Menyekanisha umusoro wa TPR
Umusoro ku musaruro ukomoka ku murimo (TPR) umenyekanishwa ukanishyurwa ku kwezi cyangwa ku gihembwe. Mu rwego rwo korohereza abasora, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro gifatanyije n’Ikigo cy’Ubwishingizi bw’Abakozi (RSSB) bashyizeho sisiteme ikomatanyije izwi nka Ishema ikoreshwa mu kumenyekanisha icyarimwe umusoro ukomoka ku murimo n’imisanzu y’ubwiteganyirize bw’abakozi. Cyakora iyi sisiteme ntabwo ikoreshwa ku batanga imisanzu y’izabukuru ku bushake bwabo. Cyakora na sisiteme isanzweho ya RRA aho umukoresha ashobora kumenyekanisha umusoro ukomoka ku murimo n’imisanzu ya RSSB nayo iracyakora.
RRA igira inama abakoresha bose kwitabira gukoresha sisiteme ikomatanyije ndetse n’abakoresha bashya bashishikarizwa gutangira kumenyekanisha umusoro ukomoka ku murimo n’imisanzu ya RSSB bakoresheje iyi sisteme ikomatanyije.
Kugira ngo abasora bemererwe gukoresha iyi sisiteme ikomatanyije, basabwa kubanza kwiyandikisha kui biro bya RRA bibegereye cyangwa bagahamagara ku murongo utishyurwa wa RRA ariwo 3004. Kumenyekanisha umusoro hakoreshejwe ubu buryo bukomatanyije, bisa n’uko indi misoro yose y’imbere mu gihugu imenyekanishwa, bikorerwa muri sisiteme ya E-Tax.
Ibihano bihabwa abasora batubahirije amategeko arebana n’umusoro ukomoka ku musaruro bias n’ibihano bitangwa muri rusange ku yindi misoro y’imbere mu gihugu. Uwatinze kumenyekanisha cyangwa kwishyura umusoro ahabwa ibihano n’inyungu z’ubukererwe. Ibyo bihano birimo:
- Ibijyanye no gukererwa kumenyekanisha umusoro
- Ibihano bijyanye no gukererwa kwishyura umusoro
- Ibihano bijyanye no kutamenyekanisha cyangwa kutishyura umusoro
- Ibihano bijyanye no kumenyekanisha umusoro muto ku wari uteganyijwe
- Ibihano bijyanye no kwishyura umusoro muto ku wari uteganyijwe
a. Ibihano n’amande y’ubukererwe bwo kumenyekanisha no kwishyura umusoro wa TPR
Umuntu wese ukora rimwe mu makossa yavuzwe haruguru arebana n’umusoro wa TPR, ahabwa ibihano bidahinduka hakurikijwe ibyiciro bikurikira:
Ibihano bidahinduka | Usora urebwa n’igihano |
Amafaranga 50,000 | Umuntu wese udakora ibikorwa bibyara inyungu cyangwa umusoreshwa ufite igicuruzo kiri hejuru ya miliyoni 2 z’amanyarwanda (FRW 2,000,000) ariko kitarenze miliyoni 20 z’amanyarwanda (FRW 20,000,000) ku mwaka. |
Amafaranga 300,000 | Iyo usora ari ikigo cya Leta cyangwa umuryango udaharanira inyungu, kandi uwo musoreshwa akaba afite igicuruzo kirengeje miliyoni 20 z’amanyarwanda ku mwaka |
Amafaranga 500,000 | Iyo usora yamenyeshejwe na RRA ko yashyizwe mu cyiciro cy’abasora banini |
b. Ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi bihabwa utamenyekanishije cyangwa utishyuye umusoro wa TPR ku gihe
Umusoreshwa utabashije kumenyekanisha no kwishyura TPR mu gihe giteganywa n’amategeko, asabwa kumenyekanisha uwo musoro no kuwishyura kandi agacibwa n’ibihanp bikurikira:
Ijanisha (%) | Igihe cy’ubukererwe |
20 % y’umusoro wagombaga kwishyurwa | Iyo igihe cy’ubukererwe bwo kwishyura TPR kitarengeje iminsi 30 uhereye igihe itariki ntarengwa yarangiriye |
40 % y’umusoro wagombaga kwishyurwa | Iyo igihe cy’ubukererwe bwo kwishyura TPR kiri hagati y’iminsi 31 na 60 uhereye igihe itariki ntarengwa yari iteganyijwe. |
60% y’umusoro wagombaga kwishyurwa | Iyo igihe cy’ubukererwe bwo kwishyura TPR kirengeje iminsi 60 uhereye igihe itariki ntarengwa yari iteganyijwe. |
c. Ibihano bihabwa uwakerewe kwishyura umusoro wa TPR
Usora wamenyekanishije umusoro wa TPR mu gihe giteganyijwe ariko ntawishyure mu gihe cyateganyijwe ,ahanishwa kwishyura uwo musoro fatizo hiyongereyeho n’ibihano nk’uko biri mu mbonerahamwe ikurikira:
Ijanisha (%) | Igihe cy’ubukererwe |
5% y’umusoro fatizo | Iyo usora yakerewe kwishyura umusoro mu gihe kitarengeje iminsi 30 uhereye igihe itariki ntarengwa yo kwishyura yarangiriye. |
10 % by’umusoro fatizo | Iyo usora yakerewe kwishyura umusoro mu gihe kiri hagati y’iminsi 30 na 60 uhereye igihe itariki ntarengwa yo kwishyura yarangiriye. |
30% by’umusoro fatizo | Iyo usora yakerewe kwishyura umusoro mu gihe kirenze iminsi 60 uhereye igihe itariki ntarengwa yo kwishyura yarangiriye. |
d. Inyungu z’ubukererwe bwo kwishyura umusoro wa TPR
Ijanisha (%) | Igihe cy’ubukererwe |
0.5 % | Iyo usora yakerewe kwishyura umusoro wa TPR mu gihe kitarengeje amezi 6 uhereye igihe itariki ntarengwa yo kwishyura yarangiriye. |
1 % | Iyo usora yakerewe kwishyura umusoro wa TPR mu gihe kiri hagati y’amezi 6 na 12 uhereye igihe itariki ntarengwa yo kwishyura yarangiriye. |
1.5 % | Iyo usora yakerewe kwishyura umusoro wa TPR mu gihe kirengeje amezi 12 uhereye igihe itariki ntarengwa yo kwishyura yarangiriye. |