Ahabanza / details /

Umusoro ku nyungu ukomatanyije

Umusoro ku nyungu ukomatanyije.

Ibikorwa by’ubucuruzi bito bitewe n’umubare w’ibyacurujwe mu mwaka byishyura umusoro ukomatanyije nk’uko bigaragara mu mbonerahamwe ikurikira:

Umubare w’ibyacurujwe mu mwaka mu mafaranga y’u Rwanda

Umusoro ukomatanyije ugomba kwishyurwa ku mwaka mu mafaranga y’u Rwanda

Kuva kuri 2.000.000 kugera kuri 4.000.000

  60,000

 

 

Kuva kuri 4.000.001 kugera kuri 7.000.000

 

120,000

 

 

Kuva kuri 7.000.001 kugera kuri 10.000.000

 

210,000

 

 

Kuva kuri 10.000.001 kugera kuri 12.000.000

                                     

300,000

Dore uko wamenyekanisha ku basora mu cyiciro cy'umusoro ukomatanyije.

https://etax.rra.gov.rw/

Ibihano.

  • Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) iyo usora yamenyeshejwe n’Ubuyobozi bw’imisoro ko ari mu rwego rw’abasoreshwa banini.
  • Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) iyo usora atatanze ibaruramari ryemejwe kandi abisabwa n’amategeko; ayatanga buri kwezi kugeza igihe atangiye ibaruramari ryemejwe.
  • Iyo, mu gihe cy’imyaka itanu (5) uwahaniwe ikosa yongeye kurikora, ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi isanzwe yikuba kabiri. Naho iyo iryo kosa rikozwe bwa gatatu muri iyo myaka itanu (5), ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi isanzwe yikuba kane (4).
  • Iyo habayeho kutuzuza ibitabo n’inyandiko bijyanye n’ibikorwa bigenzurwa nk’uko biteganywa n’ingingo ya 13, iya 14 n’iya 15 z’iri tegeko, ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ivugwa muri iyi ngingo yikuba kabiri (2).
  • Umuntu wese wunganira usora wemejwe n’Ubuyobozi bw’imisoro ubangamira imirimo n’inshingano by’Ubuyobozi bw’imisoro ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi idahinduka ingana n’amafaranga ibihumbi magana abiri (200,000 Frw) y’u Rwanda. Ashobora kandi no guhagarikwa mu mirimo yo kunganira umusoreshwa byemejwe na Komiseri Mukuru.

Ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi yo kutamenyekanisha umusoro no kutishyura umusoro ku gihe.

Iyo umusoreshwa atamenyekanishije kandi ntiyishyure umusoro ku gihe giteganywa n’amategeko, yishyura umusoro atamenyekanishije kandi atishyuye, agacibwa n’ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ku buryo bukurikira:

  • Makumyabiri ku ijana (20%) y’umusoro wagombaga kumenyekanishwa no kwishyurwa, iyo igihe ntarengwa cyo kumenyekanisha no kwishyura kirenzeho iminsi itari hejuru ya mirongo itatu (30).
  • Mirongo ine ku ijana (40%) y’umusoro yagombaga kumenyekanisha no kwishyura, iyo yishyuye mu gihe kingana no kuva ku minsi mirongo itatu n’umwe (31) kugeza kuri mirongo itandatu (60) uhereye ku munsi ntarengwa wo kwishyura.
  • Mirongo itandatu ku ijana (60%) y’umusoro wagombaga kwishyurwa, iyo usora arengeje ku gihe ntarengwa cyo kumenyekanisha no kwishyura iminsi irenga mirongo itandatu (60).

Usora umenyekanishije umusoro mu gihe giteganywa n’amategeko ariko ntawishyure mu gihe gisabwa, yishyura umusoro fatizo n’ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ku buryo bukurikira:

  •  Icumi ku ijana (10%) y’umusoro fatizo wagombaga kwishyurwa, iyo yishyuye mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu (30) uhereye ku munsi ntarengwa wo kwishyura.
  • Makumyabiri ku ijana (20%) y’umusoro fatizo wagombaga kwishyurwa, iyo yishyuye mu gihe kingana no kuva ku minsi mirongo itatu n’umwe (31) kugeza kuri mirongo itandatu (60) uhereye ku munsi ntarengwa wo kwishyura.
  • Mirongo itatu ku ijana (30%) y’umusoro fatizo wagombaga kwishyurwa, iyo yishyuye mu gihe   kirenze iminsi mirongo itandatu (60) uhereye ku munsi ntarengwa wo kwishyura.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?