Tembure z'imisoro ku bicuruzwa bitumizwa mu mahanga

Tembure z'imisoro ku bicuruzwa bitumizwa mu mahanga

Utumiza mu mahanga igicuruzwa gishyirwaho tembure y’umusoro ashyira tembure y’umusoro kuri icyo gicuruzwa yatumije mbere y’uko gisohoka muri Gasutamo kugira ngo gishyirwe ku isoko ry’u Rwanda. Ibicuruzwa bitumizwa hanze bishyirwaho tembule y’imisoro ni: inzoga n’itabi.
Mbere yo gushyira tembule y’umusoro kuri ibi bicuruzwa, hagomba kubahirizwa intambwe zikurikiza zo muri Gasutamo:

Abifuza kwinjiza inzoga n’itabi basabwa kwifashisha abafasha abandi mu bya Gasutamo bemewe n’amategeko (bazwi nka Customs Agents), bakaboherereza imenyekanisha ryabo rya Gasutamo banyuze muri sisitemu ya Rwanda Electronic Single Window (ReSW).Iri menyekanisha, rigomba kuba riherekejwe n’ibyangombwa bikurikira:

  • Inyemezabuguzi igaragaza ubugure bw’ibicuruzwa  
  • Inyemezabuguzi y’ubwikorezi by’ibyo bicuruzwa
  • Inyandiko iriho urutonde rw'imizigo n'ibirimo
  • Inyandiko y’ubwikorezi bw’ibyo bicuruzwa
  • Icyemezo cy’inkomoko y’ibicuruzwa ( aho ikenewe )
  • Impushya/Uburenganzira byo kwinjiza ibicuruzwa mu gihugu (rutangwa ku bicuruzwa byabugenewe)

Izindi nyandiko zose z’inyongera zikenerwa.

Amahoro ya Gasutamo n’andi mafaranga ateganywa n’amategeko asuzumwa kandi akishyurwa mbere y’uko abakozi ba Gasutamo bakora irindi  genzura ryimbitse ryo muri sisitemu rikorwa ku bicuruzwa bimwe na bimwe bishobora kugaragaramo ingorane.

Igenzura rishingiye ku hashobora kugaragara ingorane rishyira amamenyekanisha ya Gasutamo mu byiciro bitandukanye harimo:

Icyiciro gitukura: (bivuze ko hakorwa igenzura ry’ibicuruzwa n’inyandiko zibiherekeje)
Icyiciro cy’umuhondo: (bivuze ko hakorwa igenzura ry’inyandiko gusa),
Icyiciro cy’Ubururu: (aha nta rindi genzura rikorwa, ahubwo ibicuruzwa bihita birekurwa bikava muri Gasutamo).

Nyuma yo kwishyura amahoro ya Gasutamo, dosiye y’ibicuruzwa ishyikirizwa izindi nzego za Leta harimo Rwanda FDA, ikora ubugenzuzi ku buziranenge bw’ibicuruzwa.

Abakozi bo muri Gasutamo bakora ubugenzuzi ku mamenyekanisha ya Gasutamo n’izindi nyandiko ziyaherekeje kugira ngo harebwe ibi bikurikira:
icyiciro cy’igicuruzwa, igiciro nyakuri cy’igicuruzwa bityo hagenwe umusoro wa Gasutamo ukwiye ugomba gutangwa kuri ibyo bicuruzwa.

Iyo isuzuma ry’ibicuruzwa rirangiye n’imisoro isabwa yamaze kwishyurwa, ibicuruzwa byemererwa gusohoka muri Gasutamo.
Mu gihe, hagaragaye amakuru adahuye, amakuru abura cyangw aibindi bishobora gutera gushidikanya, imenyekanishwa ry’ibicuruzwa rishyirwa muri dosiye zikeneye amakuru arambuye, maze hagasabwa ibisobanuro byimbitse  bijyanye n’amakuru n’inyandiko by’inyongera bikenewe.Iyo hari ibibazo bidakemuwe ku imenyekanisha,  bishobora gutuma hasubirwamo igenagaciro ry’ibicuruzwa no guhindura icyiciro cy’ibicuruzwa. Mu gihe, amakuru ari ku imenyekanishwa ahindutse, n’imisoro y’inyongera ikishyurwa, ibicuruzwa bihabwa uburenganzirwa bwo gusohoka muri Gasutamo.

Abatumiza inzoga n’itabi bohereza ubusabe bwabo bwo gusaba tembure z’imisoro banyuze muri sisitemu yabugenewe.
Usaba yohereza ibi bikurikira:

  • Ingano y’ibicuruzwa bikeneye tembure z’imisoro
  • Inyandiko za gasutamo
  • Ikigaragaza aho imisoro ya gasutamo yishyuriwe
  • Ikarita Ndangamuntu cyangwa Pasiporo bya nyiri ibicuruzwa

Kwishyura ikiguzi cya tembure zisabwaIyo usaba yamaze kuzuza ibisabwa byose yanishyuye ikiguzi cya tembure z’imisoro yasabye, amenyeshwa igihe cyo kujya kuzifata n’aho kuzifatira.

Iyo nyiri ibicuruzwa yamaze guhabwa tembure z’imisoro hakurikiraho izi ntambwe:

  • Uwatumije ibicuruzwa agomba gushyira tembure z’imisoro kuri buri gicuruzwa mbere y’uko ibyo bicuruzwa bisohoka mu bubiko bwa Gasutamo.
  • Gushyira tembure z’imisoro ku bicuruzwa, bigomba gukoranwa ubushishozi kugira ngo tembure ibe ihuye neza n’igicuruzwa, ingano y’ibicuruzwa n’icyiciro cy’igicuruzwa.

Iyo ibisabwa byose bimaze kugenzurwa, ibicuruzwa byakorewe imenyekanisha (inzoga n’itabi) bivanwa mu nyubako za Gasutamo, bikajyanwa mu cyanya cyabugenewe kigenzurwa na Gasutamo (ku cyambu, mu bubiko bw’ibicuruzwa n’ahandi).

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?