Ahabanza / Inyandiko Ngengamikorere: Umuzingo wa IV /

Umuzingo: 4

Itariki  iyi nyandiko yasuzumiweho n’ubuyobozi  bukuru bw’ikigo: 

IRIBURIRO

Mu izina ry’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, nejejwe no kubagezaho inyandiko ikubiyemo serivisi Ikigo gitanga, yakozwe hagamijwe kugaragariza abasora n’abandi bose batugana uburenganzira n’inshingano byabo, ikanabagaragariza uburyo twiyemeje kubaha izo serivisi.

Nk’uko biteganywa n’amategeko, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro gifite inshingano yo gukusanya no kwakira imisoro itandukanye harimo ijya mu Isanduku ya Leta n’iyeguriwe Uturere, ndetse n’amahoro anyuranye yishyurwa bitewe na serivisi cyangwa ibikorwa nk’uko biteganywa n’iteka rya Perezida riyagena.

Ikigo kizirikana cyane uburyo kubaka ubufatanye n’abasora ari ingenzi, akaba ari yo mpamvu twashyizeho iyi nyandiko ikubiyemo serivisi zose duha abatugana nk’uburyo bwo kugaragaza ukwiyemeza kwacu mu kubaha serivisi zinoze. Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyemera ko abasora batanga imisoro neza iyo bafite amakuru ya ngombwa abafasha gusohoza neza inshingano zabo.  Hatirengagijwe ibiteganywa n’amategeko, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyizubahiriza inshingano zacyo zirebana na serivisi zikubiye muri iyi nyandiko. Turizera ko ibi bizafasha Abanyarwanda bose kubaka umuco mwiza wo kwitabira gusora.

Mu guzosa, ndibutsa umugambi udakuka w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro wo gutanga serivisi zinoze kandi ku gihe, ugira uti:” Duhari ku bwanyu kugira ngo tubahe Serivisi mukeneye”.

NIWENSHUTI RONALD

Komiseri Mukuru

Icyitonderwa: Igihe ntarengwa cyagaragajwe kuri buri serivisi kibarwa hamaze gutangwa ibisabwa byose

Ubwoko bw'Imisoro n'amatariki ntarengwa yo kuyimenyekanisha

UMUSORO / AMAHORO Itariki ntarengwa
Amafaranga atari imisoro:
Amafaranga yo gufataneza imihanda
Ibindi
Yishyurirwa ku mupaka mu gihe cyo kwinjira mu gihugu.

UMUSORO/AMAHORO ITARIKI NTARENGWA
Amahoro ya Gasutamo Yishyurwa kuri Gasutamo mbere yo gukura ibicuruzwa muri Gasutamo.

UMUSORO / AMAHORO ITARIKI NTARENGWA
Umusoro ku mikino y’amahirwe
Kwishyurwa mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu (15) ikurikira impera ya buri kwezi.
N/A
Umusoro w’iterambere ku bicuruzwa bitumizwa mu mahanga
Kwishyurwa mu gihe cy’iminsi cumi n’itanu (15) ikurikira impera ya buri kwezi.
N/A
Umusoro ku byaguzwe
Ukwezi kugabanyijemo ibihe bitatu (3) bikurikira:
  1. Kuva ku itariki ya 1 kugeza ku itariki ya 10 y’ukwezi;
  2. Kuva ku itariki ya 11 kugeza ku itariki ya 20 y’ukwezi;
  3. No kuva ku itariki ya 21 kugeza ku mpera z’ukwezi.
Kwishyura bitarenze iminsi itanu (5) ikurikira ibihe bivuzwe haruguru.
N/A
Umusoro ufatirwa muri Gasutamo ku bicuruzwa bitumizwa mu mahanga
Yishyurwa mbere yo gusohora ibicuruzwa muri gasutamo.
N/A
Umusoro ufatirwa ku masoko ya Leta, ku bihembo no ku bundi bwishyu
Wishyurwa mu gihe cy’iminsi cumi n’itanu (15) ikurikira ukwezi yafatiriweho.
N/A

UMUSORO / AMAHORO Itariki ntarengwa
Umusoro w’ipatanti
Yishyurwa bitarenze itariki ya 31 Mutarama mu mwaka w’isoresha.
31 Mutarama
Umusoro ku mitungo itimukanwa
Yishyurwa bitarenze itariki ya 31 Ukuboza mu mwaka w’isoresha.
31 Ukuboza
Umusoro ku nyungu z’ubukode
Wishyurwa bitarenze tariki 31 Mutarama z’umwaka ukurikira uwo ubukode bwakiriwemo.
31 Mutarama
Amahoro ashingiye ku ikoreshwa ry’umutungo rusange wa Leta
Biterwa n’amasezerano ukoresha uwo mutungo yagiranye na Leta.
N/A
Amahoro ashingiye kuri serivisi zikorerwa abaturage
Amahoro n’andi mafaranga yishyurwa kugira ngo umuntu ahabwe serivisi yishyurwa mbere y’uko serivisi itangwa.
N/A
Amahoro yakwa ku cyapa cyamamaza no kuri banderole, ku cyapa cy’ubwato n’icy’igare n’ibindi. Yishyurwa bitarenze itariki ya 31 Ukuboza mu mwaka w’isoresha.

UMUSORO/AMAHORO ITARIKI NTARENGWA
Umusoro ku byaguzwe
Ukwezi kugabanyijemo ibihe bitatu (3) bikurikira:
  1. Kuva ku itariki ya 1 kugeza ku itariki ya 10 y’ukwezi;
  2. Kuva ku itariki ya 11 kugeza ku itariki ya 20 y’ukwezi;
  3. No kuva ku itariki ya 21 kugeza ku mpera z’ukwezi.
Kwishyura bitarenze iminsi itanu (5) ikurikira ibihe bivuzwe haruguru.
Umusoro ku byaguzwe bitumijwe mu mahanga utangirwa rimwe n’amahoro ya gasutamo.
N/A

UMUSORO/AMAHORO ITARIKI NTARENGWA
Umusoro ku mabuye y’agaciro Kwishyurwa mu gihe cy’iminsi cumi n’itanu (15) ikurikira impera ya buri kwezi.

UMUSORO/AMAHORO ITARIKI NTARENGWA
Umusoro ku mikino y’amahirwe Kwishyurwa mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu (15) ikurikira impera ya buri kwezi.

UMUSORO/AMAHORO ITARIKI NTARENGWA
Umusoro ku nyongeragaciro (VAT)
Imenyekanisha rya buri kwezi
Wishyurwa mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu (15) y’ukwezi gukurikira uko TVA yakiriwemo.
Imenyekanisha ry’igihembwe: Wishyurwa mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu (15) y’ukwezi gukurikira igihembwe TVA yakiriwemo mu buryo bukurikira:
Kuva 1 Mutarama kugeza 31 Werurwe 15 Mata
Kuva 1 Mata kugeza 30 Kamena 15 Nyakanga
Kuva 1 Nyakanga kugeza 30 Nzeli 15 Ukwakira
Kuva 1 Ukwakira kugeza 31 Ukuboza 15 Mutarama

Umusoro/Amahoro

Itariki ntarengwa

Umusoro ku nyungu

Igihembwe cya mbere (kuva ku itariki ya 1 Mutarama kugera ku itariki ya 31Werurwe)

30 Kamena

Igihembwe cya kabiri (kuva ku itariki ya 1 Mata kugera ku itariki ya 30 Kamena)

30 Nzeri

Igihembwe cya gatatu (kuva ku itariki ya 1 Nyakanga kugera ku itariki ya 30 Nzeri)

31 Ukuboza

Umusoro w'umwaka

31 Werurwe z'umwaka ukurikira umwaka usoreshwa

Icyitonderwa:

Igihe ntaregwa cyavuzwe gishobora guhinduka igihe cyose usora yasabye kumenyekanisha mu gihe gitandukanye n'umwaka w'isoresha nk'uko biteganywa n'itegeko.

UMUSORO / AMAHORO Itariki ntarengwa
Umusoro w’iterambere ku bicuruzwa bitumizwa mu mahanga Wishyurwa muri gasutamo mbere yo gusohora ibicuruzwa.

