Tembure y’umusoro

Hano urahasanga amakuru ajyanye n’imikoreshereze ya tembure y’umusoro.

Usora umusoro ku byaguzwe ufite ibicuruzwa byakorewe mu Gihugu cyangwa byatumijwe mu mahanga
kugira ngo bicuruzwe ku isoko ry’u Rwanda.

Umuntu wese ukora ibicuruzwa bitangwaho umusoro ku byaguzwe n’umucuruzi ubitumiza mu mahanga bagomba gusobanura imikoreshereze y’amatembure y’umusoro bahawe mu buryo bw’icyegeranyo. Icyegeranyo cya buri kwezi kigaragaza incamake y’imikoreshereze y’amatembure kandi kigakorwa hubahirijwe ibikubiye muri iyi nyandiko.

Ukora cyangwa utumiza mu mahanga igicuruzwa gisoreshwa ashyikiriza Ubuyobozi bw’Imisoro icyegeranyo cy’imikoreshereze y’amatembure y’umusoro gishyikirizwa mu gihe kitarenze iminsi icumi ikurikira ukwezi ayo matembure y’umusoro yakoresherejwemo.

Umuntu wese ukora ibintu bitangirwa umusoro ku byaguzwe asabwa kuzuza ibitabo biturikira:

  • Igitabo kibarurirwamo ibicuruzwa byakozwe n’uruganda (Reba ibigomba kuba bikigize)
  • Igitabo cy’ibyacurujwe
  • Igitabo cy’ibikoresho by’ibanze
  • Igitabo cy’imirimo irimo gukorwa.

Ibitabo bivugwa haruguru bishobora kuba mu buryo bw’ikoranabuhanga cyangwa mu buryo bw’impapuro.

Iyo imirimo itakozwe cyangwa yahagaritswe, ukora igicuruzwa gisoreshwa abimenyesha Ubuyobozi
bw’Imisoro mu gihe kitarenze iminsi icumi ibarwa uhereye ku munsi imirimo yahagarariyeho.

Ibisabwa kugira ngo usora abone tembure y’imisoro bitandukana bitewe n’icyiciro abarizwamo:

1.Ibisabwa uruganda rukorera mu Rwanda ibicuruzwa bitangwaho umusoro ku byaguzwe:

  • Uruganda rugomba kuba rwiteguye guhita rutangira imirimo yo gukora ibicuruzwa
  • Ibicuruzwa bitangwaho umusoro ku byaguzwe bigomba kuba byaremejwe n’Ikigo gishinzwe ubuziranenge bw’ibiryo n’imiti (Rwanda FDA)
  • Gutanga Barcode y’ibicuruzwa bitangwaho umusoro ku byaguzwe
  • Gutanga kuri RRA amakuru y’ibiciro by’ibicuruzwa bitangwaho umusoro ku byaguzwe
  • Kuba uruganda rufite internet ihoraho
  • Gutanga ubusabe bwa tembure y’umusoro
  • Kuba uruganda rwanditse ku yindi misoro harimo: Umusoro ku nyogeragaciro (TVA), Umusoro ku nyungu, Umusoro ku musaruro ukomoka ku murimo (TPR)
  • Kuba uruganda rwarasabye EBM
  • Kwandikisha kampani n’ibicuruzwa muri sisitemu icunga tembure z’imisoro excisestamps.rra.gov.rw/login

2.Ibisabwa inganda zo mu mahanga zikora ibicuruzwa bishyirwaho tembure z’umusoro

  • Uruganda rugomba kuba rwiteguye guhita rutangira imirimo yo gukora ibicuruzwa
  • Kugaragaza ko bishyuye umusoro w’ipatante
  • Kugaragaza icyemezo kibemerera kwinjiza ibicuruzwa mu Rwanda
  • Gutanga kuri RRA amakuru y’ibiciro by’ibicuruzwa bitangwaho umusoro ku byaguzwe
  • Kuba uruganda rufite internet ihoraho
  • Gutanga Barcode y’ibicuruzwa bitangwaho umusoro ku byaguzwe
  • Gutanga ubusabe bwa tembure y’umusoro
  • Kwiyandikisha ku misoro yose uruganda rugomba kwiyandikishaho
  • Kuba uruganda rwarasabye EBM
  • Kwandikisha kampani n’ibicuruzwa muri sisitemu icunga tembure z’imisoro excisestamps.rra.gov.rw/login

