Uburyo bwo gutumiza ibicuruzwa mu mahanga

Mu rwego rwo korohereza ubucuruzi, Ishami rya Gasutamo muri RRA ryashyizeho uburyo bwihariye bumwe na bumwe. Muri bwo harimo: gutanga ibicuruzwa mu buryo butaziguye, gusohora ibicuruzwa biri ku modoka, uburyo bwo gusohora ibicuruzwa byihuse, no gupakurura no kongera gupakira ibicuruzwa.

Gusohora ibicuruzwa byihuse (Q.R)

Hariho ubwoko bubiri bw’uburyo bwihariye bwa Q.R, ari bwo:

Gusohora byihuse hatanzwe ingwate

  • Ni ubwo ibicuruzwa bishobora gusohorwa byihuse nyuma yo gutanga ingwate. Ibyo bicuruzwa birimo:
  • Ibicuruzwa byangirika vuba
  • Ibyuma bisimbura ibindi ku mashini z’inganda cyangwa ibindi bikoresho by’inganda bishobora guhagarika imikorere y’uruganda mu gihe byabuze
  • Ibicuruzwa inkomoko yabyo ishidikanywaho, mu gihe hakorwa iperereza ku cyemezo cy’inkomoko
  • Ibicuruzwa byoroshye kumeneka bishobora kwangirika iyo bipakururwa, urugero: ibirahuri
  • Ibicuruzwa bidapakururirwa i Kigali kubera amasezerano hagati y’umutumiza n’utwara ibicuruzwa, urugero: Malt ya BRALIRWA ipakururirwa i Gisenyi

Uburyo bikorwamo

  • Umwunganizi muri gasutamo yuzuza ifishi yagenwe, akagaragaza neza impamvu asaba ubu buryo bwihariye.
  • Ubu busabe bwandikirwa Komiseri ushinzwe Gasutamo n’Imisoro Idasanzwe.
  • Umwunganizi muri gasutamo ashyikiriza ifishi yemejwe ibiro bishinzwe uburyo bwihariye kugira ngo isuzumwe.
  • Iyo ubusabe bwemewe, umwunganizi muri gasutamo ategura imenyekanisha ry’agateganyo, akohereza kopi mu biro by’itsinda rishinzwe uburyo bwihariye kugira ngo habarwe amafaranga akwiye gutangwa nk’ingwate.
  • Nyuma yo gutanga ingwate, Umuyobozi w’itsinda rishinzwe uburyo bwihariye ashyiraho umukozi uherekeza ibicuruzwa akanakora igenzura rifatika ahantu h’umutumiza.

Gusohora byihuse nta ngwate itanzwe

Ni ubwo ibicuruzwa bihabwa uburyo bwihariye bwa Q.R nta ngwate itanzwe. Ibyo bicuruzwa birimo ibi bikurikira:

  • Ibicuruzwa bisonewe imisoro n’amahoro
  • Ibicuruzwa bya Leta y’u Rwanda
  • Ibiceri n’inoti bya banki

Uburyo bikorwamo

  • Umwunganizi muri gasutamo yuzuza ifishi yagenwe, akagaragaza neza impamvu asaba ubu buryo bwihariye.
  • Ubu busabe bwandikirwa Umuyobozi w’Ishami ry’Ibikorwa Rusange.
  • Iyo ubusabe bwemewe, umwunganizi muri gasutamo ategura imenyekanisha ry’agateganyo, akohereza kopi mu biro by’itsinda rishinzwe uburyo bwihariye.
  • Umuyobozi w’itsinda rishinzwe uburyo bwihariye ashyiraho umukozi uherekeza ibicuruzwa akanakora igenzura rifatika ahantu h’umutumiza.

Gusohora ibicuruzwa biri ku modoka (“D.S.C”)

Ibicuruzwa bishobora guhabwa ubu buryo ni ibi bikurikira:

  • Ibicuruzwa bisa bishobora kumenyekana no kugenzurwa byoroshye igihe biri ku modoka, urugero: isukari, umuceri…
  • Ibicuruzwa bitemewe kujya mu bubiko rusange kubera imiterere yabyo, urugero: sima, umunyu…
  • Ibicuruzwa biremereye kandi binini bishobora kumenyekana no kugenzurwa byoroshye igihe biri ku modoka, urugero: imashini, ibyuma bikorwamo amabati…

Uburyo bikorwamo

Umwunganizi muri gasutamo yuzuza ifishi yagenwe asaba uburyo bwihariye bwa “D.S.C”. Iyi fishi, iherekejwe n’urutonde rw’ibicuruzwa, ishyikirizwa ibiro bishinzwe kugenzura imizigo.

  • Ushinzwe kugenzura imizigo cyangwa Umuyobozi w’itsinda ry’ububiko (bitewe n’aho imodoka iparitse) agenzura ibicuruzwa akareba niba uburyo bwa “D.S.C” bugomba gutangwa cyangwa butagomba gutangwa, ashingiye ku miterere y’ibicuruzwa.
  • Ashyikiriza raporo irambuye Komiseri ushinzwe Gasutamo n’Imisoro Idasanzwe.
  • Icyemezo cya Komiseri gisubizwa ushinzwe kugenzura imizigo, akandika uburyo bwatanzwe.
  • Umwunganizi muri gasutamo ategura imenyekanisha, akarishyikiriza ushinzwe kugenzura imizigo kugira ngo agenzure ibicuruzwa n’imisoro n’amahoro bigomba gutangwa.
  • Iyo igenzura rirangiye, umwunganizi atanga imisoro n’amahoro, hanyuma ibicuruzwa bigasohorwa.

3. Gupakurura no kongera gupakira ibicuruzwa

Ni ubwo ibicuruzwa bipakururwa ku modoka hanyuma bikongera bigapakirwa kugira ngo bijyanwe ahantu h’umutumiza, bitanyuze mu bubiko rusange.

Ubu buryo butangwa iyo:

  • Ibicuruzwa bishobora kugenzurwa byoroshye, nk’umuceri, isukari…
  • Nta mwanya uhari mu bubiko rusange wo gushyiramo ibicuruzwa
  • Ari ibicuruzwa by’akaga.

Iyo ibicuruzwa biri ku rutonde rw’ibicuruzwa bitemewe kujya mu bubiko rusange, Umuyobozi Mukuru w’Ububiko ni we utanga ubu buryo. Iyo ibicuruzwa bitari kuri urwo rutonde, uruhushya rutangwa n’Umuyobozi w’Ishami ry’Ibikorwa Rusange.

Igenzura ry’ibicuruzwa bishyizwe muri ubu buryo bwihariye ntiritandukanye n’igenzura risanzwe rikorwa mu gusohora ibicuruzwa biri ku modoka (“D.S.C”).

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?