Ishyura umusoro wa TPR
Umusoro wa TPR umenyekanishwa ukanishyurwa ku kwezi. Cyakora, abasoreshwa bafite igicuruzo ku mwaka kiri munsi ya miliyoni 200 z’amanyarwanda (200,000,000 Frw) yemererwa guhitamo kuba kumenyekanisha TPR ku gihembwe.
Haba ku kwezi cyangwa ku gihembwe, imenyekanisha rya TPR rigomba gukorwa no kohererzwa kuri RRA bitarenze itariki 15 z’ukwezi gusoza igihe cy’isoresha.
Ibihembwe abasora bamenyekanisha umusoro wa TPR ku gihembwe bireba ibihe by’isoresha bikurikira:
Igihe cy’isoresha gihera ku itariki ya 01 Werurwe kikageza ku itariki 31Gicurasi ,kigomba kumenyekanishwa no kwishyurwa bitarenze tariki 15 Kamena.
Igihe cy’isoresha gihera ku itariki 01 Kamena kikageza ku itariki 31 Kanama, kigomba kumenyekanishwa no kwishyurwa bitarenze tariki ya 15 Nzeri.
Igihe cy’isoresha gihera ku itariki ya 01 Nzeri kikageza ku itariki 30 Ugushyingo, kigomba kumenyekanishwa no kwishyurwa bitarenze tariki ya 15 Ukuboza.
Igihe cy’isoresha gihera ku itariki 01 Ukuboza kikageza ku itariki 28 (cyangwa 29) Gashyantare, kigomba kumenyekanishwa no kwishyurwa bitarenze tariki 15 Werurwe.
Cyakora, ku basora bemerewe kumenyekanisha TPR ku gihembwe, bagomba kuzirika kumenyekanisha imisanzu ya RSSB buri kwezi.
Mu gihe cyo kwishyura TPR hari ibintu 2 umusoreshwa agomba kuba azi harimo:
a.Nimero ya RRA iranga inyadiko y’imenyekanisha (izwi nka doc Id cga RRA reference Number)
b. N’umubare w’amafaranga y’umusoro ugomba kwishyurwa.
Amafaranga y’umusoro ugomba kwishyurwa abarirwamo n’ibihano n’inyungu byaciwe usoreshwa kubera amakosa runaka.
Yaba doc Id cyangwa umubare w’umusoro ugomba kwishyurwa byose bigaragara ku rupapuro usora ahabwa iyo amaze kumenyekanisha umusoro wa TPR.
RRA ishishikariza abasora kwishyura imisoro yabo bakoresheje ikoranabuhanga nka Mobile Money, E-banking, MobiCash cyangwa kwishyura umuntu anyuze muri sisitemu ya E-tax.