Ahabanza / Serivise za Gasutamo / Impinduka muri gasutamo /

Impinduka muri gasutamo

Mobile Scanner:

Cargo Mobile Scanner ni ibyuma kabuhariwe bikoreshwa mu igenzura ry’imizigo muri gasutamo.Mu mwaka wa 2010, Imashini eshatu zikora ako kazi zari zimaze kugezwa ku mipaka itandukanye uhereye I Gikondo ku kicaro cya gasutamo, Gatuna na Rusumo. Ibi bikaba byararushijeho koroshya ubucuruzi kuko byagabanyije ikiguzi ndetse n’igihe umucuruzi yamaraga muri gasutamo, kuko bitakiri ngombwa ko abanza gupakurira imizigo ye cyangwa ngo abanze kuyinyuza mu bubiko bwabugenewe mu gihe cy’igenzura ry’iyo mizigo, kereka iyo habayeho kumukeka bityo hagakenerwa igenzura ryimbitse.
Izi mashini zaje gufasha kwihutisha ubucuruzi ndetse no kugirango Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kirusheho kunoza imikorere nkuko bitangwamo inama n’ibigo bikomeye bigenga ubucuruzi nka World Trade Organization n’ibindi.


Ikoreshwa rya Asy-scan

Ubu ni uburyo bwo gukora imenyekanisha muri gasutamo ukoresheje ikoranabuhobuhanga. Ukora imenyekanisha yohereza urupapuro rw’imenyekanisha ndetse n’izindi mpapuro zigomba kuruherekeza akoresheje ikoranabuhanga, biryo bikagabanya umwanya ukoreshwa mu gusorera ibicuruzwa muri gasutamo kandi bikongera n’ubunyangamugayo ku babikora ndetse no gukorera mu mucyo. Ubu buryo ubu bukoreshwa ku biro byacu bya Gasutamo I Gikondo, Kukibuga cy’indege I Kanombe, Gatsata ku bigega bya Peteroli, na SDV ICD kuva mumwaka wa 2010.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?