Ahabanza / Imisoro y'imbere mu gihugu / Umusoro ufatirwa / Ishyura Umusoro ufatirwa /

Ishyura Umusoro ufatirwa

Nyuma yo kumenyekanisha umusoro ufatirwa, kimwe n’indi misoro y’imbere mu gihugu, uyu musoro ushobora kwishyurwa hakoreshejwe uburyo butandukanye bw’ikoranabuhanga aribwo: Mobile Money, Airtel Money, MobiCash, internet banking.

1.Kwishyura ukoresheje ikoranabuhanga: iyo uhisemo ubu buryo, nyuma yo gukora imenyekanishamusoro ryawe unyuze muri sisitemu ya E-tax, birashoboka ko wanishyurira muri iyo sisiteme. Ukanda ahanditse, E-payment hanyuma ugahitamo banki yawe ubundi ugakurikiza amabwiriza. Ushobora nanone gukoresha uburyo bwo gukoresha banki yawe ukoresheje interineti buzwi nka " E-banking" ugakurikiza amabwiriza, ubundi ukishyura umusoro wawe.

2.Kwishyura ukoresheje telefoni (Mobile Money/Airtel Money): Iyo ufite sim card ya MTN/Airtel ikubaruyeho, ushobora kwishyura umusoro nta wundi muntu ubigukoreye. Ukanda *182# ugahitamo ururimi, ugakurikiza amabwiriza ubundi ukishyura umusoro wawe. Icyakora, ibi bisaba kuba ufite amafaranga ahagije kuri telefoni yawe, kuko usibye umusoro uba usabwa kwishyura, hari n'amafaranga ucibwa y'ikiguzi cy'iyi serivisi.

Udashoboye kwishyura ukoresheje ubu buryo, ushobora kugana umu "agenti" wa Mobile Money/Airtel Money akabigufashamo, nawe ukamwishyura ikiguzi cy'iyi serivise.
 

Nk’usora, mu gihe wamenyekanishije umusoro ufatirwa mu gihe giteganywa n’amategeko ariko ntuwishyure mu gihe gisabwa, wishyura umusoro fatizo n’ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi iteye u buryo bukurikira:

5% y’umusoro fatizo wagombaga kwishyurwa, iyo wishyuye mu gihe kitarenze iminsi mirongo 30 uhereye ku munsi ntarengwa wo kwishyura.
10% y’umusoro fatizo wagombaga kwishyurwa iyo wishyuye mu gihe gitangira ku munsi wa 31 kikageza ku wa 60 uhereye ku munsi ntarengwa.
30% y’umusoro fatizo iyo wishyuye mu gihe kirenze iminsi 60 uhereye ku munsi ntarengwa wo kwishyura

Uretse ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi, iyo utishyuye umusoro ufatirwa ku gihe ucibwa n’inyungu z’ubukererwe zibarirwa ku musoro fatizo, mu buryo bukurikira:

0.5% iyo warengeje igihe kitarenze amezi atandatu ku gihe ntarengwa;
1% iyo warengeje amezi atandatu  utishyuye umusoro ariko nturenze amezi 12
1.5% iyo warengeje amezi 12 utishyuye umusoro.

Inyungu z’ubukererwe zibarwa nta gukomatanya kandi ku kwezi uhereye ku munsi ukurikira uwo musoro wagombaga kwishyurirwaho kugeza ku munsi w’ubwishyu na wo ubariwemo. Buri kwezi gutangiye gufatwa nk’ukwezi kuzuye.
Ubwiyongere bw’inyungu z’ubukererwe ntiburenga 100% by’umusoro.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?