info@rra.gov.rw      +250 788185500

Intego z’ibiro bya gasutamo

Inshingano ya mbere y’ibiro bya gasutamo ni ugusuzuma, gukusanya no kwita ku misoro ikomoka ku bicuruzwa biva mu mahanga.

Uretse kandi iyi nshingano yerekeye imisoro, ibiro bya gasutamo bishinzwe ibi bikurikira:

  • Gushyira mu bikorwa amategeko yerekeye Gasutamo;

  • Korohereza abakora ubucuruzi bwemewe;

  • kubuza abaturage kwinjiza mu gihugu no kohereza mu mahanga ibicuruzwa ku buryo butemewe n’amategeko;

  • Kwegeranya imibare y’ibyerekeye ubucuruzi hagamijwe gukora igenamigambi;

  • Gufata ibyemezo bituma abantu batanyereza imisoro n’ibigamije kurwanya uburiganya mu buryo bwinshi bwigaragarizamo;

  • Kunoza imikorere no kugera ku musaruro w’ibiro bishinzwe gasutamo hongerwa ingufu mu kugenzura imicungire ya serivisi za gasutamo, amahugurwa, kurushaho kwita ku nshingano  no kwagura imikorere yifashisha ikoranabuhanga rya mudasobwa.


  Contact Us
  Senior Management Team Members (Contact Details)

Tel : +250 788185500
Mail : info@rra.gov.rw
RRA Call Center : 3004

  Social Media and Subscribe
Subscribe :
Republic of Rwanda - Rwanda Revenue Authority