Ahabanza / Imisoro y'imbere mu gihugu / Serivisi z’ibinyabiziga / Ihererekanya ry’ikinyabiziga /

Ihererekanya ry’ikinyabiziga

Ihererekanya ry’ikinyabiziga (mutation) rikorwa iyo nyiri ikinyabiziga ahindutse bitewe n’impamvu zikurikira: ubugure busanzwe, impano, icyamunara cya Leta, icyamunara cy’abikorera (kitari icya Leta), ibyemezo by’inkiko cyangwa izungura.

Kuva kuwa 16 Ukwakira, RRA yashyizeho uburyo bwo gusaba ihererekanya ry’ikinyabiziga hakoreshejwe ikoranabuhanga. Nyiri ikinyabiziga niwe usaba iyi serivise, aho asaba ko kimwandukurwaho kikandikwa kuri nyiracyo mushya wakibonye ku mpamvu imwe mu zavuzwe haruguru.

Reba intambwe ku yindi y'uko wakwisabira ihererekanya ry'ikinyabiziga ku ikoranabuhanga.

Igiciro cya serivise y’ihererekanya ry’ikinyabiziga (mutation) ni ibihumbi 60 by’amanyarwanda ku modoka n’ibihumbi 30 by’amanyarwanda kuri moto.

Mu gihe habayeho ihererekanya ry’ibinyabiziga bifite pulake zanditse by’agateganyo nka IT, CD/CMD cg UN ku muntu ushaka gutunga izo modoka ariko agahindurirwa pulake ikaba isanzwe (ikandikwa bya burundu), uwaguze ibyo binyabiziga asabwa kubanza kwishyura amahoro yose ya Gasutamo y’icyo kinyabiziga, keretse gusa iyo amafaranga y’iyandikwa ry’ikinyabiziga (Registration fees) yari yarishyuwe mbere n’uwari utunze icyo kinyabiziga.

Muri rusange, ibyo byangombwa ni ibi bikurikira:

  • Inyandiko y’ubugure irimo: Itariki n’aho ubugure bw’ikinyabiziga bwabereye, agaciro k’icyaguzwe, amazina na nimero ya telefoni n’imikono by’uwaguze n’uwagurishije.
  • Urupapuro rwishyuriweho amafaranga ya serivise y’ihererekanya
  • Ikarita iranga ikinyabiziga (carte jaune) iheruka
  • Uwaguze agomba kuba afite TIN
  • Fotokopi z’indangamuntu/ Pasiporo by’uwaguze n’uwagurishije (iyo ari umuntu ku giti cye). Iyo ari Ikigo (kamoani) hasabwa Icyangombwa cy’iyandikwa gitangwa na RDB, iyo ari Umuryango utari uwa Leta, hasabwa Icyemezo cya burundu cya RGB naho yaba ari Koperative hagasabwa icyemezo cya RCA.
  • Ubwishingizi bw’ikinyabiziga bw’umwaka 1. Iyo ikinyabiziga ari icyo gukora ubucuruzi nka Taxi, hasabwa amakuru ku bwishingizi bw’imyaka 5 iheruka

Icyakora, ibisabwa bigenda bihinduka, bitewe n'impamvu y'ihererekanya ry'ikinyabiziga nk'uko bigaragara hasi: .

A. Ibisabwa mu gusaba serivise y’ihererekanya ku wabonye ikinyabiziga binyuze mu bugure busanzwe.

Ibisabwa ni ibi bikurikira:

  • Inyandiko y’ubugure iriho umukono wa noteri. Iyo ubugure bwabereye hanze y’u Rwanda, ubugure bugomba kuba buriho umukono na kashe bya Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu kandi bwemejwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda
  • Kopi z’indangamuntu/Pasiporo by’uwaguze n’uwagurishije (iyo aria bantu ku giti cyabo). Iyo ari Ikigo (kampani), hasabwa Icyemezo cy’iyandikwa ry’iyo kampani gitangwa na RDB, iyo ari umuryango utari uwa Leta hasabwa Icyemezo cya burundu cya RGB, naho yaba ari Koperative hagasabwa Icyemezo cya RCA.
  • Ku bigo/Kampani hasabwa kandi Imyanzuro y’Inama y’Ubutegetsi, naho ku Miryango itari iya Leta hagasabwa Imyanzuro y’Inama y’Abanyamuryango naho kuri Koperative hagasabwa Imyanzuro y’Inteko rusange.
  • Inyemezabwishyu ya EBM mu gihe uwagurishije ikinyabiziga yanditswe ku musoro ku nyongeragaciro (TVA).
  • Ubwishingizi bw’ikinyabiziga bw’umwaka umwe, naho iyo ikinyabiziga ari icy’ubucuruzi nka Taxi hasabwa amakuru y’ubwishingizi bw’imyaka ishize (historique)
  • Inyemezabwishyu y’amafaranga ya serivise y’ihererekanywa. Aya mafaranga agomba kwishyurwa yose mu gihe iyi service irimo gusabwa, iyo bitagenze gutyo ubusabe burahagarikwa.
  • Uwagurishije ikinyabiziga agomba kuba nta birarane afite by’imisoro kuri konti ze zose z’imisoro yaba iy’iyeguriwe inzego z’ibanze, imisoro y’ibinyabiziga, amahoro ya Gasutamo n’indi misoro yose.

