Ahabanza / details /

Ese ni iki cy'ingenzi ngomba kumenya ku buryo bwo gucunga umutekano wa TIN y’umucuruzi?

Akenshi uwanditse kuri TIN siwe ujya kurangura, ndetse hari n’igihe aba adahari, ese iyo code uwagiye kurangura yayibona ate?

Uwagiye kurangura atariwe wanditse kuri TIN, ashobora guhabwa code na nyiri TIN, uyisaba akoresheje telephone ye igendanwa, cyangwa se umucuruzi akaba yamwongera mu bashobora guhabwa code.

 Ese hari uburyo umuntu ashobora guha undi uburenganzira bwo kwemeza iyo code, urugero nka DG cyangwa nyiri ubucuruzi agaha accountant we uburenganzira?

Yego, ubu buryo burahari. Umucuruzi ushaka gutanga uburenganzira ku mukozi we cyangwa undi muntu ushobora kumurangurira, aca ku ikoranabuhanga rya E-Tax mu gihe akoresha EBM Version 2.0 cyangwa adakoresha EBM no kuri My RRA mu gihe umucuruzi akoresha EBM Version 2.1

Ese gushyira EBM ku gihe bivuze ko ufite EBM V2.0 muri mudasobwa bamushyiriramo V2.1?

Yego, mu gihe ushaka gushyira EBM ku gihe, ugana ibiro bya RRA bikwegereye, bakagufasha, bakaguha EBM V2.1 uvuye kuri EBM V2.0

Iyi services se *800# ni ubuntu MTN ntiyishyuza amafaranga ya sms? ese niba iyishyuza ni angahe kuri sms imwe?

Iyi service ntabwo ari Ubuntu, kuri code imwe usabye, serivisi z’itumanaho zikata amafaranga 15 y’u Rwanda.

Ese bizagenda bite kuri company ifite nka subsidiary 20 kuko bashobora kurangurira umunsi umwe ahantu hatandukanye?

Ku barangura inshuro nyinshi ahantu hatandukanye, basaba code kuri buri bicuruzwa bagiye kurangura buri hantu. Ubwo rero nyiri company naba yarongereyeho abantu bemerewe gusaba code, buri wese ugiye kurangura asaba code akayiha uwo aranguriyeho, ubwo niba urangura inshuro 20 ahantu 20 hatandukanye, usaba code inshuro 20.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?