Ahabanza / details /

Ibigo byunganira abasora muri Gasutamo byasabwe kurushaho kunoza imikorere

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyahuguye abayobozi b'ibigo bigize ihuriro ry’abunganira muri Gasutamo abatumiza n’abohereza ibicuruzwa mu mahanga, Rwanda Freight Forwarders Association (RWAFFA), basabwa kurushaho kunoza imikorere no kwirinda amakosa yagiye agaragara mu bihe byashize.

Komiseri wungirije ushinzwe kunganira mu bikorwa bya Gasutamo, Gatera Yvonne, yavuze ko imikoranire myiza n’ibi bigo byunganira abasora ari ingenzi.

Yavuze ko mu kubaka imikorere ihamye, mu 2021 hashyizweho ibipimo ngenderwaho bifasha mu kugenzura imikorere y’ibi bigo.

Ati “Bigitangira byagiye bigaragara ko harimo amakosa menshi, ariko ubu agenda agabanyuka cyane, ndetse twifuza ko bibaye ngombwa, mu bihembwe bizaza twazagera aho dusanga nta bantu bagifite amakosa.”

Aya makosa ahanini yaterwaga n’uburangare cyangwa kutita ku mikorere nk’uko Gatera yabitangaje. Cyakora, kuva ibi bipimo byashyirwaho hari icyahindutse.

Umuyobozi wungirije wa RWAFFA ihuriwemo n’ibigo 234, Igena Jean de Dieu, yavuze ko kunoza imikorere ari urugendo rwasabye ubukangurambaga no gushyiraho imirongo ngenderwaho, n’ibihano ku bakoze amakosa.

Yatanze urugero rw’uburyo hari abantu bakoreshaga nabi kode (codes) zigaragaza umusoro ucibwa ku bicuruzwa bitumijwe mu mahanga (Harmonized System Codes), bakandika nka kode isoresha igicuruzwa ku 10%, kandi ubusanzwe gisora 25%.

Igena yagize ati “Kuko byaje kugaragazwa ko uzakora icyo kintu azagihanirwa mu buryo ubu n’ubu, byagiye birushaho koroshya.”

Umwe mu bitabiriye aya mahugurwa, Julie Mutoni uyobora ikigo Multilines International Rwanda, yavuze ko hashyizweho uburyo bwose mu gutanga amakuru akwiye ku misoro, ku buryo nta bantu bakabaye bakigira imikorere mibi.

Ati “Abantu bagomba gushyiramo imbaraga, ku buryo nubwo hari uwabona hagiye kuba amakosa, aba agomba kubaza kuko abo tubaza barahari. Hari abakora neza hakaba n’abakora nabi, ntabwo navuga ngo hari impamvu yo gukora nabi.”

Imibare ya RRA igaragaza ko mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, abunganira abasora muri gasutamo bafatiwe ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi bari 210, aho ikosa ryagaragaye cyane ari ukutishyurira abakozi imisanzu y’ubwiteganyirize n’imisoro ku bihembo.

Cyakora iyi mibare yaragabanyutse mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka, ni ukuvuga hagati ya Mata na Kamena 2023, aho abahanwe ari 50 gusa.

Mu kurushaho kubaka ubunyamwuga, hakomeje gutangwa amahugurwa ku bufatanye bwa RRA, RWAFFA n’impuzamashyirahamwe y’abatwara ibicuruzwa byambukiranya imipaka muri Afurika y'Iburasirazuba, FEAFFA. Mu Rwanda yatangiye gutangwa mu mwaka wa 2008, abagera ku 1500 bakaba bamaze gusoza aya masomo.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?