Ahabanza / Serivise za Gasutamo / Igenagaciro / Igenagaciro ry'ibucuruzwa muri gasutamo /

Igenagaciro

Uburyo bwo guhuza igenagaciro mu misoreshereze y’ibinyabiziga bifite moteri

Nyuma yo kwemeza uburyo buhujwe bukoreshwa mu Muryango wa EAC bukoreshwa  ku binyabiziga bifite moteri byakoze no ku mbonerahamwe igaragaza ubusaze yo mu mwaka wa 2014 yakozwe n’Inama ihuriweho n’Inzego, urw’Ubucuruzi, Inganda, Imari n’Ishoramari; tunejejwe no kubatangariza ibiciro bikurikizwa ku binyabiziga igihe byari bikiri bishya n’ibipimo by’ubusaze bwabyo. Ibiciro biri ku mugereka ni ibikoreshwa ku binyabiziga bifite moteri igihe byari bikiri bishya bibaribwa ubwicungure mu buryo bukurikira:

IMBONERAHAMWE IGARAGAZA UKO UBUSAZE BUTEGANYA KUBARWA MU MURYANGO WA EAC

  IGIHE IKINYABIZIGA KIMAZE GIKORESHWA IGIPIMO CY’UBUSAZE
Kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka 2  20%
Hejuru y’imyaka 2 kugeza 3  30%
Hejuru y’imyaka 3 kugeza 4  40%
Hejuru y’imyaka 4 kugeza ku myaka 5  50%
  Hejuru y’imyaka 5 kugeza ku myaka 6  55%
Hejuru y’imyaka 6 kugeza ku myaka 7   60%
Hejuru y’imyaka 7 kugeza ku myaka 8  65%
Hejuru y’imyaka 8 kugeza ku myaka 9  70%
Hejuru y’imyaka 9 kugeza ku myaka 10  75%
Hejuru y’Imyaka 10   80%

Agaciro k’ibinyabiziga bifite moteri igihe bikiri bishya byatangajwe na Gasutamo biri ku mbonerahamwe ikurikira ku mugereka.

Fungura urebe ibiciro by’ibinyabiziga bifite moteri igihe bikiri bishya.

Kanda aha

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?
Yes No Yes, But