GUSUBIZA AMABARUWA, ABAHAMAGARA N’ABOHEREZA UBUTUMWA KU MBUGA NKORANYAMBAGA

Service Requirements Timeline Cost Contact Persons
Gusaba guhabwa kopi y’urupapuro
  • Ibaruwa isaba;
  • Icyemezo cy’uko yishyuye.
Iminsi 2 y’akazi Frw 5,000 ku busabe Umukozi mu biro bya Komiseri w’Imisoro y’imbere mu gihugu:
Tel: 0788185540

Service Requirements Timeline Cost Contact Persons
Gusaba ibisobanuro ku itangwa ry’isoko
  • Ibaruwa isaba;
Iminsi 7 y’akazi Nta kiguzi Umukozi ushinzwe imitangire y’amasoko:
Tel: 0788185596

Service Requirements Timeline Cost Contact Persons
Gusubiza ibaruwa isaba kubanza gushaka amakuru cyangwa gukora ubundi bucukumbuzi
  • Ibaruwa ikeneye gusubizwa;
  • Umwirondoro (Agasanduku k’iposita, telefoni, Email, Nimero iranga usora, Akarere, Umurenge, Akagari n’Umudugudu).
Iminsi 30 y’akazi Nta kiguzi

1. Umukozi wo mu bunyamabanga bukuru bw’ikigo:
Tel: 0788185524
2. Umukozi mu biro bya Komiseri w’Imisoro y’imbere mu gihugu:
Tel: 0788185540 / 0788185541
3. Umunyamabanga mu biro bya Komiseri wungirije ushinzwe kwandika Abasora:
E-mail: yoherezwa muri sisitemu ya E-Correspomdence : https://ecms.rra.gov.rw/home?lang=en

Telephone: +250788185500
4. Umunyamabanga mu biro bya Komiseri wungirije ushinzwe intara n’imisoro yeguriwe inzego z’ibanze:
E-mail: yoherezwa muri sisitemu ya E-Correspomdence : https://ecms.rra.gov.rw/home?lang=en
Tel: 0788185802

5. Umunyamabanga mu biro bya Komiseri Wungirije ushinzwe gucunga Imyenda:
Tel: 0788185519

Service Requirements Timeline Cost Contact Persons
Gusubiza ibaruwa isanzwe idasaba ubucukumbuzi
  • Ibaruwa isaba isobanura impamvu;
  • Impapuro zindi za ngombwa;
  • Umwirondoro (Agasanduku k’iposita, telefoni, Email, Nimero iranga usora, Akarere, Umurenge, Akagari n’Umudugudu).
Iminsi 30 y’akazi Nta kiguzi

1. Umukozi wo mu bunyamabanga bukuru bw’ikigo:
Tel: 0788185524
2. Umukozi mu biro bya Komiseri w’Imisoro y’imbere mu gihugu:
Tel: 0788185540 / 0788185541

3. Umunyamabanga mu biro bya Komiseri wungirije ushinzwe kwandika Abasora:
E-mail: inyuzwa muri sisitemu ya E-Correspomdence system: https://ecms.rra.gov.rw/home?lang=en

Telephone: +250788185500
4. Umunyamabanga mu biro bya Komiseri wungirije ushinzwe intara n’imisoro yeguriwe inzego z’ibanze:
E-mail: inyuzwa muri sisitemu ya E-Correspomdence system: https://ecms.rra.gov.rw/home?lang=en

Tel: 0788185802
5. Umunyamabanga mu biro bya Komiseri Wungirije ushinzwe gucunga Imyenda:
Tel: 0788185519

Service Requirements Timeline Cost Contact Persons
Gusubiza Telefoni itishyurwa (3004)

Nta gisabwa

Amasegonda 10
Icyitonderwa: Hari ubwo uhamagaye ashobora gutegereza iminota igeze kuri 5.
Nta kiguzi 1. Ushinzwe Call Centre:
Tel: 3004
2. Umuyobozi ushinzwe Imitangire ya serivisi:
Tel: 07881805545

Service Requirements Timeline Cost Contact Persons
Gusubiza ubutumwa bwo ku mbuga nkoranyambaga (Twitter, Facebook, Youtube na Instagram), agasanduku k’ibitekerezo k’ikoranabuhanga na Web Live Chat.

Nta gisabwa

Amasaha abiri mu minsi y’akazi Nta kiguzi Umukozi ushinzwe urubuga rw’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro:
Tel: 0788185560

Service Requirements Timeline Cost Contact Persons
Gusubiza ubutumwa muri Sisitemu ya E-Correspoendence (https://ecms.rra.gov.rw/home?lang=en)

Nta gisabwa

Uwanditse amenyeshwa ko ubutumwa bwagezeyo ako kanya Nta kiguzi Umukozi wo mu bunyamabanga bw’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro:
Tel: 0788185524

SERIVISI ZIREBANA N’IBINYABIZIGA

Service Requirements Timeline Cost Contact Persons
Guhindura ibyapa bya UN/CD no gutanga icyapa gisanzwe
  • Icyangombwa kigaragaza ko icyapa n’ikarita bya UN/CD byasubijwe RRA;
  • Amasezerano y’ubugure;
  • Ibimenyetso by’uko yishyuye amahoro ya gasutamo n’imisoro;
  • Ifoto ngufi y’ibara;
  • Fotokopi y’irangamuntu cyangwa y’uruhusa rw’abajya mu mahanga (ku banyamahanga);
  • Ugura agomba kuba afite TIN.

Icyitonderwa: Kwandikisha ibinyabiziga bikorerwa ku biro bya RRA - Gikondo na Dubai Port.

Umunsi 1 Amafaranga yo kwandikisha yishyurwa rimwe agatandukana bitewe n’ingufu za moteri:
0-1000cc = Frw 75,000
1001-1500cc = Frw 160,000
1501-3000cc = Frw 250,000
3001-4500cc = Frw 420,000
4501 n’ibirenzeho = Frw 560,000
Ibinyabiziga bidasanzwe = Frw 640,000
Umuyobozi w’agashami gashinzwe ibinyabiziga:
Tel: 0788185626

Service Requirements Timeline Cost Contact Persons
Guhindura icyapa cy’ikinyabiziga gishaje cyangwa cyangiritse
  • Urupapuro rw’uko cyakorewe igenzura rusinyweho n’umukozi ushinzwe igenzura ry’ibinyabiziga muri RRA (RIED);
  • Kugarura icyapa gishaje cyangwa cyangiritse;
  • Kwishyura amafaranga asaba ikindi.

Icyitonderwa: Gusaba bikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Amasaha 4 Frw 15,000 ku cyapa kimwe cy’imodoka cyangiritse;
Frw 15,000 ku cyapa kimwe cya moto cyangiritse.
Umuyobozi w’agashami gashinzwe ibinyabiziga:
Tel: 0788185626

Service Requirements Timeline Cost Contact Persons
Guhindura icyapa cya IT ugahabwa icyapa gisanzwe
  • Icyangombwa kigaragaza ko icyapa n’ikarita bya UN/CD byasubijwe RRA;
  • Ibimenyetso by’uko yishyuye amahoro ya gasutamo n’imisoro;
  • Amasezerano y’ubugure;
  • Ifoto ngufi y’ibara;
  • Fotokopi y’irangamuntu cyangwa y’uruhusa rw’abajya mu mahanga (ku banyamahanga);
  • Ugura agomba kuba afite TIN.

Icyitonderwa: Kwandikisha ibinyabiziga bikorerwa ku biro bya RRA - Gikondo na Dubai Port.

Umunsi 1 Amafaranga yo kwandikisha yishyurwa rimwe agatandukana bitewe n’ingufu za moteri:
0-1000cc = Frw 75,000
1001-1500cc = Frw 160,000
1501-3000cc = Frw 250,000
3001-4500cc = Frw 420,000
4501 n’ibirenzeho = Frw 560,000
Ibinyabiziga bidasanzwe = Frw 640,000
Umuyobozi w’agashami gashinzwe ibinyabiziga:
Tel: 0788185626

Service Requirements Timeline Cost Contact Persons
Guhindura ikarita iranga ikinyabiziga ishaje cyangwa yangiritse
  • Kugarura ikarita ishaje cyangwa cyangiritse;
  • Kwishyura amafaranga asaba indi karita;

Icyitonderwa: Gusaba bikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Isaha 1 Frw 5,000 Umuyobozi w’agashami gashinzwe ibinyabiziga:
Tel: 0788185626

Service Requirements Timeline Cost Contact Persons
Guhinduranya ibinyabinyabiziga bya Leta (GR, RDF, RNP) byaguzwe mu cyamunara
  • Amasezerano yo kugura;
  • Kugaragaza ko yishyuye;
  • Inyandiko ihamya ko ubugure bwabaye;
  • Ifoto ngufi y’uwaguze;
  • Fotokopi y’irangamuntu cyangwa y’uruhushya rw’abajya mu mahanga (ku banyamahanga) y’uwaguze;
  • Kuba uwaguze afite inomero iranga usora (TIN).

Icyitonderwa: Kwandukura ibinyabiziga bikorerwa ku biro bya Gasutamo biri Gikondo-MAGERWA na Dubai Port i Masaka.

Isaha 1 Amafaranga yo kwandikisha yishyurwa rimwe agatandukana bitewe n’ingufu za moteri:
0-1000cc = Frw 75,000
1001-1500cc = Frw 160,000
1501-3000cc = Frw 250,000
3001-4500cc = Frw 420,000
4501 n’ibirenzeho = Frw 560,000
Ibinyabiziga bidasanzwe = Frw 640,000
Umuyobozi w’agashami gashinzwe ibinyabiziga:
Tel: 0788185626

Service Requirements Timeline Cost Contact Persons
Guhindura ikinyabiziga (Mutation)

Umuntu ku giti cye:

  • Ubusabe bukozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga binyujijwe ku rubuga rwa RRA;
  • Amasezerano yo kugurisha cyangwa yemeza impano ariho umukono wa noteri;
  • Fotokopi y’irangamuntu cyangwa y’uruhushya rw’abajya hanze y’igihugu (ku banyamahanga);
  • Kuba ugura afite inomero iranga usora (TIN);
  • Kuba ikinyabiziga nta myenda y’imisoro gifite;
  • Kuzuza no gusinya urupapuro rwo guhinduranya ikinyabiziga imbere y’umukozi ubishinzwe;
  • Ikarita y’umwimerere iranga ikinyabiziga;
  • Kuba uwagurishije yatanze inyemezabwishyu.

Ibigo / Imiryango itagengwa na Leta:

  • Kwerekana icyangombwa cy’ubuzima gatozi kigaragaza ku mashyirahamwe n’imiryango yemewe n’amategeko, ndetse n’amakoperative;
  • Kwerekana icyangombwa cyo kwiyandikisha gitangwa na RDB ku bigo by’ubucuruzi.

