Ahabanza / Imisoro y'imbere mu gihugu / Serivisi z’ibinyabiziga / Menyekanisha umusoro ku nyungu w’ikinyabiziga /

Menyekanisha umusoro ku nyungu w’ikinyabiziga

Iyo winjiza inyungu zikomoka ku kinyabiziga,you generate income, usabwa kumenyekanisha umusoro ku nyungu w’umwaka ukawishyura mu kigo cy’imisoro n’amahoro bitarenze itariki 31 Werurwe z’umwaka w’umusoro ukurikiraho.

Niba warishyuye umusoro ku nyungu umwaka ushize, guhera uyu mwaka uhita ushyirwa mu basora bagomba kwishyura umusoro kunyungu utangwa buri gihembwe. Usora umenyekanisha kandi akishyura umusoro ku nyungu mu buryo bw’igihembwe agomba kumenyekanisha akanishyura uwo musoro bitarenze ku wa 30 Kamena(igihembwe cya 1), ku wa 30 Nzeli (igihembwe cya 2) no ku wa 31 Ukuboza( igihembwe cya 3) z’umwaka w’ibikorwa by’ubucuruzi bisoreshwa. Avansi y’umusoro ku nyungu yishyurwa ku gihembwe ibarwa uhereye ku musoro wishyuwe ujyanye n’igihe cy’umusoro cy’umwaka ushize, ukagabanya igicuruzo cy’uwo mwaka, ugakuba n’igicuruzo cy’igihembwe gisorerwa.
 

Kumenyekanisha umusoro ku nyungu w’ibinyabiziga bishobora gukorerwa muri sisitemu ya E-tax cyangwa mu buryo bwa M-declaration (kuri telefone ngendanwa).


Kumenyekanisha kuri telefone bikorwa mu buryo bukurikira:
1.Kanda *800#
2.Hitamo ururimi, Icyongereza cyangwa Ikinyarwanda
Hitamo 1 (Serivise z’ibinyabiziga)
4.Shyiramo TIN yawe na Pulake y’ikinyabiziga caywe (Umuntu umenyekanisha bwa mbere umusoro w’ikinyabiziga nawe akurikiza ibi biramureba).
5.Hitamo umwaka w’umusoro n’igihembwe ushaka gukorera imenyekanisha. (Urugero: Nk’imeneykanishamusoro ry’umwaka rikorwa bitarenze tariki 31 Wwerurwe 2024, mu guhitamo wakwandika ko ari umwaka w’umusoro wa 2023, igihembwe cya 4. Niba ushaka kumenyekanisha avansi y’umusoro ku nyungu itangwa bitarenze tariki 30 Kamena 2024, mu guhitamo urandika ko umwaka w’umusoro ari 2024, igihembwe cya 1).
 
Iyo umaze guhitamo umwaka w’umusoro n’igihembwe ushaka kumenyekanisha, sisitemu ihita ikwereka umusoro ugomba kwishyura uko ungana, igahita iguha na nomero yo kwishyuriraho.

Iyo uhisemo kumenyekanisha umusoro w’ikinyabiziga unyuze muri sisitemu ya E-tax, ugomba kwinjira muri iyo sisitemu ukoresheje TIN n’ijambobanga ryawe. Mu gihe wibagiwe ijambobanga ryawe, ushyiramo TIN yawe ahabugenewe ubundi ukareba munsi ahanditse “Get password” ukahakanda ugakurikiza amabwiriza, ugahabwa ijambobanga rishya.
Umaze kugera muri sisitemu ya E-tax, ukanda ahanditse “Motor vehicle”, hanyuma ugakanda ahanditse “My-declaration” ugakurikiza amabwiriza.
 

bihano n’ihazabu ku musoro ku nyungu z’ibinyabiziga bisa n’iby’iyindi misoro y’imbere mu gihugu.
Ibihano bicibwa usora wakoze amakosa akurikira:


  • Gutinda kumenyekanisha umusoro

  • Gutinda kwishyura umusoro
  • 
Kumenyekanisha umusoro uri hasi w’uwakagombye kumenyekanishwa

  • Kwishyura macye ku musoro wakagombye kwishyurwa

Inyungu z‘ubukererwe zibarirwa ku kwezi, nta gukomatanya, bahereye ku munsi ukurikira uwo
umusoro wagombaga kwishyurirwaho kugeza ku munsi w’ubwishyu na wo ubariwemo. Buri
kwezi gutangiye gufatwa nk’ukwezi kuzuye.
Inyungu z’ubukererwe ntizishobora kurenga 100% by’amafaranga y’umusoro. Iyo usora
yishyuye, ubwo bwishyu bukuraho ibirarane by’umusoro mu buryo bukurikira:

1 ° Umusoro fatizo;


2 ° Ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi;


3 ° Inyungu z’ubukererwe


1.Ibihano byo gutinda kumenyekanisha umusoro
Ibihano byo gutinda kumenyekanisha umusoro hashingiwe ku byacurujwe


● Usora ufite ibyacurujwe biri hagati ya 2-20M: Ahabwa igihano cya Frw
50,000


● Ikigo kidaharanira inyungu, ibigo bya leta n’usora ufite ibyacurujwe biri
hasi ya 20M: 300,000Frw
● Umusoreshwa munini: Ahabwa igihano cya 500,000Frw
2.Inyungu z’ubukererwe mu kwishyura umusoro:
Usora unaniwe kwishyura umusoro mu gihe cyateganyijwe n’itegeko, yishyura inyungu
z’ubukererwe ku musoro fatizo mu buryo bukurikira:

Ijanisha

Igihe cy’ubukererwe

0.5 %

Igihe usora yakererewe igihe kitarenze amezi 6 kuva igihe ntarengwa cyo kwishyura.

1%

Igihe yakererewe kwishyura umusoro igihe kirenze amezi atandatu kugeza ku mezi 12

1.5%

Iyo yakererewe igihe kiri hejuru y’amezi 12

3.Amahazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi

Amakosa ahanishwa ihazabu ku rwego rw’ubutegetsi ridahinduka ni aya akurikira:


● Kunanirwa kumenyekanisha umusoro ku gihe


● Kunanirwa gutanga ibimenyetso asabwa n’ubuyobozi bw’Imisoro


● Kwanga korohereza no gutanga amakuru mu gihe cy’igenzura ry’imisoro;


● Kunanirwa gutanga amakuru arebana n'ubuyobozi cyangwa ishyirwaho
ry'uhagarariye sosiyete/ubucuruzi.


● Kunanirwa kubika ibitabo n’inyandiko z’ibyakozwe


● Kubangamira ibikorwa n’inshingano z’ubuyobozi bw’imisoro


● Kunanirwa gutanga ibaruramari ritangwa n’umuntu ubishinzwe kubw’impamvu z’imisoro.


● Kunanirwa gutangira igihe amakuru, cyanga gutanga amakuru atuzuye, cyangwa atariyo
nyuma yo kuyasabwa n’ubuyobozi bw’imisoro.


● Kunanirwa gutangira igihe avansi y'umusoro ku nyungu utangwa buri gihembwe.

4.Amahazabu yo ku rwego rw’ubutegetsi ajyanye no kutubahiriza ibyavuzwe haruguru ateye ku buryo bukurikira:

Ihazabu idahinduka

Usora bireba

Frw 50,000

Ku muntu udakora imirimo y’ubucuruzi n‘usora ufite ibyacurujwe mu mwaka bya (Frw 2,000,000) gusa bitari hejuru ya (Frw 20,000,000)

Frw 300,000

Niba usora ari ikigo cya leta, cyangwa ikigo kidaharanira inyungu.

Frw 500,000

Iyo usora yamenyeshejwe n'ubuyobozi bw’imisoro ko ari mu rwego rw'abasoreshwa banini.

Frw 500,000

Iyo usora ananiwe gutanga imenyekanishamusoro n’ibaruramari byemejwe kandi abisabwa n’amategeko Iyi hazabu ayishyura buri kwezi kugeza igihe azabitangira.

Umuntu wese wananiwe gutanga amakuru ku gihe, wanze gutanga amakuru cyangwa agatanga amakuru atuzuye, atari yo cyangwa atubye ayasabwe n’ubuyobozi bw’imisoro ahanishwa igihano kidahinduka giteye mu buryo bukurikira:

Ihazabu idahinduka

Usora bireba

Frw 500,000

Umuntu ufite ibyacurujwe mu mwaka bifite agaciro kangana cyangwa
kari munsi ya miliyoni 20 (Frw 20,000,000) y’amafaranga y’u Rwanda.