3.Ibisabwa abatumiza mu mahanga icuruzwa bishyirwaho tembure z’umusoro:

  • Kugaragaza icyangombwa kimwemerera gutumiza mu mahanga ibicuruzwa
  • Kwishyura amahoro yose n’imisoro bya Gasutamo
  • Kwandikisha kampani n’ibicuruzwa muri sisitemu icunga tembure z’imisoro excisestamps.rra.gov.rw/login​​​​​​​

Umuntu ashobora kugenzura tembure y’umusoro ku bicuruzwa akoresheje porogaramu ya telefone (Mobile App), iboneka muri Google Play store.Iyi porogaramu yifashishwa by’umwihariko kugenzura ubuziranenge bw’ibicuruzwa nk’itabi n’inzoga.
Mu gukoresha iyi porogaramu, wakoresha uburyo bwo gusikana (scan) itembure iri ku gicuruzwa cyangwa ukandika ahabugenewe kode y’icyo gicuruzwa (QR code) maze ugahabwa amakuru arambuye y’icyo gicuruzwa.

Mu guscana (scan) tembure iri ku gicuruzwa hakoreshejwe iri koranabuhanga, iyi porogaramu ya telefone ihita ikurura amakuru ari mu ikoranabuhanga rya RRA bityo ugahita ubona amakuru arambuye y’iyo tembure y’umusoro.

Iyo igicuruzwa cyujuje ubuziranenge, ubona amakuru akurikira: izina rya kampani yagitumije hanze n’aho iyo kampani ikorera, ubwoko n’izina by’igicuruzwa,icyiciro igicuruzwa kibarizwamo, ingano yacyo, ibara rya tembure n’itariki iyo tembure yashyiriweho.

Iyo igicuruzwa kitujuje ubuziranenge, ubona ubutumwa bugira buti “invalid stamp” .Icyo gihe usabwa guhita utanga aya makuru ku kigo cy’Imisoro n’Amahoro unyuze muri iyi nzira: kanda kuri “option” , kanda ahanditse “submit” maze wohereze ayo makuru.

Mu gihe hari ikibazo cya murandasi, ubona ubutumwa bukubwira buti “network is down”, aha ushobora kongera ukagerageza kohereza ayo makuru.

Umuntu wese ukorera mu Rwanda ibicuruzwa bitangwaho umusoro ku byaguzwe, cyangwa ubitumiza mu mahanga ukora kimwe mu bikorwa bikurikira:

  • Kutandika mu bitabo byagenewe kwandikwamo amatembure y’umusoro ku byaguzwe kandi adafite ububiko bw’inyandiko cyangwa inyandiko iyo ari yo yose ibyerekeye;
  • Kutohereza ibyegeranyo by’imikoreshereze y’amatembure y’umusoro mu gihe cyagenwe.


Ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1.000.000 ariko atarenze 2.000.000.

Umuntu wese ukorera mu Rwanda ibicuruzwa cyangwa utumiza hanze ibicuruzwa bitangwaho umusoro ku byaguzwe, ukora kimwe mu bikorwa bikurikira aba akoze icyaha: 

  • Kudashyira amatembure y’umusoro ku bicuruzwa;
  • Gushyikiriza Ubuyobozi bw’Imisoro icyegeranyo cy’imikoreshereze y’amatembure
    y’umusoro kitari cyo cyangwa kituzuye; 
  • Gushyira amatembure y’umusoro ku bicuruzwa ku buryo bunyuranyije n’amategeko;  
  • Kohereza icyegeranyo cy’imikoreshereze y’amatembure y’umusoro ku byaguzwe kirimo ibintu bikosheje cyangwa bituzuye; 
  • Gukoresha amatembure y’umusoro ku bicuruzwa atagenewe; 
  • Gucuruza ibicuruzwa bitangwaho umusoro ku byaguzwe bidafite amatembure y’umusoro.


Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi 6 ariko kitarenze umwaka 1 cyangwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1.000.000 ariko atarenze 2.000.000.

Iyo ibyaha byavuzwe haruguru bikozwe n’utari umuntu ku giti cye, ahanishwa ihazabu itari munsi ya
FRW 5.000.000 ariko itarenze FRW 10.000.000.

Iyo icyaha cyongeye gukorwa mu gihe kitarenze imyaka ibiri ihazabu yikuba inshuro ebyiri.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?