Icyitonderwa:

Iyo ugura adafite TIN ashobora kuyihabwa mu ishami ry’ibinyabiziga rikorera i Masaka kuri Dubai Port.

Amasaha 4 Amafaranga yo guhinduranya:
Frw 60,000 ku modoka;
Frw 30,000 kuri moto.
Umuyobozi w’agashami gashinzwe ibinyabiziga:
Tel: 0788185626

Service Requirements Timeline Cost Contact Persons
Gusimbura icyapa kiranga ikinyabiziga cyatakaye
  • Urupapuro rwa polisi ruhamya ko ibirango byatakaye;
  • Kwishyura amafaranga asaba ikindi;
  • Icyangombwa cy’uwaka iyo serivisi (Procuration iriho umukono wa noteri na ID iyo ari uwatumwe).

Icyitonderwa: Gusaba bikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Amasaha 4 Frw 15,000 ku cyapa kimwe cy’imodoka cyatakaye;
Frw 15,000 ku cyapa kimwe cya moto cyatakaye.
Umuyobozi w’agashami gashinzwe ibinyabiziga:
Tel: 0788185626

Service Requirements Timeline Cost Contact Persons
Gusimbura ikarita iranga ikinyabiziga yatakaye
  • Ubusabe bukozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga binyujijwe ku rubuga rwa RRA;
  • Urupapuro rwa polisi/RIB ruhamya ko ibyangombwa byatakaye;
  • Kwishyura amafaranga asaba indi karita;
  • Kwishyura icyemezo cy’umutungo;
  • Icyangombwa cy’uwaka iyo serivisi (Procuration iriho umukono wa noteri na ID iyo ari uwatumwe).

Icyitonderwa: Gusaba bikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Isaha 1 Frw 6,000 Umuyobozi w’agashami gashinzwe ibinyabiziga:
Tel: 0788185626

Serivisi Ibisabwa Igihe ntarengwa Ikiguzi Abo wabaza
Kwandika amapikipiki no gutanga ibyapa
  • Impapuro z’imenyekanisha rya gasutamo zitangwa n’umucuruzi waguzeho ipikipiki ubifitiye ububasha cyangwa impapuro z’imenyekanisha zo muri gasutamo igihe yakuwe hanze n’umuntu ku giti cye.
  • Kugaragaza ko yishyuye imisoro n’amahoro ya gasutamo;
  • Kuzuza urupapuro rwo kwiyandikisha hariho na kashe y’umucuruzi wemewe;
  • Kugaragaza ko yishyuye amafaranga yo kwandikisha ipikipiki;
  • Ifoto ngufi;
  • Iyo ari sosiyete yaguze igaragaza RDB Certificate kuri Company;
  • RGB Certificate ku miryango itari iya leta;
  • RCA certificate ku makoperative;
  • Fotokopi y’irangamuntu cyangwa y’uruhusa rw’abajya mu mahanga (ku banyamahanga) y’uwaguze.

Icyitonderwa: Kwandikisha ipikipiki bikorerwa ku cyicaro gikuru cya RRA cyangwa ku biro bya RRA biri muri buri Ntara.

Umu si 1 Amafaranga yo kwandikisha angana na Frw 75,000 yishyurwa rimwe hagendewe ku ngufu za moteri (0-1000cc=Frw 75,000) Umuyobozi w’itsinda rishinzwe kwandika no kubika inyandiko z’ibinyabiziga:
Tel: 0788185627

Service Requirements Timeline Cost Contact Persons
Kwandika ibinyabiziga bifite ibyapa bya IT
  • Impapuro z’imenyekanisha rya Gasutamo;
  • Ibaruwa igaragaza ingwate yo kwinjiza by’agateganyo ikinyabiziga;
  • Ibaruwa yo gusonerwa imisoro isinyweho na komiseri wa za Gasutamo;
  • Kugaragaza ko yishyuye amafaranga yo kwandikisha ikinyabiziga.

Icyitonderwa: Kwandikisha ibinyabiziga bikorerwa ku biro bya RRA - Gikondo.

Umunsi 1 Amafaranga yo kwandikisha yishyurwa rimwe agatandukana bitewe n’ingufu za moteri:
0-1000cc = Frw 75,000
1001-1500cc = Frw 160,000
1501-3000cc = Frw 250,000
3001-4500cc = Frw 420,000
4501 n’ibirenzeho = Frw 560,000
Ibinyabiziga bidasanzwe = Frw 640,000
Umuyobozi w’agashami gashinzwe ibinyabiziga:
Tel: 0788185626

Service Requirements Timeline Cost Contact Persons
Kwandika ibinyabiziga bifite ibyapa bya UN/CD
  • Impapuro z’imenyekanisha rya Gasutamo;
  • Impapuro za Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (MINAFET) zemeza ko usaba icyapa ari umudiplomate;
  • Ibimenyetso by’uko yishyuye amafaranga yo kwandikisha ikinyabiziga.

Icyitonderwa: Kwandikisha ibinyabiziga bikorerwa ku biro bya RRA - Gikondo na Dubai Port.

Umunsi 1 Amafaranga yo kwandikisha yishyurwa rimwe agatandukana bitewe n’ingufu za moteri:
0-1000cc = Frw 75,000
1001-1500cc = Frw 160,000
1501-3000cc = Frw 250,000
3001-4500cc = Frw 420,000
4501 n’ibirenzeho = Frw 560,000
Ibinyabiziga bidasanzwe = Frw 640,000
Umuyobozi w’agashami gashinzwe ibinyabiziga:
Tel: 0788185626

Serivisi Ibisabwa Igihe ntarengwa Ikiguzi Abo wabaza
Kwandika Ibinyabiziga bifite ibyapa byanditseho ibirango byihariye
  • Impapuro z’imenyekanisha rya gasutamo;
  • Kugaragaza ko yishyuye imisoro n’amahoro ya gasutamo;
  • Kugaragaza ko yishyuye amafaranga yo kwandikisha ikinyabiziga;
  • Ibaruwa ibisaba yanditswe n’usaba gufungisha yandikiwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gufasha abakiriya yoherezwa kuri ebm2.installation@rra.gov.rw.
Umu si 1 Amafaranga yo kwandikisha: Frw 2,000,000 Umuyobozi w’itsinda rishinzwe kwandika no kubika inyandiko z’ibinyabiziga:
Tel: 0788185627

Serivisi Ibisabwa Igihe ntarengwa Ikiguzi Abo wabaza
Kwandika imodoka no gutanga ibyapa
  • Impapuro z’imenyekanisha ryemejwe na gasutamo;
  • Kuba yarishyuye imisoro n’amahoro ya gasutamo;
  • Kuba yarishyuye amafaranga yo kwandikisha ikinyabiziga;

Icyitonderwa: Kwandikisha imodoka nshya bikorerwa i Gikondo muri Gasutamo na Dubai port i Masaka. Imodoka zikorerwa mu Rwanda zo zandikirwa gusa kuri Dubai Port i Masaka.

Umu si 1 Amafaranga yo kwandikisha yishyurwa rimwe agatandukana bitewe n’ingufu za moteri:
0-1000cc = Frw 75,000
1001-1500cc = Frw 160,000
1501-3000cc = Frw 250,000
3001-4500cc = Frw 420,000
4501 n’ibirenzeho = Frw 560,000
Ibinyabiziga bidasanzwe = Frw 640,000
Umuyobozi w’agashami gashinzwe ibinyabiziga:
Tel: 0788185627

Service Requirements Timeline Cost Contact Persons
Guhindura icyapa cya IT no gutanga icyapa gisanzwe
  • Kwishyura ibirarane by’imisoro niba bihari;
  • Ku binyabiziga byari bifite plaques za UN, IT, CD na CMD, bigaragaza dekararasiyo za Gasutamo ko ikinyabiziga kigiye guhabwa ibyapa bisanzwe cyangwa cyenda gusohoka mu gihugu (IM5);
  • Gusubiza ikarita n’ibyapa biranga ikinyabiziga;

Icyitonderwa: Kwandukura ibinyabiziga bikorerwa ku biro bya Gasutamo biri Gikondo-MAGERWA na Dubai Port i Masaka.

INTARA Y’AMAJYEPFO:

  1. Huye
  2. Nyanza
  3. Nyamagabe
  4. Ruhango
  5. Muhanga

INTARA Y’IBURASIRAZUBA:

  1. Nyagatare
  2. Rwamagana
  3. Gatsibo
  4. Bugesera

INTARA Y’AMAJYARUGURU:

  1. Musanze
  2. Gicumbi

INTARA Y’IBURENGERAZUBA:

  1. Karongi
  2. Rusizi
  3. Rubavu
Isaha 1 Nta kiguzi Umuyobozi w’agashami gashinzwe ibinyabiziga:
Tel: 0788185626

KUBONA IBYANGOMBWA N’IMPAPURO ZO KUZUZA

Service Requirements Timeline Cost Contact Persons
Guhabwa icyemezo kigaragaza ko wiyandikishije ku musoro ku nyongeragaciro

Ibaruwa isaba icyo cyemezo yandikiwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kwandika abasora yoherezwa muri Sisitemu ya E-Correspondence (https://ecms.rra.gov.rw/home?lang=rw)

Isaha 1 Nta kiguzi Umuyobozi w’itsinda rishinzwe kwandika abasora:
Tel: 0788185585

Service Requirements Timeline Cost Contact Persons
Guhabwa icyemezo kigaragaza ko wiyandukuje mu misoro

Ibaruwa isaba icyo cyemezo yandikiwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kwandika abasora yoherezwa kuri Sisitemu ya E-Correspondence (https://ecms.rra.gov.rw/home?lang=rw)

