Ahabanza / Serivise za Gasutamo / Electronic Single Window / Inzira n'Imikoreshereze ya Rwanda Electronic Single Window /

Inzira n'Imikoreshereze ya Rwanda Electronic Single Window

Urutonde rw’amagambo y’impine

ReSW:       Ikoranabuhanga ryifashishwa mu kumenyekanisha imisoro n’amahoro  ku byinjira n’ibisohoka mu Rwanda

RRA:               Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro

RDB:               Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda

RBS :              Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge

CSD:               Ibiro bishinzwe Serivisi za Gasutamo

MoH:               Minisiteri y’Ubuzima

MAGERWA:      Magasins Généraux du Rwanda

TIN                  Nimero iranga umusoreshwa

ISHAKIRO

URUTONDE RW’AMAGAMBO Y’IMPINE

Uburyo bukurikizwa No001:

Intego

Mu rwego rwo kwizeza umutekano, ubuziranenge bwa serivisi itangwa, akazi kanoze n’ireme ry’amakuru ahererekanywa mu buryo koranabuhanga bwifashishwa mu kumenyekanisha imisoro n’amahoro  ku bicuruzwa byinjira n’ibisohoka mu Rwanda, hakenewe ingamba ziboneye zo kumenya, kwemeza no guha uruhushya abakoresha ubwo buryo (baba ibigo by’ubucuruzi byemewe by’inyangamugayo n’abagenewe ibicuruzwa na serivisi ku rwego rwa nyuma). Kugira ngo ikoranabuhanga ryifashishwa mu gutunganya amakuru, guhanahana amakuru no gusangira amakuru, ni ngombwa ko hagaragazwa kuri buri cyiciro, umuntu ufite uburenganzira bwo gukora igikorwa n’ubwoko bw’icyo gikorwa cyemerewe gukora.

Inshingano

1.  Itsinda rishinzwe tekiniki n’imirimo yifashisha ikoranabuhanga mu kumenyekanisha imisoro n’amahoro  ku bicuruzwa byinjira n’ibisohoka mu Rwanda rishyiraho kandi rigakorera igerageza ibigo by’ubucuruzi bisabwa kuri buri kigo cyunganira abandi hakurikijwe ikoranabuhanga ryifashishwa mu kumenyekanisha ibicuruzwa byinjira cyangwa bisohoka mu Gihugu bisobanuwe mu mabwiriza akurikizwa muri iki gihe:

2.  Itsinda rishinzwe tekiniki n’imirimo yifashisha ikoranabuhanga mu kumenyekanisha imisoro n’amahoro  ku bicuruzwa byinjira n’ibisohoka mu Rwanda riha abakoresha imenyekanisha uburenganzira bwo kugera aho imirimo ikorerwa;

3.     Umukozi wagenwe wa buri kigo cyunganira abandi hakurikijwe ikoranabuhanga ryifashishwa afite inshingano yo gushyiraho, guhuza n’igihe, kumenya no guhamya ireme ry’inyandiko.

 Gusoza uburyo bukurikizwa (umuhango)

Uburyo bukurikizwa No002: Izina ry’Igikorwa gisabirwa gusonerwa amahoro mu rwego rw’ishoramari: Umukozi Ushinzwe Ibijyaye n’ibishishikariza Ishoramari: Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imirimo, Abafatanyabikorwa b’Ingenzi ba RDB: CSD n’Ibigo byunganira abandi

Intego

Imicungire yikoresha mu bikorwa bishishikariza ishoramari mu rwego rw’ikoranabuhanga ryifashishwa mu kumenyekanisha ibicuruzwa byinjira n’ibisohoka igamije ibikorwa byo gusaba no kwemeza ubusabe bwifashisha ikoranabuhanga.

Inshingano

Gushyiraho urwego rushya rw’ubucuruzi mu ikoranabuhanga rya eSW

1.      RDB izashyiraho urwego rushya rw’ubucuruzi rwemerewe ubusonerwe mu byerekeye ishoramari;

2.  RDB itanga ibisobanuro bihagije n’ubusonerwe bugomba gukurikizwa ku rwego rw’ubucuruzi rwashyizweho;

3.    Ikoranabuhanga rya eSW rihita ryohereza muri gasutamo ubusabe bwo gushyiraho amabwiriza asonera imisoro urwego rw’ubucuruzi hakurikijwe amategeko;

4.     Impuguke mu gusesengura imirimo ikorerwa na gasutamo ishyiraho amategeko yerekeye isoresha hakurikijwe amabwiriza yatanzwe na RDB hakurikijwe amategeko;

