Iyandikishe ku musoro ku byaguzwe
Reba amakuru y’uko wakwiyandikisha ku musoro ku byaguzwe n’uko wakwiyandukuza kuri uyu musoro.
Niba ukorera mu Rwanda ibicuruzwa bisoreshwa umusoro ku byaguzwe: usabwa kugana ibiro by’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro bikwegereye ukiyandikisha ku musoro ku byaguzwe. Ushobora kandi kubyikorera ku ikoranabuhanga, unyuze muri sisitemu ya E-tax, ugakurikiza intambwe zikurikira:
- Injira muri E-tax ukoresheje TIN yawe n’ijambobanga
- Kanda ahanditse “Online requests”
- Kanda ahanditse “Tax account Registration Request”
- Hitamo ubwoko bw’umusoro (Excise duty)
- Shyiramo amatariki ubundi wohereze ubusabe bwawe.
Iyo ubusabe bwawe bumaze kwemerwa ubona ubutumwa bwa RRA bubikumenyesha ko wanditswe ku musoro ku byaguzwe.
Niba utumiza ibintu mu mahanga bisoreshwa umusoro ku byaguzwe: Ntukeneye kwiyandikisha ku musoro ku byaguzwe, kuko sisisitemu ihita iwukwandikwaho mu gihe cyo kumenyekanisha ibicuruzwa byawe muri gasutamo.
Mu gihe utagikora ibicuruzwa bisoreshwa umusoro ku byaguzwe ushobora gusaba kwandukurwa kuri uyu musoro. Iyi serivisi ubasha kuyisabira ku ikoranabuhanga, unyuze muri sisitemu ya E-tax.
Reba hano inyandiko ikwereka intambwe ku yindi uko wakwisabira kwandukurwa ku musoro runaka.