Isaha 1 Nta kiguzi Umuyobozi w’itsinda rishinzwe kwandika abasora:
Tel: 0788185585

Service Requirements Timeline Cost Contact Persons
Guhabwa icyemezo kigaragaza nimero iranga usora (TIN)

Ibaruwa isaba icyo cyemezo yandikiwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kwandika abasora yoherezwa muri sisitemu ya E-Correspondence (https://ecms.rra.gov.rw/home?lang=en)

Isaha 1 Nta kiguzi Umuyobozi w’itsinda rishinzwe kwandika abasora:
Tel: 0788185585

Service Requirements Timeline Cost Contact Persons
Guhabwa tembure z’imisoro zishyirwa ku itabi, ku nzoga z’ibyotsi na divayi
  • Kuba wariyandikishije mu buryo bw’ikoranabuhanga bwo gucunga tembure z’imisoro (https://excisestamps.rra.gov.rw)
  • Kohereza ubusabe mu buryo bw’ikoranabuhanga unyuze ku rubuga rwavuzwe haruguru.
  • Guhita wishyura ukimara kohereza ubusabe ukohereza ibigaragaza ko wishyuye.
  • Gushyiraho impapuro z’imenyekanisha zo muri Gasutamo ku batumiza ibicuruzwa hanze.
  • Gushyira muri sisitemu impapuro zigaragaza ubwishyu.
  • Kuzuza no kohereza urupapuro rwabigenewe ukoresheje ikoranabuhanga.
  • Ibaruwa isaba ku bakorera mu gihugu.
  • Kugaragaza ingano y’ibicuruzwa.
  • Iminsi 3 y’akazi ku byotsi, divayi n’itabi byatumijwe hanze.
  • Iminsi 3 y’akazi ku byotsi, divayi n’itabi byakorewe mu gihugu.
  • Ukwezi 1 ku itabi iyo ryatumijwe ari ryinshi.
Frw15 kuri tembure 1 ishyirwa ku byotsi na divayi.
Frw8.69 kuri tembure 1 ishyirwa ku itabi.
Icyitonderwa: Ibiciro bishobora guhinduka hagendewe ku gaciro k’idolari.
Umuyobozi w’ishami ry’igenzura ry’ikibazo kihariye, umusoro ku byaguzwe no gusubiza TVA.

Service Requirements Timeline Cost Contact Persons
Gutanga icyangombwa cyo kubamo umwenda (ku bapiganirwa amasoko y Leta)
  • Kugaragaza urupapuro rumwemerera kwishyura mu byiciro.
  • Kuba warishyuye amafaranga yo gusaba icyangombwa.
Iminsi 2 y’akazi Frw 5,000 Umuyobozi w’ishami rishinzwe kwishyuza ibirarane.

Service Requirements Timeline Cost Contact Persons
Gutanga icyangombwa cyo kutabamo umwenda w’imisoro
  • Gusaba ku rubuga rw’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro.
  • Kuba warishyuye amafaranga yagenwe.
Iminota 5 Frw 5,000 Ukuriye agashami ko kugenzura imisoro yishyuwe.

Service Requirements Timeline Cost Contact Persons
Gutanga icyemezo / icyangombwa cy’ukoresha EBM

Ibaruwa isaba icyo cyemezo yandikiwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gufasha bakiriya yoherezwa muri Sisitemu ya E-Correspondence

https://ecms.rra.gov.rw/home?lang=en

Amasaha 2 Nta kiguzi Itsinda rishinzwe gutanga ubufasha ku bafite ibibazo mu gukoresha EBM:
Umurongo utishyurwa: 3004

Service Requirements Timeline Cost Contact Persons
Kubona icyangombwa cy’ukoresha EBM
  • Kohereza ubusabe muri sisitemu y’imisoro (E-Tax).
Amasaha 2 Nta kiguzi Ukuriye agashami ko kugenzura imisoro yishyuwe:
Tel: 0788185585

Service Requirements Timeline Cost Contact Persons
Kubona icyangomwa cy’uko wafatiriye ukanishyura umusoro

Kohereza ubusabe bikorerwa muri sisitemu y’imisoro (E-Tax).

Iminsi 2 y’akazi Nta kiguzi Ukuriye agashami ko kugenzura imisoro yishyuwe.

Service Requirements Timeline Cost Contact Persons
Guhabwa icyemezo kigaragaza ko wiyandikishije ku musoro ku nyongeragaciro

Ibaruwa isaba icyo cyemezo yandikiwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kwandika abasora yoherezwa kuri rrmu@rra.gov.gov.rw.

Isaha 1 Nta kiguzi Umuyobozi w’itsinda rishinzwe kwandika abasora:
Tel: 0788185585

KWIYANDIKISHA NO KWIYANDUKUZA MU MISORO

Service Requirements Timeline Cost Contact Persons
Kwandukuza ubucuruzi
  • Kumenyekanisha no kwishyura imisoro kugeza ku munsi wo kwiyandukuza.
  • Kohereza ubusabe mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Iminsi 5 y’akazi Nta kiguzi Umuyobozi w’itsinda rishinzwe kwandika abasora.
Tel: 0788185585

Service Requirements Timeline Cost Contact Persons
Kwiyandikisha gusora mu gihembwe umusoro ku nyongeragaciro n’umusoro ku bihembo by’abakozi
  • Kuba afite igicuruzo kitarenze miliyoni 200 y’u Rwanda mu mwaka.
  • Kuzuza urupapuro rwabugenewe.
Iminota 20 Nta kiguzi Umuyobozi w’itsinda rishinzwe kwandika abasora.
Tel: 0788185585

Service Requirements Timeline Cost Contact Persons
Kwandukuza ubucuruzi
cyo kutabamo umwenda w’imisoro
  • Urupapuro rwo kwiyandukuza usinywe n’uwiyandukuza, n’Umunyamabanga Nshinzwe w’umurenge.
  • Fotokopi y’irangamuntu cyangwa uruhushya rw’abajya mu mahanga ku banyamahanga.
  • Kuzuza urupapuro rwabugenewe.
  • Icyemezo cy’ubuzima gatozi gitangwa na RCA (Rwanda Cooperative Agency).
Iminota 20 Nta kiguzi Umuyobozi w’itsinda rishinzwe kwandika abasora.
Tel: 0788185585

Service Requirements Timeline Cost Contact Persons
Kwiyandikisha no guhabwa nimero iranga usora (TIN) ku misoro y’inzego z’ibanze Umusoro ku nyungu z’ubukode n’umusoro ku mutungo utimukanwa:
  • Ibyangombwa by’ubutaka.
  • Fotokopi y’irangamuntu cyangwa uruhushya rw’abajya mu mahanga ku banyamahanga.
Iminota 5 Nta kiguzi Umuyobozi w’agashami gashinzwe iyubahiriza ry’imisoreshereze y’imisoro n’amahoro by’inzego z’ibanze.
Tel: 0788185805

Service Requirements Timeline Cost Contact Persons
Kwiyandukuza ku misoro y’inzego z’ibanze
  • Urupapuro rwo kwiyandukuza usinywe n’uwiyandukuza, n’Umunyamabanga Nshinzwe w’umurenge.
  • Fotokopi y’irangamuntu (na RDB certificate kuri company) cyangwa passport ku banyamahanga.

Icyitonderwa:

  1. Kwiyandukuza bikorerwa ku biro bya RRA aho usora akorera imirimo ye.
  2. Kwiyandukuza bishobora gukorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga kuri https://localgov.rra.gov.rw/login.
Iminsi 3 y’akazi Nta kiguzi Umuyobozi w’agashami gashinzwe iyubahiriza ry’imisoreshereze y’imisoro n’amahoro by’inzego z’ibanze.
Email:
Tel: 0788185802

GUSUBIZWA UMUSORO KU NYONGERAGACIRO NO KWEMERERWA KWISHYURA MU BYICIRO

Serivisi Ibisabwa Igihe Ikiguzi Abo wabaza
Gusubiza umusoro ku nyongeragaciro ku bantu bafite icyemezo cy’ishoramari
  • Kugaragariza umukozi wa RRA icyo kibazo kugirango uhabwe ubufasha;
  • Icyangombwa cy’uko wanditse muri TVA kubasora banditswe muri VAT (iyo uyanditsemo);
  • Icyangombwa cyo kwiyandikisha muri RDB ku bigo by’ubucuruzi / icyangombwa cya TIN iyo ari umuntu ku giti cye;
  • Kopi y’irangamuntu cyangwa pasiporo ku banyamahanga;
  • Kuzuza urupapuro rwabugenewe bikorwa na nyiri ubucuruzi cyangwa uhagarariye ikigo cy’ubucuruzi;
  • Inyandiko isaba guhabwa EBM yandikirwa umuyobozi w’Ishami rishinzwe gufasha abakiriya muri EBM.
Iminota 30 Nta kiguzi Umuyobozi ushinzwe isubizwa ry’umusoro ku nyongeragaciro:
Tel: 0788185637
Umuyobozi ushinzwe isubizwa ry’umusoro ku nyongeragaciro ku bantu bihariye:
Tel: 0788185608

Serivisi Ibisabwa Igihe Ikiguzi Abo wabaza
Gusubiza umusoro ku nyongeragaciro ku bantu bihariye
  • Kuba bafite ibyangombwa bibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda;
  • Kuba bafite ikarita y’abahagarariye ibihugu byabo bahawe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda;
  • Uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda;
  • Inyemezabuguzi za EBM;
  • Nomero ya konti;
  • Kuzuza ubusabe mu buryo bw'ikoranabuhanga.

