Ahabanza / details /

Ikaze ku basora bashya: amahugurwa ku misoro

Gakenke: Abasora biyandiksihije mu mwaka wa 2019 bahawe ikaze mu muryango w’abasora bategurirwa amahugurwa y’umunsi umwe. Umuhuzabikorwa bya RRA mu Ntara y’Amajyaruguru Bwana Niyigena Faustin yabwiye abitabiriye amahugurwa ko Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyishimiye kubakira mu muryango w’abasora, abasaba gukorana umurava biteza imbere kandi bateza imbere igihugu binyuze mu kubahiriza amategeko y’isoresha. Umusoro ku musaruro, urimo umusoro ku bihembo by’abakozi, umusoro ku nyungu z’amasosiyete, umusoro ku nyungu z’umuntu ku giti cye, umusoro ku nyungu z’ubukode, umusoro ku mutungo utimukanwa, ipatanti ndetse n’imisoro ya za gasutamo ni imwe mu misoro irabwa n’abafite nimero iranga usora ariyo bita TIN (Taxpayer’s Identification Number). RRA itanga amahugurwa ku basora bashya bose ndetse n’ibyiciro bitandukanye by’abasora hagamijwe kubafasha kuzamura imyumvire ku misoro ndetse no kubakangurira kwibwiriza gusora. Biziyaremye Protogene, umukarani mu soko mu karere ka Gakenke, avuga ko “kuba twahuye na Rwanda Revenue biradushimishije cyane, kubera ko hari n’amategeko yahindutse twagenderagaho twamenyeshejwe, ayo dusobanukiwe tutari tuzi. Icyo twafasha RRA nugutanga umusoro w’ipatanti ku gihe no gushishikariza n’abandi kubikora.” Avuga ko yashimishijwe no kuba yumvise akamaro ko kwandikisha ubutaka n’indi mitungo itimukanwa kandi ko bagiye kuzuza inshingano zabo. “Icyo nababwira n’uko bagomba gutanga imisoro kuko ari ngombwa kuko ariyo yubaka igihugu.” Nirere ingabire Josiane, ucuruza ibikoresho by’ubwubatsi mu karere ka Gakenke, avuga ko mbere y’inama atari asobanukiwe n’imisoro bityo bikaba byateza ingaruka mbi kubera gukora udasobanukiwe. “Iyi nama idufashije kwiyubakira igihugu cyacu no gukusanya imisoro neza kandi tukabikora neza ku gihe.” Nirere ashimira abakozi ba RRA ku buryo baba hafi abacuruzi bakabagira inama mu misoro. Ashima ko imisoro yashoboye gukorera abaturage ibikorwa by’iterambere birimo amavuriro atuma ababyeyi bivuza mu buryo bworoshye, amashuri abana bigamo hafi ndeste n’ibindi bikorwa remezo nk’amazi n’amashanyarazi byegerezwa abaturage. “iyo udatanze imisoro uba wihombya ku giti cyane, uhombya na leta muri rusange udindiza iterambere ry’igihugu.” Asoza ashishikariza buri wese kugira imyumvire yo gusora neza no kubaka “u Rwanda twifuza.”

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?