Ubwoko bw’Umusoro ufatirwa
Hano urahasanga amakuru arebana n'ubwoko butandukanye bw’umusoro ufatirwa.
Itegeko riteganya ibipimo by'umusoro bikurikirana bya 0%, 10%, 20%, na 30%, hakurikijwe icyiciro cy’umusaruro umukozi abona. Uyu musoro ukurwa n'umuntu cyangwa ikigo gihemba abakozi mu buryo bw'amafaranga cyangwa ibintu. Umukoresha utari umukoresha wa mbere agomba gukuraho umusoro ku musaruro ukomoka ku murimo ku gipimo cya 30%.
Umusoro ufatirwa ku mafaranga y’insimburamubyizi ahabwa abitabiriye inama y’ubuyobozi ucibwa ku gipimo cya 30%.
Umusoro wa 15% ufatirwa ku bwishyu cyangwa ubundi buryo bwo kurangiza inshingano bikozwe n’abantu batuye mu gihugu harimo n’abatishyura imisoro, bukozwe ku:
- Abantu batanditse ku buyobozi bw’imisoro mu Rwanda, cyangwa
- Abasora banditse badaheruka kumenyekanisha umusoro ku nyungu.
Umusoro wa 15% ufatirwa n’isosiyete ikora ibikorwa by’imikino y’amahirwe ku gihembo cyatsindiwe, ubarirwa ku kinyuranyo hagati y’igihembo umukinnyi yatsindiye n’amafaranga yashoye.
Umusoro ufatirwa wa 5% by’agaciro k’ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga wishyurwa kuri gasutamo ku gaciro k’ubwishingizi n’ubwikorezi bw’ibicuruzwa (CIF) mbere y’uko ibicuruzwa bivanwa kuri gasutamo.
- Umusoro wa 3% ufatirwa ku mafaranga ari ku nyemezabuguzi (hatarimo umusoro ku nyongeragaciro), mu iyishyura ry’abatsindiye amasoko ya Leta.
- Umusoro wa 15% ufatirwa iyo uwahawe isoko atanditse mu buyobozi bw’imisoro cyangwa se akaba yanditse akaba adaheruka gukora imenyekanishamusoro.
Umusoro ufatirwa wishyuye n’usora wanditswe mu buyobozi bw’imisoro, ukurwa mu musaruro usorerwa mu gihe cyo kumenyekanisha no kwishyura umusoro ku nyungu.
Uyu musoro wa 18% ufatirwa n’ikigo cya leta cyatanze isoko ku bwishyu bwose bukozwe ku bicuruwa bisoreshwa na serivisi zitanzwe n’abasora.
Uruganda rwo mu Gihugu cyangwa umuntu wohereza amabuye y’agaciro mu mahanga aturuka mu Rwanda, bafite inshingano yo gufatira umusoro w’ikirombe, kuwumenyekanisha no kuwushyikiriza ubuyobozi bw’imisoro. Iyo uwacukuye amabuye y’agaciro ari we uyohereza mu mahanga, uwohereza amabuye y’agaciro mu mahanga yishyura umusoro w’ikirombe hamwe n’umusoro ku byoherezwa mu mahanga.
Uyu musoro wa 15% ufatirwa ku musaruro ukomoka ku itangwa ry’imigabane, uretse umusaruro ugabagabanyijwe mu banyamigabane cyangwa ba nyir’ibice fatizo byo mu bigega by’ishoramari by’abishyize hamwe.