Bishyirwa ku rubuga rwa https://myrra.rra.gov.rw.

Iminota 30 Nta kiguzi Umuyobozi ushinzwe isubizwa ry’umusoro ku nyongeragaciro:
Tel: 0788185637
Umuyobozi ushinzwe isubizwa ry’umusoro ku nyongeragaciro ku bantu bihariye:
Tel: 0788185608

Serivisi Ibisabwa Igihe Ikiguzi Abo wabaza
Gusubiza umusoro ku nyongeragaciro uri hejuru ya:
  • 500,000 FRW ku basora bato
  • 2,000,000 FRW ku basora baciriritse
  • 5,000,000 FRW ku basora banini
  • Kuba ukora imenyekanisha ry’umusoro ku nyongeragaciro mu buryo bw’ikoranabuhanga;
  • Nimero ya konti usaba akoresha;
  • Gukora imenyekanisha ry’ibyaguzwe mbere y’itariki ntarengwa;
  • Izindi mpapuro z’ibaruramali mu gihe zikenewe.
Iminsi 90 nyuma y’itariki ntarengwa Nta kiguzi Umuyobozi ushinzwe isubizwa ry’umusoro ku nyongeragaciro:
Tel: 0788185608

Serivisi Ibisabwa Igihe Ikiguzi Abo wabaza
Gusubiza umusoro ku nyongeragaciro uri munsi ya:
  • 500,000 FRW ku basora bato
  • 2,000,000 FRW ku basora baciriritse
  • 5,000,000 FRW ku basora banini
  • Kuba ukora imenyekanisha ry’umusoro ku nyongeragaciro mu buryo bw’ikoranabuhanga;
  • Ayo mafaranga ahita ajyanwa mu imenyekanisha rikurikira akagufasha kwishyura imisoro y’ukwezi gukurikira.
Iminsi 30 (nyuma y’itariki ntarengwa yo kwishyura) Nta kiguzi Umuyobozi ushinzwe isubizwa ry’umusoro ku nyongeragaciro:
Tel: 0788185637

Serivisi Ibisabwa Igihe Ikiguzi Abo wabaza
Kwemererwa kwishyura mu byiciro
  • Ibaruwa ibisaba yandikiwe Komiseri Mukuru igaragaza ibi bikurikira:
    • Ubwoko bw’umusoro;
    • Ingano y’umusoro;
    • Ibyiciro saba kwishyuramo;
    • Umwaka w’isoresha;
    • Ibisobanuro by’impamvu adashobora kwishyura umusoro wose icyarimwe.
  • Gusinya amasezerano yo kwishyura mu byiciro hashingiwe gusa ku bushake agaragaje bwo kwishyura umwenda w’imisoro.
Iminsi 3 Amafranga y’Urwanda ibihumbi makumyabiri (20,000 FRW) yo kwandikisha ingwate muri RDB. Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kwishyuza ibirarane by’imisoro.
Tel: 0788185613

SERIVISI ZIREBANA NA EBM

Serivisi Ibisabwa Igihe Ikiguzi Abo wabaza
Gusaba gusubiza imashini irimo EBM ku gihe mu gihe inyemezabuguzi igaragaza itariki cg amasaha yatambutse cg se yo mu gihe kizaza
  • Ibaruwa isaba yandikiwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gufasha abakiriya yoherezwa muri Sisitemu ya E-Correspondence https://ecms.rra.gov.rw/home?lang=rw ;
  • Kuzana imashini cg se mudasobwa irimo EBM yavuye ku gihe ku biro bya RRA.
Umunsi 1 Nta kiguzi Umurongo utishyurwa 3004

Serivisi Ibisabwa Igihe Ikiguzi Abo wabaza
Guhagarika ikoreshwa ry’imashini ya EBM
  • Ibaruwa ikwemerera guhagarika ubucuruzi yatanzwe na RRA;
  • Imashini isabirwa guhagarikwa;
  • Ibaruwa ibisaba yanditswe n’usaba gufungisha yandikiwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gufasha abakiriya yoherezwa muri Sisitemu ya E-Correspondence https://ecms.rra.gov.rw/home?lang=rw
Amasasha 2 Nta kiguzi Itsinda rishinzwe gutanga ubufasha ku bafite ibibazo mu gukoresha EBM:
Umurongo utishyurwa 3004

Serivisi Ibisabwa Igihe Ikiguzi Abo wabaza
Guhagarika Imashini ya EBM mu gihe yangiritse
  • Raporo itangwa n’aho iyo mashini ya EBM yaguriwe;
  • Kwerekana ko imashini yakorewe isuzuma;
  • Kuzana iyo mashini isabirwa guhagarikwa;
  • Ibaruwa ibisaba yandikiwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gufasha abakiriya yoherezwa muri Sisitemu ya E-Correspondence https://ecms.rra.gov.rw/home?lang=rw
Amasasha 2 Nta kiguzi Itsinda rishinzwe gutanga ubufasha ku bafite ibibazo mu gukoresha EBM:
Umurongo utishyurwa 3004

Serivisi Ibisabwa Igihe Ikiguzi Abo wabaza
Gusaba amakuru ari mu machini ya EBM arebana n’ibyacurujwe / ibyaguzwe
  • Ibaruwa ibisaba yandikiwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gufasha abakiriya yoherezwa muri Sisitemu ya E-Correspoendence https://ecms.rra.gov.rw/home?lang=rw
  • Kopi y’irangamuntu cyangwa pasiporo ku banyamahanga;
  • Uburenganzira bwanditse igihe usaba atari we nyiri ubucuruzi.
Iminota 30 Nta kiguzi Itsinda rishinzwe gutanga ubufasha ku bafite ibibazo mu gukoresha EBM:
Umurongo utishyurwa 3004

Serivisi Ibisabwa Igihe Ikiguzi Abo wabaza
Gusaba guhabwa ubufasha cg se amahugurwa kuri EBM n’abakozi ba RRA bagusanze aho ukorera Ibaruwa isaba yandikiwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gufasha abakiriya yoherezwa muri Sisitemu ya E-Correspondence https://ecms.rra.gov.rw/home?lang=rw
;
Umunsi 1 Nta kiguzi Umurongo utishyurwa 3004

Serivisi Ibisabwa Igihe Ikiguzi Abo wabaza
Gusaba guhindura ukava kuri EBM yo muri telefone ukajya kuyo muri mudasobwa cg se iyo kuri murandasi cg se iyo mu kamashini ka POS
  • Ibaruwa isaba yandikiwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gufasha abakiriya yoherezwa muri Sisitemu ya E-Correspondence https://ecms.rra.gov.rw/home?lang=rw;
  • Kuzana telefoni yari irimo EBM;
  • Kuzana imashini ya POS cg se mudasobwa igomba gushyirwamo EBM ku biro bya RRA.
Umunsi 1 Nta kiguzi Umurongo utishyurwa 3004

Serivisi Ibisabwa Igihe Ikiguzi Abo wabaza
Gusaba inyemezabuguzi y’umwimerere mu gihe umucuruzi yasohoye fotokopi
  • Ibaruwa isaba yandikiwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gufasha abakiriya yoherezwa kuri ebm2.installation@rra.gov.rw;
  • Fotokopi yasohowe n’umucuruzi;
  • Icyemeza ko umukiriya atabonye inyemezabuguzi y’umwimerere, gisinye, giteyeho na kashi.
Amasaha 2 Nta kiguzi Umurongo utishyurwa 3004

Serivisi Ibisabwa Igihe Ikiguzi Abo wabaza
Gusaba ishami rya EBM2.1 ku mucuruzi ufite amashami y’ubucuruzi atandukanye
  • Ibaruwa isaba yandikiwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gufasha abakiriya yoherezwa kuri muri Sisitemu ya E-Correspondence https://ecms.rra.gov.rw/home?lang=rw;
  • Kuzana mudasobwa cg se utundi tumashini tugomba gushyirwamo EBM ku biro bya RRA.
Umunsi 1 Nta kiguzi Umurongo utishyurwa 3004

Serivisi Ibisabwa Igihe Ikiguzi Abo wabaza
Gusaba kongera gufungurirwa EBM yari yarahagaritswe mu gihe umucuruzi yongeye gufungura ubucuruzi Ibaruwa isaba yandikiwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gufasha abakiriya yoherezwa muri Sisitemu ya E-Correspondence https://ecms.rra.gov.rw/home?lang=rw; Umunsi 1 Nta kiguzi Umurongo utishyurwa 3004

Serivisi Ibisabwa Igihe Ikiguzi Abo wabaza
Gusaba kubikirwa ikoranabuhanga rya EBM kugira ngo ubashe kujya gukoresha imashini yari irimo EBM
  • Ibaruwa isaba yandikiwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gufasha abakiriya yoherezwa muri Sisitemu ya E-Correspondence
    https://ecms.rra.gov.rw/home?lang=rw ;
  • Kuzana imashini (mudasobwa) yangiritse ku biro bya RRA cg se ububiko bw’iyo mudasobwa (hard disk) ku biro bya RRA.
Umunsi 1 Nta kiguzi Umurongo utishyurwa 3004

Serivisi Ibisabwa Igihe Ikiguzi Abo wabaza
Gusaba kumenyekanisha inyemezabuguzi mu buryo butari ubw’ikoranabuhanga mu gihe itagaragaye mu byacurujwe bwakorewe kuri iyo EBM
  • Ibaruwa isaba yandikiwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gufasha abakiriya yoherezwa kuri ebm2.installation@rra.gov.rw;
  • Kwerekana inyemezabuguzi zitagaragaye mu byacurujwe
Umunsi 1 Nta kiguzi Umurongo utishyurwa 3004