5.  Uburyo bw’ikoranabuhanga rya eSW buhita bwohereza ubutumwa muri RDB, buyimenyesha ishyirwaho ry’itegeko rishya ryerekeye isoresha;

6.   RDB ifite inshingano zo kongera ku rutonde rw’amasosiyete n’ibicuruzwa no kuruhuza n’igihe hagamijwe gushyiraho urwego rw’ishoramari;

Gusaba gusonerwa

7.  Umukozi wunganira abandi ategura imenyekanisha rya gasutamo akanakoresha umubare w’inyongera yahawe n’Ibiro bishinzwe Gasutamo ku mpamvu zihariye z’urwego rw’ishoramari;

8.      Ikoranabuhanga rya eSW rihita rigaragaza ifishi y’ubusonerwe nyuma yo kwandika imenyekanisha no kwemeza iryo menyekanisha bikozwe n’umukozi wunganira abandi;

9.   Ikoranabuhanga rya eSW rimenyesha rikoresheje ubutumwa bugufi (SMS) cyangwa ubutumwa koranabuhanga kureba ubusabe bwakozwe mu izina rye. Ibi bikorerwa gusa abatumiza ibicuruzwa mu mahanga basabye kohererezwa SMS cyangwa ubutumwa koranabuhanga buturutse mu buryo koranabuhanga bwa eSW;

Kugenzura no kwemeza abasabye gusonerwa

10.  Umukozi wa RDB agomba:

a)      kwakira no kugenzura ubusabe bwo gusonerwa buturutse ku mukozi wunganira abandi;

b)      kugenzura buri gicuruzwa no kwemeza cyangwa kwanga ubusonerwe busabwe;

c)      Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa cyangwa undi mukozi wagenwe ni bo bemeza cyangwa bagahakanira abasabye ubusonerwe;

11.  Iyo uwasabye amaze kwemererwa, uburyo koranabuhanga bwa eSW buhita bwoherereza ubusabe ku mukozi wa RRA ukorera muri RDB kugira ngo agenzure ubusabe;

12.  Umukozi wa RRA ukorera muri RDB ni we wemeza cyangwa agahakanira uwasabye gusonerwa;

13.  Iyo uwasabye amaze kwemezwa n’umukozi wa RRA ukorera muri RDB, uburyo bwa eSW buhita bwohereza icyemezo cyo kuvanirwaho imisoro ku mukozi wunganira abandi; ushinzwe kumenenyekanisha ibicuruzwa.

14.  Umukozi wunganira abandi ni we uvana mu mashini icyemezo cy’Ubusonerwe cyemejwe na RRA na RDB;

15.  Umukozi wunganira abandi asohora imenyekanisha arivana mu gitabo yandikwamo kifashishwa mu gusaba ubusonerwe;

16.  Nyuma yo gusesengura imenyekanisha ryakozwe, uburyo koranabuhanga bwa eSW bukora isonerwa ku bicuruzwa gusa byemerewe ubusonerwe na RDB hamwe na RRA;

17.  Ibisigaye gukurikizwa kugira ngo hishyurwe imisoro, kugenzura no kurekura imizigo bigenwa n’amabwiriza asanzwe akurikizwa muri gasutamo;

Gusoza uburyo bukurikizwa

Uburyo bukurikizwa No003: Visa n’uruhushya rwo gutumiza ibicuruzwa mu mahanga ku miti ikoreshwa mu buvuzi bw’abantu. Izina ry’ushinzwe igikorwa: Minisiteri y’Ubuzima (Umukozi ubishinzwe: Abafatanyabikorwa b’ingenzi b’Itsinda ry’Akazi rishinzwe ibyerekeye Imiti ikoreshwa mu buvuzi bw’abantu, Ibiro bishinzwe Gasutamo, Ibigo byunganira abandi n’Abacuruzi batumiza ibicuruzwa mu mahanga

Intego

Uburyo bukurikizwa mu mabwiriza yerekeye kubungabunga ubuzima hakurikijwe uburyo koranabuhangwa bwa eSW bushinzwe guha impushya hifashishijwe ikoranabuhanga ibigo byemerewe gucuruza imiti ikoreshwa mu buvuzi bw’abantu n’ibikoresho bikenerwa mu nyubako zicururizwamo imiti. Mbere yo gutumiza mu mahanga imiti ikoreshwa mu buvuzi bw’abantu n’ibikoresho bikenerwa mu nyubako zicururizwamo imiti, bisabirwa visa (icyemezo) gitangwa mbere yo kwemererwa kumenyekanisha no gusohora imiti ikoreshwa mu buvuzi bw’abantu. Uburyo bwose bukurikizwa bwavuzwe haruguru bwifashisha ikoranabuhanga rikoresha uburyo bwa eSW.

