Ishyura umusoro ku nyungu w’ikinyabiziga
Hari ibintu bibiri by’ingenzi bikenewe mu gihe ugiye kwishyura umusoro ku nyungu w’ikinyabiziga cyawe. Icyambere cy’ingenzi ni 'Numero iranga imenyekanishamusoro ryawe, izwi nka Doc Id cyangwa Reference Number. Icya kabiri cy’ingenzi ni: Amubare w'amafaranga y’umusoro ugomba kwishyura.
Menya ko amafaranga agomba kwishyurwa ashobora no kubamo ibihano n'amande kuri iryo menyekanisha. Aya makuru yose uyabona nyuma yo kwemeza imenyekanishamusoro ryawe.
Abamenyekanisha umusoro ku nyungu ku bihembwe, amatariki ntarengwa yo kwishyura umusoro ni aya akurikira:
Igihembwe cya mbere: Umusoro wishyurwa bitarenze tariki 30 Kamena
Igihembwe cya 2: Umusoro wishyurwa bitarenze tariki ya 30 Nzzeri
Igihembwe cya 3: Umusoro wishyurwa bitarenze tariki 31 Ukuboza
Nyuma yo kumenyekanisha umusoro, hari uburyo 3 wakoresha ngo wishyure umusoro ku nyungu:
1.Kwishyura ukoresheje ikoranabuhanga (E-payment): iyo uhisemo ubu buryo, nyuma yo gukora imenyekanishamusoro ryawe unyuze muri sisitemu ya E-tax, birashoboka ko wanishyurira muri iyo sisiteme. Ukanda ahanditse, E-payment hanyuma ugahitamo banki yawe ubundi ugakurikiza amabwiriza. Ushobora nanone gukoresha uburyo bwo gukoresha banki yawe ukoresheje interineti buzwi nka " E-banking" ugakurikiza amabwiriza, ubundi ukishyura umusoro wawe.
Icyitonderwa: Kugira ngo ukoreshe iyi serivise bisaba ko uba wariyandikishije kuri banki yawe nk'uwifuza gukoresha iyi serivise.
Ishyura umusoro ku nyungu w'ikinyabiziga
2.Kwishyura ukoresheje telefoni (Mobile Money): Iyo ufite sim card ya MTN ikubaruyeho, ushobora kwishyura umusoro nta wundi muntu ubigukoreye. Ukanda *182# ugahitamo ururimi, ukajya kuri 3 ahanditse "Pay Bill", nyuma ugahitamo 6 ahanditse "Rwanda Revenue" ugakurikiza amabwiriza ubundi ukishyura umusoro wawe. Icyakora, ibi bisaba kuba ufite amafaranga ahagije kuri telefoni yawe, kuko usibye umusoro uba usabwa kwishyura, hari n'amafaranga ucibwa y'ikiguzi cy'iyi serivise.
Udashoboye kwishyura ukoresheje ubu buryo, ushobora kugana umu "agenti" wa Mobile Money akabigufashamo, nawe ukamwishyura ikiguzi cy'iyi serivise.
3.Kujya kuri banki: Umusoro ku Nyongeragaciro, kimwe n'indi misoro ishobora kwishyurirwa kuri banki iyo ariyo yose y'ubucuruzi mu Rwanda. Uhisemo ubu buryo, ugenda witwaje amafaranga "kashi" cyangwa se sheki. Ugeze kuri banki, ugomba kuzuza neza urupapuro rwabugenewe, ukandika RRA nka nyiri ayo mafaranga ushaka kubitsa, ugashyiraho na ya nimero iri ku rupapuro wakoreyeho imenyekanishamusoro, umubare w'umusoro ushaka kwishyura n'ubwoko bw'umusoro wishyura, aha wandika umusoro ku nyungu.