Serivisi Ibisabwa Igihe Ikiguzi Abo wabaza
Gusaba kuvanwa ku ikoranabuhanga rya EBM 2.0 ugashyirwa kuri EBM 2.1 cg se ikorera kuri murandasi (Online EBM)
  • Ibaruwa isaba yandikiwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gufasha abakiriya yoherezwa muri Sisitemu ya E-Correspondence
    https://ecms.rra.gov.rw/home?lang=rw;
  • Kuzana telefoni yari irimo EBM;
  • Kuzana imashini ya POS cg se mudasobwa igomba gushyirwamo EBM ku biro bya RRA.
Umunsi 1 Nta kiguzi Umurongo utishyurwa 3004

Serivisi Ibisabwa Igihe Ikiguzi Abo wabaza
Gusaba ubufasha mu gihe imashini ya EBM yagize ikibazo
  • Kugaragariza umukozi wa RRA icyo kibazo kugirango uhabwe ubufasha

Cyangwa se:

  • Guhamagara kuri 3004
Amasasha 2 Nta kiguzi Itsinda rishinzwe gutanga ubufasha ku bafite ibibazo mu gukoresha EBM:

Serivisi Ibisabwa Igihe Ikiguzi Abo wabaza
Gutanga ubufasha rusange ku ikoreshwa rya EBM ivuguruye

UBURYO BWA 1

  • Kuba afite interineti
  • Guhamagara akoresheje telefoni abakozi bo mu itsinda rishinzwe gutanga ubufasha ku bafite ibibazo mu gukoresha EBM.

UBURYO BWA 2

Kuza ku biro bya RRA yitwaje mudasobwa irimo EBM ivuguruye kugirango ahabwe ubufasha.

Iminota 30 Nta kiguzi Itsinda rishinzwe gutanga ubufasha ku bafite ibibazo mu gukoresha EBM:
Umurongo utishyurwa 3004

Serivisi Ibisabwa Igihe Ikiguzi Abo wabaza
Iyo mudasobwa irimo EBM ivuguruye yangiritse burundu cg yibwe
  • Ibaruwa yandikiwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gufasha abakiriya yoherezwa muri Sisitemu ya E-Correspondence https://ecms.rra.gov.rw/home?lang=rw isaba guhabwa indi EBM ivuguruye;
  • Kuzana ku biro bya RRA ububiko bw’amakuru (hard disc) bwangiritse;
  • Kuzana inyemezabuguzi eshatu za nyuma zakorewe kuri iyo mudasobwa yagize ikibazo;
  • Kuzana icyangombwa gitangwa na RIB iyo iya mbere yibwe.
Umunsi 1 Nta kiguzi Itsinda rishinzwe gutanga ubufasha ku bafite ibibazo mu gukoresha EBM:
Umurongo utishyurwa 3004

Serivisi Ibisabwa Igihe Ikiguzi Abo wabaza
Kongera gushyira EBM ivuguruye muri mudasobwa iyo iya mbere yangiritse cyangwa ikeneye gukorwa
  • Ibaruwa ibisaba yanditswe na nyiri ubucuruzi yandikiwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gufasha abakiriya yoherezwa muri Sisitemu ya E-Correspondence https://ecms.rra.gov.rw/home?lang=rw;
  • Kuzana ku biro bya RRA mudasobwa ikeneye kongera gushyirwamo EBM ivuguruye.
Umunsi 1 Nta kiguzi Itsinda rishinzwe gutanga ubufasha ku bafite ibibazo mu gukoresha EBM:
Umurongo utishyurwa 3004

Serivisi Ibisabwa Igihe Ikiguzi Abo wabaza
Kugira ngo imashini (System) ya EBM itangire gukora
  • Icyangombwa cy’uko wanditse muri TVA kubasora banditswe muri VAT (iyo uyanditsemo);
  • Icyangombwa cyo kwiyandikisha muri RDB ku bigo by’ubucuruzi / icyangombwa cya TIN iyo ari umuntu ku giti cye;
  • Kopi y’irangamuntu cyangwa pasiporo ku banyamahanga;
  • Kuzuza urupapuro rwabugenewe bikorwa na nyiri ubucuruzi cyangwa uhagarariye ikigo cy’ubucuruzi;
  • Inyandiko isaba guhabwa EBM yandikirwa umuyobozi w’Ishami rishinzwe gufasha abakiriya muri EBM;
  • Kuba ufite imashini cyangwa ikindi gikoresho gishyirwamo EBM.

Bishyirwa ku rubuga rwa https://myrra.rra.gov.rw.

Isaha 1 Nta kiguzi Itsinda rishinzwe gutanga ubufasha ku bafite ibibazo mu gukoresha EBM:
Umurongo utishyurwa 3004

Serivisi Ibisabwa Igihe Ikiguzi Abo wabaza
Kwemeza ikoranabuhanga ry’abacuruzi (traders software) ritanga inyemezabuguzi

Kohereza ibisabwa bikurikira kuri cis_sdc_certification@rra.gov.rw:

  1. Icyemezo kigaragaza ko ubucuruzi bwanditse muri RDB
  2. Icyemezo kigifite agaciro cyo kutabamo ideni ry’imisoro
  3. Icyemezo kigifite agaciro cyo kutabamo ideni ry’imisoro n’amahoro bya RRA
  4. Agatabo gasobanura uko iryo koranabuhanga riteye
  5. Icyemezo kigaragaza ko iryo koranabuhanga ridafite inenge
  6. Aho ubucuruzi bubarizwa
  7. Agatabo gasobanura uko iryo koranabuhanga rikoreshwa
  8. Urupapuro rusobanura uko iryo koranabuhanga rishyirwa muri mudasobwa
  9. Agatabo kagaragaza uko iryo koranabuhanga rishyirwa mu bikorwa nyuma yo kugezwa muri mudasobwa
  10. Kuzana disk iriho iryo koranabuhanga
  11. Kwerekana uko ibibitse kuri iryo koranabuhanga bikoreshwa

Icyitonderwa:

  • Hashobora gukenerwa andi makuru mu gihe hakeneye hakorwa igenzura.
  • Usaba agomba kuzuza ibisabwa mu rwego rwa tekiniki nk’uko bigaragara hano
Iminota 5 y’akazi kugirango hemezwe ko ibisabwa byose byuzuye
Iminsi 20 y’akazi kugira ngo uwasabye ahabwe uburenganzira
Nta kiguzi Itsinda rya tekiniki ryo mu gashami ka EBM rishinzwe gutanga uburenganzira:
Tel: +250788185105

Serivisi Ibisabwa Igihe Ikiguzi Abo wabaza
Kwimura EBM ivuguruye igakurwa kuri mudasobwa imwe igashyirwa ku yindi
  • Ibaruwa isaba kwimura EBM yandikiwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gufasha abakiriya yoherezwa kuri ebm2.installation@rra.gov.rw
  • Kuzana iyo mudasobwa yari isanzwe irimo EBM ivuguruye;
  • Kuzana mudasobwa yindi igiye gushyirwamo EBM ivuguruye.
Amasaha 3 Nta kiguzi Itsinda rishinzwe gutanga ubufasha ku bafite ibibazo mu gukoresha EBM:
Umurongo utishyurwa 3004

SERIVISI ZITANGIRWA MU ISHAMI RISHINZWE IMISORO N’AMAHORO BY’INZEGO ZIBANZE

Serivisi Ibisabwa Igihe Ikiguzi Abo wabaza
Guhagarikisha umusoro ku bukode bw'amazu

Ibaruwa isaba guhagarikisha niba ari iby'agateganyo mu gihe kitarengeje iminsi 15 ubukode buhagaze.

Iminota 10 Nta kiguzi

Ushinzwe kwandika abasora mu misoro y'inzego z'ibanze

Tel: 0788185572

Serivise Ibisabwa Igihe Ikiguzi Abo wabaza
Koroherezwa kwishyura mu byiciro
  • Ibaruwa isaba
  • Kugaragaza ko hishyuwe 10% y'ibirarane byose

Icyitonderwa:

Iyo amafaranga yose yishyurwa arenze Frw 5,000,000 usora asabwa gutanga ingwate.