Uburyo bukurikizwa

Gutanga uruhushya rwemerera abacuruzi gukora

1.      Umucuruzi utumiza ibicuruzwa mu mahanga cyangwa umuhagarariye, akoresheje ikoranabuhanga, asaba Minisiteri y’Ubuzima uruhushya rumwemerera gukora nk’Ucuruza imiti;

2.      Huzuzwa amakuru yose akenewe n’inyandiko zisabwa zigaherekeza iyo dosiye;

3.      Minisiteri y’Ubuzima yakira ikanagenzura ko dosiye isaba yujuje ireme kandi ko irimo amakuru ahagije;

4.    Iyo dosiye isaba imaze kwemerwa, Minisiteri y’Ubuzima itanga uruhushya rwemerera uwasabye gukora yifashishije ikoranabuhanga kandi uburyo koranabuhanga bwa eSW bukagumisha mu buryo koranabuhanga ya TIN y’isosiyete yemerewe gukora; gusaba visa

5.    Utumiza ibicuruzwa mu mahanga ufite uruhushya rwo gukora yuzusa ifishi isaba visa yifashishije ikoranabuhanga, akuzuza urutonde n’ibiranga imiti igomba gutumizwa mu mahanga akomekaho n’inyandiko zisabwa;

6.  Minisiteri y’Ubuzima igenzura dosiye isaba, igihe ibisabwa byose byubahirijwe, uruhushya rwo gukora rutangwa binyuze mu ikoranabuhanga rya eSW.

7.      Utumiza imiti mu mahanga atumiza imiti ikoreshwa mu buvuzi bw’abantu kandi yaherewe icyemezo

Nyuma y’uko imizigo igejejwe mu gihugu nyuma yo kuyitumiza mu mahanga, uwayitumije cyangwa umuhagarariye yuzuza ifishi isaba icyemezo cy’utumiza ibicuruzwa mu mahanga  iboneka hifashishijwe ikoranabuhanga;

8.    Uburyo bw’ikoranabuhanga mu kumenyekanisha ibicuruzwa byinjira n’ibisohoka (eSW) bugenzura niba usaba abifitiye icyemezo (visa) akemeza ya dosiye isaba;

9.    Uburyo bw’ikoranabuhanga mu kumenyekanisha ibicuruzwa byinjira n’ibisohoka (eSW) bwohereza dosiye isaa kuri Minisiteri y’Ubuzima;

10. Minisiteri y’Ubuzima igenzura dosiye, yasanga yujuje ibisabwa, igatanga icyemezo gihabwa utumiza ibicuruzwa mu mahanga ikoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga.

11.  Iyo dosiye itakiriwe kubera ibitujujwe, dosiye isaba ihita ihagarikwa.

12.  Umukozi wunganira abandi yomeka uruhushya rwemerera utumiza ibicuruzwa mu mahanga gukora ku imenyekanisha rya gasutamo mu gihe cyo gukora imenyekanisha ry’imiti ikoreshwa mu buvuzi bw’abantu itumijwe mu mahanga;

Gusoza uburyo bukurikizwa

Uburyo bukurikizwa No004: Gutanga inyandika igaragaza ko imizigo yageze muri Gasutamo no gukosora manifesite iriho imizigo. Izina ry’Ubishinzwe: Ushinzwe imicungire y’Imizigo n’Ububiko. Ikigo kibishinzwe: MAGERWA Abafatanyabikorwa b’ingenzi: MAGERWA, CSD n’Ibigo byunganira abandi

Intego

Uburyo bukurikizwa mu kwita ku mizigo no kuyishyira mu bubiko hakurikijwe Uburyo bw’ikoranabuhanga mu kumenyekanisha ibicuruzwa byinjira n’ibisohoka (eSW) ni uguhererekanya no guhanahana amakuru hagati y’Uburyo bishinzwe gucunga Gasutamo n’uburyo MAGERWA ikoresha mu rwego rwo kureba ibibura n’ibirenga ku byinjijwe bitumijwe mu mahanga. Inyandiko iranga ibicuruzwa byinjijwe mu gihugu itangwa na MAGERWA inyuzwa mu buryo bw’ikoranabuhanga mu kumenyekanisha ibicuruzwa byinjira n’ibisohoka (eSW).

