Ahabanza / details /

Umusoro ku nyungu nyakuri

Umusoro ku nyungu nyakuri.

Umusoro ku nyungu nyakuri ubarwa uhereye ku gicuruzo cy'umwaka kiri hejuru ya miliyoni 20 RWF.

Menya impinduka zabaye mu kumenyekanisha umusoro ku nyungu nyakuri.

  • Sisiteme isaba uwakoze imenyekanisha gushyiraho umugereka uzwi nka “Ledger Acccount” usobanura aho imibare usora yinjijemo yavuye.
  • Ku basora bamenyekanisha ihererekanya ry’ibiciro hagati y’abantu bafitanye isano (transfer pricing/related party), basabwa gutanga “county-by country report” mu gihe kitarenze amezi 12.
  • Ufasha abasora mu kumenyekanisha imisoro agomba kwerekanwa kw’imenyekanisha musoro uhereye umusoro ku nyungu ku basora bashingiye ku nyungu nyakuri mu mwaka wa 2022.
  • Mu gihe ugejeje umubare w’ibyacurujwe ku mwaka ungana na miliyoni 600, usabwa kunyuza imenyekanisha ry’umusoro ry’umwaka n'ibaruramari ku umwunganizi wawe wabigize umwuga kandi wemewe n’ubuyobozi bw’imisoro.
  • Ku bafatanya mu mirimo igamije inyungu basabwa kohereza ibitabo by’ibaruramari ndetse no kugaragaza umusaruro w’abafatanyabikorwa.

Uko wamenyekanisha umusoro ku nyungu nyakuri.

https://www.youtube.com/watch?v=RVm8Br6M6mc

Kanda hano umenyekanishe umusoro ku nyungu nyakuri.

https://etax.rra.gov.rw/

Ibihano.

  • Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) iyo usora yamenyeshejwe n’Ubuyobozi bw’imisoro ko ari mu rwego rw’abasoreshwa banini.
  • Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) iyo usora atatanze ibaruramari ryemejwe kandi abisabwa n’amategeko; ayatanga buri kwezi kugeza igihe atangiye ibaruramari ryemejwe.
  • Iyo, mu gihe cy’imyaka itanu (5) uwahaniwe ikosa yongeye kurikora, ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi isanzwe yikuba kabiri. Naho iyo iryo kosa rikozwe bwa gatatu muri iyo myaka itanu (5), ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi isanzwe yikuba kane (4).
  • Iyo habayeho kutuzuza ibitabo n’inyandiko bijyanye n’ibikorwa bigenzurwa nk’uko biteganywa n’ingingo ya 13, iya 14 n’iya 15 z’iri tegeko, ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ivugwa muri iyi ngingo yikuba kabiri (2).
  • Umuntu wese wunganira usora wemejwe n’Ubuyobozi bw’imisoro ubangamira imirimo n’inshingano by’Ubuyobozi bw’imisoro ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi idahinduka ingana n’amafaranga ibihumbi magana abiri (200,000 Frw) y’u Rwanda. Ashobora kandi no guhagarikwa mu mirimo yo kunganira umusoreshwa byemejwe na Komiseri Mukuru.

Ihazabu yo mu rwego rw'ubutegetsi yo kutamenyekanisha umusoro no kutishyura umusoro ku gihe.

Iyo usora atamenyekanishije kandi ntiyishyure umusoro ku gihe giteganywa n’amategeko, yishyura umusoro atamenyekanishije kandi atishyuye, agacibwa n’ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ku buryo bukurikira:

  • Makumyabiri ku ijana (20%) y’umusoro wagombaga kumenyekanishwa no kwishyurwa, iyo igihe ntarengwa cyo kumenyekanisha no kwishyura kirenzeho iminsi itari hejuru ya mirongo itatu (30).
  • Mirongo ine ku ijana (40%) y’umusoro yagombaga kumenyekanisha no kwishyura, iyo yishyuye mu gihe kingana no kuva ku minsi mirongo itatu n’umwe (31) kugeza kuri mirongo itandatu (60) uhereye ku munsi ntarengwa wo kwishyura.
  • Mirongo itandatu ku ijana (60%) y’umusoro wagombaga kwishyurwa, iyo usora arengeje ku gihe ntarengwa cyo kumenyekanisha no kwishyura iminsi irenga mirongo itandatu (60).

Usora umenyekanishije umusoro mu gihe giteganywa n’amategeko ariko ntawishyure mu gihe gisabwa, yishyura umusoro fatizo n’ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ku buryo bukurikira:

  •  Icumi ku ijana (10%) y’umusoro fatizo wagombaga kwishyurwa, iyo yishyuye mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu (30) uhereye ku munsi ntarengwa wo kwishyura.
  • Makumyabiri ku ijana (20%) y’umusoro fatizo wagombaga kwishyurwa, iyo yishyuye mu gihe kingana no kuva ku minsi mirongo itatu n’umwe (31) kugeza kuri mirongo itandatu (60) uhereye ku munsi ntarengwa wo kwishyura.
  • Mirongo itatu ku ijana (30%) y’umusoro fatizo wagombaga kwishyurwa, iyo yishyuye mu gihe   kirenze iminsi mirongo itandatu (60) uhereye ku munsi ntarengwa wo kwishyura.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?