Iminota 10 Nta kiguzi

Umwakirizi w'imisoro

Tel 0788185613

Serivisi Ibisabwa Igihe Ikiguzi Abo wabaza
Kumenyekanisha umusoro w’ipatanti, ubukode bw’amazu, umutungo utimukanwa Kuzuza urupapuro rw’imenyekanisha ruri muri system Iminota 10 Nta kiguzi Ushinzwe kwandika abasora mu misoro y’inzego z’ibanze
Tel: 0788185572

Serivisi Ibisabwa Igihe Ikiguzi Abo wabaza
Kwiyandikisha ku musoro ku bukode bw’amazu
  • Kuzuza ifishi y’imyirondoro y’usora
  • Kuzana icyangombwa cy’ubutaka inzu igiye gukodeshwa yubatsweho.
  • Amasezerano y’ubukode
  • Kuba inzu igiye gukodeshwa ari iye cyangwa abifitiye uburenganzira bwanditse
Iminota 15 Nta kiguzi Ushinzwe kwandika abasora mu misoro y’inzego z’ibanze
Tel: 0788185572

Serivisi Ibisabwa Igihe Ikiguzi Abo wabaza
Kwiyandikisha ku musoro ku mutungo utimukanwa
  • Icyangombwa cy’ubutaka cy’umwimerere
  • Kuba umutungo ugiye kwandikwa ari uwawe cyangwa ufite uburenganzira bwo kuwandikisha bwanditse
Iminota 15 Nta kiguzi Ushinzwe kwandika abasora mu misoro y’inzego z’ibanze
Tel: 0788185572

Serivise Ibisabwa Igihe Ikiguzi Abo wabaza

Kwiyandikisha ku musoro w'ipatanti

1. Kuzuza ifishi y'imyirondoro y'usora

2. Kuzana icyemezo cyo kwiyandikisha gitangwa na RDB kigaragaza TIN y'usora

3. Kuba ubucuruzi agiye kwandikisha ari ubwe cyangwa afite uburenganzira bwanditse

Iminota 15

Nta kiguzi

Ushinzwe kwandika abasora mu misoro y'inzego z'ibanze

Tel: 0788185572

Serivise Ibisabwa Igihe Ikiguzi Abo wabaza
Kwiyandukuza ku misoro yeguriwe inzego zibanze
  1. Ibaruwa isaba kwiyandukuza
  2. Kuzuza ifishi yo kwiyandukuza
  3. Kuba nta birarane biri ku musoro yiyandukuzaho
Iminota 10 Nta kiguzi

Ushinzwe kwandika abasora mu misoro y'inzego z'ibanze

Tel: 0788185572

SERIVISI ZITANGWA N’ISHAMI RYA GASUTAMO

Serivise Ibisabwa Igihe ntarengwa Ikiguzi Abo wabaza
Gukora imenyekanisha ry'ibicuruzwa byinjizwa mu gihugu
  • Gukoresha uwunganira abandi mu imenyekanisha ry'ibicuruzwa muri gasutamo
  • Gukora imenyekanisha mu buryo bw'ikoranabuhanga wifashishije RESW
  • Inyemezabuguzi y'ibicuruzwa
  • Icyemezo cy'ukoresha EBM
  • Amasezerano y'ubwikorezi
  • Urutonde rw'ibicuruzwa bitwawe
  • Icyemezo cy'inkomoko (mu gihe ari ngomba)
  • Uburenganzira bwo kwinjiza ibicuruzwa (aho biri ngombwa)

Icyitonderwa: Ibicuruzwa byose bifite agaciro karengeje Frw 500,000 bikorerwa imenyekanisha hifashishijwe abunganira abandi muri gasutamo

Igihe ntarengwa kigengwa n'icyiciro ibicuruzwa biherereyemo:

  • AEO / Blue Channel: Isaha 1
  • Yellow Channel: Umunsi 1 n'igice
  • Red Channel: Iminsi 2
Frw 3,000

Umuyobozi w'ishami rishinzwe imicungire y'imipaka

Tel: 0788185602

Cyangwa

Umuyobozi w'ishami rishinzwe ibikorwa bya gasutamo

Tel: 0788185675

Serivisi Ibisabwa Igihe Ikiguzi Abo wabaza
Gukora imenyekanisha ry'ibicuruzwa byoherejwe hanze y'igihugu
  • Gukoresha uwunganira abandi mu imenyekanisha ry'ibicuruzwa muri gasutamo
  • Gukora imenyekanisha ryo kohereza ibicuruzwa hanze y'igihugu
  • Inyemezabwishyu ya EBM
  • Uruhusa rwo kohereza ibicuruzwa mu mahanga (mu gihe ari ngombwa)
  • Icyemezo cy'inkomoko (mu gihe ari ngombwa)

Amasaha 6

Frw 3,000

Umuyobozi w'ishami rishinzwe imicungire y'imipaka

Tel: 0788185602

Serivisi Ibisabwa Igihe Ikiguzi Abo wabaza
Gukora imenyekanisha ryoroheje
  • Kuba afite nimero iranga usora
  • Inyemezabwishyu y’ibicuruzwa
  • Icyemezo cy’inkomoko (mu gihe ari ngomba)
  • Uburenganzira bwo kwinjiza ibicuruzwa (aho biri ngombwa)

Icyitonderwa:

Agaciro k’ibicuruzwa kagenwa n’agaciro ntarengwa k’umupaka wakoreyeho imenyekanisha.

Amasaha 2 Frw 500 Umuyobozi w'ishami rishinzwe imicungire y’imipaka
Tel: 0788185602
Cyangwa
Umuyobozi w'ishami rishinzwe ibikorwa bya gasutamo
Tel: 0788185675

Serivisi Ibisabwa Igihe Ikiguzi Abo wabaza
Gusonera imisoro ku mitwaro y'abagenzi n'ibikoresho bari batunze
  • Gusaba hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga muri ReSW
  • Urutonde rw'ibisabirwa gusonerwa
  • Urupapuro rwashyizweho umukono na ambasade y'u Rwanda iri mu gihugu usaba yabagamo (ku banyarwanda batahutse)
  • Amasezerano y'akazi cyangwa uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda (ku banyambahanga baje mu Rwanda)
Iminsi 2 Nta kiguzi

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mpuzamahanga n'abafatanyabikorwa

Tel: 0788185602

Serivisi Ibisabwa Igihe Ikiguzi Abo wabaza
Gusonera imisoro ku modoka
  • Gusaba hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga muri RESW
  • Urupapuro rugaragaza ko imodoka yahageze
  • Amasezerano y'ubwikorezi
  • Inyemezabuguzi / ikarita iranga imodoka hamwe n'ubwishingizi bwayo mu nyandiko y'umwimerere.

Icyitonderwa: Hasonerwa imodoka imwe gusa (itari bisi cyangwa minibisi irengeje imyanya 13 yo kwicaramo cyangwa imodoka zitwara imizigo zifite ubushobozi bwo kwikorera toni zirenga 2) nyirayo akaba yarayitunze akanayikoresha ari hanze y'igihugu mu gihe kitari munsi y'amezi 12 (hatabariwemo igihe cyo kuyizana).

Iminsi 2 Nta kiguzi

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mpuzamahanga n'abafatanyabikorwa

Tel: 0788185602

Serivisi Ibisabwa Igihe Ikiguzi Abo wabaza
Gusonera imisoro ya gasutamo ku bindi bicuruzwa
  • Gusaba hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga muri RESW
  • Inyemezabuguzi z'umwimerere
  • Urutonde rw'ibicuruzwa byatumijwe hanze
  • Ubusabe bwakozwe mu buryo bw'ikoranabuhanga bukemezwa na Minisiteri ibifite mu nshingano bitewe n'ubwoko bw'ibyatumijwe
  • Kuzuza urupapuro rusaba gusonerwa bitewe n'ubwoko bw'ibyatumijwe
Iminsi 2 Nta kiguzi

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mpuzamahanga n'abafatanyabikorwa

Tel: 0788185602

Serivisi Ibisabwa Igihe Ikiguzi Abo wabaza
Gutanga uburenganzira bwo kugira ububiko
bwigenga bw'ibicuruzwa
bitaramenyekanishwa muri Gasutamo
  • Gusaba hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga muri RESW
  • Ibindi bisabwa ni ibiteganywa n'itegeko rigenga Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba ndetse n'amabwiriza ya Komiseri wa Gasutamo aboneka kuri
  • Gusaba bikorwa mu gihe kitarenze iminsi 30 ikurikira igihe itangazo ribimenyesha ryasohokeye
  • Ibisubizo bitangwa mu gihe kitarenze iminsi 45 ikurikira itariki gusaba byarangiriyeho

$1500 kuri buri burenganzira

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mpuzamahanga n'abafatanyabikorwa

Tel: 0788185602

Serivisi Ibisabwa Igihe Ikiguzi Abo wabaza
Gutanga uburenganzira bwo kunganira abandi mu kumenyekanisha ibicuruzwa muri gasutamo
  • Gusaba hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga muri RESW
  • Kwishyura igiciro cyagenwe
  • Icyemezo cyo kutabamo umwenda
  • Icyemezo cy'uwanditse ku musoro ku nyongeragaciro no kugira ikoranabuhanga rya EBM
  • Urutonde rw'abakozi na kontaro zabo harimo nibura babiri bafite impamyabumenyi yemeza ko bakoze amhugurwa mu mikorere ya za gasutamo, cyangwa se uburambe bw'imyaka 5 mu kunganira abandi muri gasutamo
  • Icyemezo cy'ubukode bwa biro ikwiriye ako kazi cyangwa se icyemezo cy'uko afite imyubako yo gukoreramo;
  • Urupapuro rumwerera guhabwa uberenganzira gitangwa n'ishyirahamwe nyarwanda ry'abunganizi mu bya gasutamo (RWAFFA)
  • Gusaba bikorwa mu gihe kitarenze iminsi 30 ikurikira igihe itangazo ribimenyesha ryasohokeye
  • Ibisubizo bitangwa mu gihe kitarenze iminsi 45 ikurikira itariki gusaba byarangiriyeho
  • $50: Gusaba uburenganzira
  • $400: Guhabwa uburenganzira
  • $1,200: Guhabwa ubrenganzira bw'imyaka 3

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mpuzamahanga n'abafatanyabikorwa

Tel: 0788185602

Serivisi Ibisabwa Igihe Ikiguzi Abo wabaza
Gutanga uburenganzira bwo kwinjiza ibikoresho cyangwa imodoka mu buryo bw'agateganyo
  • Gusaba hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga muri RESW
  • Ibisabwa ni ibiteganywa n'itegeko rigenda Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba ndetse n'amabwiriza ya Komiseri wa Gasutamo aboneka kuri
Iminsi 2 Nta kiguzi