Uburyo bukurikizwa

1.      Uburyo bw’ikoranabuhanga mu kumenyekanisha ibicuruzwa byinjira n’ibisohoka (eSW) bugaragaza amakuru aba yasesenguwe mbere  kugira ngo yifashishwe na MAGERWA mu rwego rwo kwirinda gusubiramo amakuru yafashwe;

2.      Ibiro bya MAGERWA bishinzwe kugereranya ingano y’imizigo yinjiye n’ibiri ku mpapuro ziyiherekeje bisoma amakuru agaragazwa na eSW bikayagereranya n’ingano ndetse n’uburemere bw’imizigo yinjijwe;

3.      Iyo hari ibirenze cyangwa bibura mu mizigo yinjijwe, Umukozi wa MAGERWA ushinzwe kuhereranya ingano y’ibyinjiye n’ibigaragazwa ku mpapuro zibiherekeje akore raporo igaragarira mu buryo koranabuhanga MAGERWA ikoresha;

4.   Uburyo koranabuhanga MAGERWA ikoresha bwohereza mu buryo bwa eSW amakuru yerekeye ibibura n’ibirenga ku mizigo yinjijwe maze ikoranabuhanga rigahita ryerekana Inyandiko igaragaza urutonde rw’imizigo yinjijwe mu gihugu;

5.  Umukozi wunganira abandi asuzuma iyo nyandiko yigaragaza ibicuruzwa byinjijwe  kugira ngo azongere kuyifashisha;

6. Umukozi wa Gasutamo agomba guhuza n’igihe manifesite (inyandiko iriho urutonde rw’imizigo/ibicuruzwa) mu gihe ingano y’ibiyigaragaraho n’uburemere byabyo bidahuye;

Gusoza uburyo bukurikizwa

Uburyo bukurikizwa No005: Quality inspection Task Name: Sytem Administration

Officer Primarily Responsible: eSW Technical team and agencies under eSW

Intego

Uburyo bw’ikoranabuhanga mu kumenyekanisha ibicuruzwa byinjira n’ibisohoka (eSW) buteganya uburyo bwo gushungura ibyateza ingorane hagamijwe kugenzura ubuziranenge bw’ibicuruzwa bitumijwe n’ibyoherejwe mu Rwanda. RBS irasabwa gutegura ibishingirwaho mu gushungura ibyateza ingorane kugira ngo ibyo bishingirwaho bizajye byikoresha mu kugenzura iryo shungura hakurikijwe buryo bw’ikoranabuhanga mu kumenyekanisha ibicuruzwa byinjira n’ibisohoka (eSW).

Uburyo bukurikizwa

CSD na RBS birasabwa:

1.      Gushyira ahagaragara igisobanuro cya buri buryo bukoreshwa mu gushungura ibyateza ingorane;

2. Imenyekanisha ryose ry’ibicuruzwa muri gasutamo rikorerwa ishungura rigaragaza niba ibimenyekanishwa biri mu cyiciro cy’Icyatsi kibisi (green), Ubururu (Blue), umuhondo (Yellow)  cyangwa Umutuku (Red) hashingiwe ku mategeko ari mu buryo bukoreshwa;

3.    Gushyiraho urutonde rw’imiterere y’amasosiyete (ibigo), ibigo byunganira abandi, aho ibicuruzwa byakorewe n’ubwoko bw’ibicuruzwa;

4.  Bibika ayo malisiti mu buryo bw’ikoranabuhanga mu kumenyekanisha ibicuruzwa byinjira n’ibisohoka (eSW);

5.   Bifite inshingano yo kwandika no gukora igerageza ry’amategeko yerekeye ishungura rikorerwa ibicuruzwa bishyirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga mu kumenyekanisha ibicuruzwa byinjira n’ibisohoka (eSW);

6.      Bikora ishungura ry’imizigo ishyirwa mu cyciro cy’icyatsi kibisi (green) bihita birekurwa;

7.    Bikora ishungura ry’imizigo ishyirwa mu cyiciro cy’ubururu ihita irekurwa ariko  hakagira icyemezo gifatwa nyuma yo kuyirekura;

8.  Bikora ishungura ry’imizigo ishyirwa mu cyiciro cy’umuhondo n’umutuku bigomba gukorerwa igenzura;

Gusoza uburyo bukurikizwa

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?