B. Ibisabwa mu gusaba serivise y’ihererekanya ku wabonye ikinyabiziga nk’impano

Ibisabwa mu gusaba serivise y’ihererekanywa ku modoka yabonywe muri ubu buryo bisa n’ibisabwa biri haruguru ku modoka yabonywe mu bugure busanzwe, usibye amasezerano y’impano asabwa hano, mu cyimbo cy’amasezerano y’ubugure. Aya masezerano y’impano agomba kuba ariho umukono wa noteri.


C. Ibisabwa mu gusaba serivise y’ihererekanya ku waguze ikinyabiziga mu cyamunara cyatanzwe na Leta

Icyamunara cya Leta ni igikorwa gusa n’ibigo bya Leta.Iki gihe ikiguzi (amafaranga) y’ikinyabiziga cyatejwe cyamunara ashyirwa mu isanduku ya Leta. Ibisabwa mu gusaba serivise y’ihererekanya n’ibi bikurikira:
Iyo icyatejwe cyamunara ari imodoka: uwatsindiye icyo kinyabiziga agomba kwerekana inyandiko y’ubugure,Inyandiko itangwa n’ikigo cyateje icyamunara izwi nka Release note/gate pass, fotokopi y’indangamuntu ye cyangwa Icyemezo cya RDB iyo ari Kampani, Iyo ari umuryango utari uwa Leta hasabwa Icyemezo cy'iyandikwa cya burundu gitangwa na RGB, naho Koperative igasabwa icyemezo gitangwa na RCA. Hasabwa kandi, inyemezabwishyu yishyuriweho amafaranga ya serivise y’ihererekanya n'inyandiko isinywa na RRA (iziwi nka To Whom). Cyakora icyaguzwe mu cyamunara iyo ari moto, inyandiko ya RRA (to whom) ntabwo ikenerwa.

Icyitonderwa: Uwatsindiye icyamunara asabwa gukurikirana ko ikigo cyateje cyamunara cyakoze raporo y’icyamunara kandi ikoherezwa muri RRA, iyi raporo niyo isaba ko hakorwa ihererekanya ry’ikinyabiziga mu gihe giteganyijwe.
Iyo icyatejwe cyamunara ari moto, raporo y’icyamunara isinywaho n’ikigo cyateje cyamunara na RRA.

D. Ibisabwa mu gusaba serivise y’ihererekanya ku kinyabiziga cyaguzwe mu cyamunara cyatanzwe n’ibigo byigenga

Icyamunara cy’ibigo byigenga ni icyamunara gikorwa n’umuhesha w’inkiko, umunyamategeko wagenwe gukora icyamunara( iyo cyo kinyabiziga cyari cyaratanzweho ingwate muri RDB), cyangwa igurisha ryakozwe n’ibigo by’ubucuruzi binini n’imiryango mpuzamahanga itari iya Leta.

  • Iyo iki cyamunara cyakozwe n’umuhesha w’inkiko, ibisabwa muri seirivise y’ihererekanya bisa n’ibisabwa mu guhererekanya ikinyabiziga cyaguzwe mu bugure busanzwe. Cyakora hano, amasezerano y’ubugure yo asinywaho n’umuhesha w’inkiko n’uwaguze ikinyabiziga.

Umuhesha w’inkiko agomba kugaragaza ibyemezo by’urukiko yashingiyeho ateza cyamunara icyo kinyabiziga

  • Mu gihe icyamunara cyakozwe n’umunyamategeko wagenwe ( iyo cyo kinyabiziga cyari cyaratanzweho ingwate muri RDB), ibisabwa mu gusaba serivise y’ihererekanya ni ibi bikurikira:

a.Inyandiko y’ubugwate y’icyo kinyabiziga itangwa na RDB
b.Inyandiko yemerera icyo kinyabiziga kugurishwa (itangwa na RDB)
c.Inyandikomvugo ya Cyamunara yatanzwe n’umunyamategeko wagenwe ( watanze icyamunara)
d.Raporo y’icyamunara yatanzwe n’umunyamategeko wagenwe ( watanze icyamunara)
e.Inyandiko y’ubugure isinyweho n’uwaguze n’uwateje cyamunara (umunyamategeko wagenwe)
f.Fotokopi z’indangamuntu z’uwaguze n’uwateje icyamunara (umunyamategeko wagenwe)