Frw 2,000,000

Ku muntu ufite ibyacurujwe ku mwaka biri hejuru ya miliyoni makumyabiri (Frw 20,000,000) ariko bitarengeje miliyoni magana abiri (Frw 200,000,000) y’amafaranga y’u Rwanda

Frw 3,000,000

Umuntu ufite ibyacurujwe mu mwaka bingana cyangwa biri hejuru ya miliyoni magana abiri (Frw 200,000,000) y’amafaranga y’u Rwanda ariko atarengeje miliyoni magana atandatu (Frw 600,0000,000)

Frw 5,000,000

Umuntu ufite ibyacurujwe ku mwaka bingana cyangwa biri hejuru ya miliyoni magana atandatu y’amafaranga y’u Rwanda (Frw 600,000,000)

Ihazabu fatizo yo ku rwego rw’ubutegetsi yikuba kabiri iyo ikosa risubiwemo inshuro ebyiri cyangwa eshatu mu gihe cy’imyaka ibiri (2)

Umukozi wabigize umwuga wemewe n’ubuyobozi bw’imisoro ubangamira ibikorwa by’ubuyobozi bw’imisoro acibwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana abiri (Frw 200,000). Umukozi wabigize umwuga kandi wemewe n’ubuyobozi bw’imisoro ashobora kandi guhagarikwa mu nshingano ze na komiseri mukuru mu igihe cy’imyaka ibiri (2).

Amahazabu y’ubutegetsi ahinduka

a.Ihazabu yo ku rwego rw’ubutegetsi ku kutamenyekanisha no kutishyurira umusoro ku gihe

Usora utabasha kumenyekanisha no kwishyura umusoro mu gihe cyagenwe n’amategeko acibwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ku buryo bukurikira:

Ijanisha

Igihe cy’ubukererwe

20% y’umusoro yagombaga kwishyura

Iyo igihe ntarengwa cyo kwishyura cyarenze Ariko kitari hejuru y’iminsi 30

40% y’umusoro yagombaga kwishyura

Mu gihe usora yishyuye mu gihe kiri

hagati y’iminsi mirongo itatu n’umwe (31) na mirongo itandatu (60) uhereye ku munsi wa nyuma wo kwishyura.

60% y’umusoro yagombaga kwishyura

Iyo usora yarengeje itariki ntarengwa

yo kwishyuriraho iminsi iri hejuru ya mirongo Itandatu (60)

Usora wamenyekanishije umusoro asabwa mu gihe cyateganijwe n’amategeko ariko ntiyishyure mu gihe cyagenwe, yishyura umusoro fatizo n’ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ku buryo bukurikira:

Ijanisha

Igihe cy’ubukererwe

5% ku musoro fatizo

Iyo usora yarengeje itariki ntarengwa yo kwishyuriraho iminsi itarenze 30 uhereye ku munsi wa nyuma wo kwishyura.

10% y’umusoro yagombaga kwishyura

Mu gihe usora yishyuye mu gihe kiri hagati y’iminsi mirongo itatu n’umwe kugeza ku minsi 60 uhereye ku munsi wa nyuma wo kwishyura.

30% y’umusoro yagombaga kwishyura

Iyo usora arengejeho iminsi iri hejuru ya mirongo itandatu (60) ku gihe yagombaga kwishyurira

Usora Komiseri Mukuru yemereye yemerewe kongererwa igihe cyo gutanga imenyekanisha ry’imisoro ntacibwa amande yo mu rwego rw’ubutegetsi keretse iyo usora yananiwe kubahiriza ibijyanye no kongererwa igihe.

b.Amahazabu yo ku rwego rw’ubutegetsi ajyanye no kumenyekanisha umusoro uri hasi y’ugomba kwishyurwa

Usora uhindura imenyekanisha rye akanishyura imisoro ijyanye na ryo mbere y‘uko amenyeshwa ko azagenzurwa uwo musoro, ntacibwa ibihano byo gutubya umusoro ariko acibwa inyungu z’ubukererwe.

Usora utanze imenyekanishamusoro bikagaragazwa na RRA ko yamenyekanishije umusoro uri hasi ho 10% ry’uwa nyakuri ariko ukaba utarenze 20% by’umusoro nyakuri, acibwa ihazabu ryo mu rwego rw’ubutegetsi rya (10%) ry’umusoro yatubije.

Usora watanze imenyekanishamusoro, agafatwa na RRA ko yamenyekanishije umusoro uri hasi y’uwo yagombaga kwishyura ho 20%, yishyura ikinyuranyo cyayo akanacibwa ihazabu ya 20% y’umusoro yatubije.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?