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mpuzamahanga n'abafatanyabikorwa

Tel: 0788185602

Serivisi Ibisabwa Igihe Ikiguzi Abo wabaza
Gutanga uburenganzira ku modoka zambukiranya imipaka zitwara imizigo

Gusaba hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga muri RESW

Amasaha 2
  • $200 ku modoka isanzwe
  • $400 kuri rukururana

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mpuzamahanga n'abafatanyabikorwa

Tel: 0788185602

Serivisi Ibisabwa Igihe Ikiguzi Abo wabaza
Icyemezo cy'inkomoko
  • Inyemezabuguzi
  • Gusaba hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga muri RESW
Iminota 30 Nta kiguzi

Umugenzuzi w'ishami rishinzwe gucunga gasutamo

Tel:0788185676

Serivisi Ibisabwa Igihe Ikiguzi Abo wabaza
Korohereza abacuruzi mu buryo budasanzwe: Guhindura nyiri ibicuruzwa
  • Gusaba hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga muri RESW
  • Icyemezo cyo kutabamo ideni ry’imisoro
  • Amasezerano y’ubugure
  • Inyemezabuguzi ya EBM
  • Amasezerano y’ubwikorezi
Iminota 30 $10 Umuyobozi w'ishami rishinzwe ibikorwa bya gasutamo
Tel: 0788185675

Serivisi Ibisabwa Igihe Ikiguzi Abo wabaza
Korohereza abacuruzi mu buryo budasanzwe:
Gukora igenzura ry'imizigo hifashishijwe sikaneri
Gusaba hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga muri RESW Iminota 10 Nta kiguzi Umuyobozi w'ishami rishinzwe ibikorwa bya gasutamo
Tel: 0788185675

Serivisi Ibisabwa Igihe Ikiguzi Abo wabaza
Korohereza abacuruzi mu buryo budasanzwe: Gupakurura no kongera gupakira
  • Gusaba hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga muri RESW
  • Kuba harakozwe imenyekanishamakuru
Amasaha 4 y'akazi Nta kiguzi

Umuyobozi w'itsinda ry'imisoreshereze yihariye muri serivisi za Gasutamo

Tel:0788185699

Serivisi Ibisabwa Igihe Ikiguzi Abo wabaza
Korohereza abacuruzi mu buryo budasanzwe: Gupakururira ku bubiko bwa nyiri ibicuruzwa
  • Gusaba hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga muri RESW
  • Kuba harakozwe imenyekanishamakuru
Umunsi 1 Nta kiguzi

Umuyobozi w'itsinda ry'imisoreshereze yihariye muri serivisi za Gasutamo

Tel:0788185699

Serivisi Ibisabwa Igihe Ikiguzi Abo wabaza
Korohereza abacuruzi mu buryo budasanzwe: Gupakururira ku modoka
  • Gusaba hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga muri RESW
  • Kuba harakozwe imenyekanishamusoro
Amasaha 2 y'akazi Nta kiguzi

Umuyobozi w'itsinda ry'imisoreshereze yihariye muri serivisi za Gasutamo

Tel:0788185699

Serivisi Ibisabwa Igihe Ikiguzi Abo wabaza
Gusubiza ingwate cyangwa ubwishyu bw’ikirenga
  • Ibaruwa isaba yandikiwe Komiseri wa za Gasutamo
  • Kugaragaza ko yishyuye
  • Imenyekanisha ryo muri Gasutamo
Iminsi 30 Nta kiguzi Umuyobozi ushinzwe serivisi za Gasutamo ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali
Tel: 0788185717

Serivisi Ibisabwa Igihe Ikiguzi Abo wabaza
Korohereza abacuruzi mu buryo budasanzwe: Gusubiza ubujurire
  • Ibaruwa isaba
  • Aho abarizwa (Telefoni, Akarere, Umurenge, Akagari n’Umudugudu)
  • Agasanduku k’iposita cyangwa E-mail
Iminsi 30 Nta kiguzi Umuyobozi w'ishami ngishwanama mu by'amategeko
Tel: 0788185703

Serivise Ibisabwa Igihe Ikiguzi Abo wabaza
Gutanga amakuru ku mibare yo muri gasutamo: Ibyoherejwe mu mahanga, ibyavuye mu mahanga, ibica mu Rwanda bikomeza mu bindi bihugu.

Ibaruwa isaba

Kugaragaza ko yishyuye

Umunsi 1 Frw 5,000 ku mwaka no kuri buri cyiciro cy’amakuru akenewe

Umuyobozi ushinzwe gusesengura imikorere no gutanga ubufasha
Tel: 0788185674

Cyangwa
Umuyobozi w'ishami rishinzwe imicungire y’imipaka
Tel: 0788185718

Serivisi Ibisabwa Igihe Ikiguzi Abo wabaza
Korohereza abacuruzi mu buryo budasanzwe: Gutanga ikarita iha ikinyabiziga uburenganzira bwo kwinjira mu gihugu by'igihe gito
  • Fotokopi y'ikarita iranga ikinyabiziga
  • Urupapuro rw'inzira rw'umushoferi
  • Uruhusa rwo gutwara ibinyabiziga rw'umushoferi
  • Urupapuro rwemerera iyo modoka gusohoka mu gihugu ivuyemo
Iminota 30
  • Nta kiguzi gisabwa imodoka zo muri EAC
  • Frw 15,000 ku bandi

Umuyobozi w'ishami rishinzwe imicungire y'imipaka

Tel: 0788185602

Serivisi Ibisabwa Igihe Ikiguzi Abo wabaza
Gutanga impapuro zo muri gasutamo:
  • Impapuro z'imenyekanisha
  • Imigereka y'imenyekanisha
  • Kuzuza urupapuro rubisaba rwabugenewe
  • Kugaragaza ko yishyuye
Amasaha 8 5$ ku rupapuro rumwe Umuyobozi ushinzwe gusesengura imikorere no gutanga ubufasha
Tel: 0788185674

Cyangwa

Umuyobozi w'ishami rishinzwe imicungire y'imipaka
Tel: 0788185718

Serivisi Ibisabwa Igihe Ikiguzi Abo wabaza
Korohereza abacuruzi mu buryo budasanzwe: Gutanga uruhusa rwo guhindura icyerekezo ibicuruzwa byajyagamo

Gusaba hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga muri RESW

Iminota 30 $10

Umuyobozi w'ishami rishinzwe ibikorwa bya gasutamo

Tel: 0788185675

SERVICES REQUIREMENTS TIMELINE COST CONTACT PERSONS
Korohereza abacuruzi mu buryo budasanzwe: Kongerera igihe ikarita iha ikinyabiziga uburenganzira bwo kwinjira mu gihugu by'igihe gito
  • Ibaruwa isaba
  • Ikarita ikinyabiziga kinjiriyeho ku mupaka
  • Fotokopi y'ikarita iranga ikinyabiziga
  • Urupapuro r'inzira rw'umushoferi
  • Uruhusa rwo gutwara ibinyabiziga rw'umushoferi
30 minutes $30

Umuyobozi w'ishami rishinzwe imicungire y'imipaka

Tel: 0788185602

Serivisi Ibisabwa Igihe Ikiguzi Abo wabaza
Korohereza abacuruzi mu buryo budasanzwe: Kubaza amakuru ku misoro ibicuruzwa bizacibwa
  • Gusaba hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga muri RESW
  • Inyemezabuguzi y'agateganyo
  • Icyemezo cy'ubugenzuzi (mu gihe ari ngombwa)
  • Urutonde rw'ibicuruzwa
  • Amasezerano y'ubwikorezi
  • Kode y'ibicuruzwa iyo ari ngombwa
  • Urupapuro rusobanura imiterere y'igicuruzwa iyo ari ngombwa
Iminsi 10 Nta kiguzi

Umuyobozi w'agashami k'imicungire y'ubucuruzi muri Gasutamo

Tel:0788185676

Serivisi Ibisabwa Igihe Ikiguzi Abo wabaza
Korohereza abacuruzi mu buryo budasanzwe: Kugabanya amahoro ku banyenganda
  • Ibaruwa isaba
  • Urutonde rw'ibicuruzwa, kode y'ibicuruzwa, igiciro n'ingano yabyo
  • Icyemezo kigaragaza ko ikigo cyiyandikishije
Igihembwe Nta kiguzi

Umuyobozi w'agashami k'imicungire y'ubucuruzi muri Gasutamo

Tel:0788185676

Serivisi Ibisabwa Igihe Ikiguzi Abo wabaza
Kuvanaho ubwishingizi ku bicuruzwa bitasorewe mu gihe bigeze aho byajyaga Imenyekanishamo ry'ibyo bicuruzwa bitasorewe Iminota 10 Nta kiguzi Umuyobozi w'ishami rishinzwe imicungire y'imipaka
Tel: 0788185602

Cyangwa
Umuyobozi w'ishami rishinzwe ibikorwa bya gasutamo
Tel: 0788185675

Serivisi Ibisabwa Igihe Ikiguzi Abo wabaza
Kwemererwa kuvana ibicuruzwa mu kinyabiziga kimwe bigashyirwa mu kindi

Gusaba hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga muri RESW

Umunsi 1

$10

Umuyobozi w'ishami rishinzwe imicungire y'imipaka

Tel: 0788185602

Or

Umuyobozi w'ishami rishinzwe imicungire y'imipaka

Tel: 0788185602

Cyangwa

Umuyobozi w'ishami rishinzwe ibikorwa bya gasutamo

Tel: 0788185675

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?