  • Mu gihe icyamunara cyakozwe n’ibigo by’ubucuruzi binini cyangwa Imiryango mpuzamahanga itari iya Leta, ibisabwa mu gusaba serivise y’ihererekanya bisa n’ibisabwa mu guhererekanya ikinyabiziga cyaguzwe mu bugure busanzwe usibye ibikurikira: Iyo icyaguzwe mu cyamunara cyari gifite pulake y’agateganyo iri muri ibi byiciro: IT/RIT,CD,CMD,UN, uwatsindiye ikinyabiziga mu cyamunara agomba kubanza kwishyura amahoro ya Gasutamo y’icyo kinyabiziga.


E.Ibisabwa mu gusaba serivise y’ihererekanya ry’ikinyabiziga cyabonywe binyuze mu byemezo by’inkiko.

Ibisabwa ni bi bikurikira:

  • Imyanzuro y’inkiko iriho cashe mpuruza. Imyanzuro y’inkiko igomba kuba irimo imyirondoro y’uwo icyo kinyabiziga kigomba kwandikwaho.
  • Ikinyabiziga kigomba kuba kidatambamiwe
  • Fotokopi y’indangamuntu/pasiporo y’uwatsinze urubanza (uwo icyo kinyabiziga kigomba guhabwa).

F.Ibisabwa mu gusaba serivise y’ihererekanywa ry’ikinyabiziga cyabonywe mu buryo bw’izungura

a.Iyo uwapfuye ari umwe mu bashyingiranwe

Mu gusaba serivise y’ihererekanya ry’ikinyabiziga, uzungura asabwa ibyangombwa bikurikira:

  • Icyemezo cy’uko nyiri ikinyabiziga yitabye Imana
  • Icyemezo cyo gushyingirwa kigaragaza uburyo bw’ivangamutungo rusange
  • Icyemezo cy’ubupfakazi (cy’usaba kuzungura)
  • Fotokopi z’irangamuntu z’abashakanye (uzungura n’uwapfuye)
  • Ubwishingizi bw’umwaka umwe bw’ikinyabiziga, n’amakuru y’ubwishingizi bw’imyaka 5 iheruka mu gihe ikinyabiziga ari icy’ubucuruzi ( urugero:Taxi).
  • Inyemezabwishyu y’amafaranga ya serivise y’ihererekanywa. Aya mafaranga agomba kwishyurwa yose mu mu gihe kitarenze amasaha 48 akurikira igihe usaba serivise y’ihererekanya ry’ikinyabiziga yatangiriye kuyisaba. Iyo bitagenze gutyo ubusabe burahagarikwa, usaba agasubiramo bushyashya.
  • Uwapfuye agomba kuba nta birarane afite by’imisoro kuri konti ze zose z’imisoro yaba imisoro yeguriwe inzego z’ibanze, imisoro y’ibinyabiziga, amahoro ya Gasutamo n’indi misoro yose.

b. Iyo usaba kuzungura ari umwana, umubyeyi cyangwa mwenewabo wa nyakwigendera (nyiri ikinyabiziga)

Ibisabwa mu gusaba ihererekanya ry’ikinyabiziga bisa n’ibisabwa mu gihe uzungura ari uwashakanye na nyiri ikinyabiziga witabye Imana, cyakora icyemezo cy’ubupfakazi n’icyemezo cyo gushyingiranwa hano ntabwo bisabwa.Ahubwo, uzungura (umwana, umubyeyi, mwenewabo wa nyir’ikinyabiziga witabye Imana) asabwa gutanga icyemezo cy’izungura gitangwa n’inzego z’Ibanze (Umurenge) cyangwa urukiko.

Ubu busabe bubaho gusa iyo urukiko cyangwa ikindi kigo kibifitiye ububasha bitegetse guhagarika ubusabe bw’ihererekanya ry’ikinyabiziga ku mpamvu zifatika zirimo : kuba uwari wasabye mbere serivise y’ihererekanya ry’ikinyabiziga atabyemererwa n’amategeko ( atari umuguzi w’ukuri w’ikinyabiziga, ataragihawe cyangwa se ari umwana utaruzuza imyaka y’ubukure, kuba hatarubahirijwe amasezerano, n'ibindi).


Utanga ubusabe bwo guhagarika ihererekanya ry’ikinyabiziga akurikiza inzira zikurikira:
-Kwandikira Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro anyuze kuri iyi sisiteme: https://ecms.rra.gov.rw/home?lang=en
Ubu busabe bugomba kuba bufite umugereka ariwo: Icyemezo cy’urukiko kiriho kashe mpuruza. Iyi serivise kandi itangwa iyo ikinyabiziga gihari (kibasha kuboneka).

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?