry’imisoro;
● Kunanirwa kumenyesha ku gihe ububasha yahawe;
● Kunanirwa kubika ibitabo by’ibaruramari n’inyandiko z’ibikorwa byakozwe mu bucuruzi
bwe;
● kubangamira ibikorwa cyangwa inshingano z’ubuyobozi bw’imisoro.
● Kunanirwa gutanga inyandiko z’ibaruramari n’ushinzwe kubikora kubw’impamvu
z’imisoro.
● Kutubahiriza ibisabwa n'amategeko yihariye agenga imisoro mu gihe nta yandi
mategeko ateganya ibihano;
● Kunanirwa gutangira ku gihe amakuru, gutanga amakuru atuzuye, cyangwa atariyo
no kuriganya nyuma yo kuyasabwa n'ubuyobozi bw'imisoro.