Menyekanisha Umusoro ufatirwa
Umusoro wafatiriwe umenyekanishwa kandi ukanishyurwa kandi mu gihe kitarenze iminsi 15 ikurikira ukwezi uwo musoro wafatiriwemo. Uyu musoro menyekanishwa mu buryo bw’ikoranabuhanga unyuze muri sisiteme ya E-tax.
Iyo itariki ntarengwa ibaye muri weekend cyangwa igahurirana n’umunsi w’ikiruhuko rusange: Itariki ntarengwa y’imenyekanisha yimurirwa ku munsi w’akazi ukurikiraho.
Nk’usora, iyo utamenyekanishije umusoro ku gihe,usabwa kwishyura umusoro wagombaga kwishyura hiyongereyeho n’amande y’ubukererwe nk’uko itegeko ribiteganya.
Itegeko ryateganyije ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ihinduka, n’ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi idahinduka.
Ku ihazabu idahinduka, hateganywa:
Frw 50.000 Frw: Iyo usora afite ibyacurujwe mu mwaka bitarengeje miliyoni 20 Frw.
Frw 300.000 Frw: Iyo usora ari ikigo cya Leta cyangwa ikigo kidaharanira inyungu cyangwa iyo usora afite ibyacurujwe birengeje agaciro ka miliyoni 20 Frw, na
Frw 500.000: Iyo usora ari mu rwego rw’abasora banini.
Hiyongeraho ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ihinduka, ibarwa hashingiye ku musoro wagombaga kwishyurwa mu buryo bukurikira:
20% y’umusoro wagombaga kwishyurwa, iyo igihe ntarengwa kirenzeho iminsi itari hejuru ya 30;
40% y’umusoro iyo yishyuye mu gihe gitangira ku munsi wa 31 kikageza ku wa 60 nyuma y’itariki ntarengwa; na
60% y’umusoro wagombaga kwishyurwa, iyo arengeje ku gihe ntarengwa cyo kwishyura iminsi irenga 60.
Ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi yo gutubya umusoro
Iyo usora yohereje imenyekanisha, bikagaragara ko umusoro uri mu imenyekanisha ry’umusoro watubijwe ku gipimo kitari munsi ya 10% ariko kitarenze 20% by’umusoro fatizo, usora yishyura umusoro utarishyuwe akanacibwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana na 10% by’umusoro yatubije.
Iyo usora yohereje imenyekanisha, bikagaragara ko igipimo cyo gutubya umusoro kirenze 20% by’umusoro fatizo wagombaga kwishyurwa, usora yishyura umusoro utarishyuwe akanacibwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ya 20% y’umusoro watubijwe.