Ahabanza / details /

Indangagaciro

Indangagaciro z’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro:

  • Ubunyangamugayo
  • Kwita ku bakigana
  • Gukorera mu mucyo
  • Gutanga serivisi nziza bikoranwe ubuhanga
  • Gufatanya mu kazi

Gahunda y’imikorere myiza y’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro

Gahunga y’imikorere myiza y’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro igamije gushyigikira Intumbero, Inshingano n’ ibyo gishingiyeho nkuko byavuzwe mu gitabo cyigenga imikorere myiza y’ikigo. Turaharanira kuba ikigo gikataje mu mikorere kandi kigezweho ku rwego rw’isi, gishobora gukemura ibibazo byose by’igihugu mu byerekeye imari, gitanga servisi nziza kandi cyubahiriza imirongo y’ubuziranenge ku rwego mpuzamahanga: ISO 9001-2008.

Inshingano zinoze z’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro zishingiye kuri gahunda y’imikorere myiza isobanuye ku buryo bukurikira:

Gukomeza kunoza ku buryo buhoraho imikorere y’ikigo yo kwita ku bantu bakigana. (Hakorwa isuzumwa ku myishimire ry’abakigana y’uko akazi gakorwa), Kwemera kubahiriza no guhora tunoza imikorere y’uburyo bwo gucunga imikorere myiza, Nyuma yaho tuboneye icyemezo cy’imikorere myiza ISO 9001-2008, tuzakomeza kugira uruhare mu guteza imbere ubukungu ku rwego rushimishije mu bigo bishinzwe imisoro n’amahoro byo muri Afrika y’Uburasirazuba, twifashishije Umuryango w’i Burayi ushinzwe imicungire myiza n’indi miryango ya Leta Zunze Ubumwe bihwanye.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?