Ubwoko butandukanye bwa EBM n’abasora barebwa nabwo
1.EBM YO MURI MUDASOBWA/VERISIYO YA 2.1
Iyi sisitemu yagenewe abacuruzi bose, abanditse ku musoro ku nyongeragaciro (TVA) ndetse n’abatawanditseho ariko bafite mudasobwa.
2. EBM YO MURI TELEFONE NGENDANWA
Iyi sisitemu yagenewe abacuruzi batanditse ku musoro ku nyongeragaciro (TVA), bafite igicuruzo kitarenze miliyoni makumyabiri z'amafaranga y’u Rwanda (Frw 20,000,000) ku mwaka, ndetse n'abacuruzi bato n’abaciriritse bagitangira ubucuruzi.
3.EBM YO KURI MURANDASI (Online EBM)
Abacuruzi bemerewe gukoresha iyi sisitemu ni abakora ubucuruzi bwo gutanga serivise batanga fagitire zitarenze 10 ku kwezi. Urugero: Abafite amazu yo gukodesha, abatanga serivisi zo gutwara abantu n'ibintu, abajyanama, abavoka, n'abandi.
4.Uburyo bwa Virtual sales data controller (VSDC)
Iyi ni sisitemu yagenewe abacuruzi bafite sisitemu zabo bwite zitanga fagitire z’ikoranabuhanga, ariko bakeneye kubuhuza n’ikoranabuhanga rya EBM.
Uko wahuza sisitemu yawe itanga fagitire z’ikoranabuhanga rya EBM
Niba ufite sisitemu yawe itanga fagitire ukaba wifuza kuyihuza na EBM, usabwa kwita ku bikurikira:
Ibi ibyangombwa bikurikira nibyo ugomba gutanga :
1. Inyandiko yawe ya CIS4VSDC Technical Specification (igaragaza amabwiriza ya CIS yawe).
2. Inyandiko ikubiyemo VSDC Technical Specification.
3. Inyandiko ya Excel ikoreshwa mu gusaba guhuza sisitemu yawe na EBM (iyi ni ikwereka ibyo usabwa byose.
Uko bikorwa
Intambwe ya mbere ni ugusuzuma neza ibyangombwa byose by'ingenzi biri mu nyandiko ya excel ivugwa haruguru kuri paji yitwa "Main" .
Ibyo byangombwa ugomba gutegura ni ibi bikurikira:
a. Icyemezo cy'iyandikwa ry'ubucuruzi cya RDB.
b. Icyemezo gitangwa n’Ikigo cy’Ubwishingizi (RSSB) cy’uko nta mwenda w’umusanzu w’ubwiteganyirize bw’abakozi urimo.
c. Icyemezo cyo kutabamo umwenda w’umusoro gitangwa n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA). d. Inyandiko ikubiyemo amakuru kuri iyo sisitemu yawe (Product brochure ).
e. Icyemezo cya garanti y’iyo sisiteme yawe (Product warranty statement).
f. Aderesi yawe (aho ukorera ubucuruzi)
g. Igitabo kigaragaza uburyo iyo sisitemu yawe ikora (Product User manual).
h.Inyandiko igaragaza uko sisitemu yawe ishyirwa muri mudasobwa (Installation guide).
i. Inyandiko (manual) igaragaza Programming na Configuration y’iyo sisitemu.
Nyuma yo kwegeranya ibyangombwa byose, ugomba kohereza ubusabe bwawe usaba icyemezo cyo guhuza sisitemu yawe n’ikoranabuhanga rya EBM kuri imeli ikurikira: cis_sdc_certification@rra.gov.rw .
Muri iyi imeli ushyiramo imigereka y’ibyangombwa byose byavuzwe haruguru. Nyuma yo gusuzuma ubusabe bwawe, iyo RRA isanze bwujuje ibisabwa iguha icyemezo cy'uko wemerewe guhuza sisitemu yawe na EBM.