Ahabanza / details /

Menya impinduka z’ingenzi ziri mu itegeko rigena uburyo bw’isoresha

Mu rwego rwo kurushaho kunoza uburyo bw’imisoreshereze no gukuraho ibyuho byagiye bigaragara mu myaka ishize, Leta y’u Rwanda yasohoye itegeko rishya rigena uburyo bw’isoresha mu Rwanda. Iryo ni itegeko n° 020/2023 ryo ku wa 31/03/2023 rije risimbura itegeko no 026/2019 ryo kuwa 18/09/2019 ryari risanzwe rikoreshwa.

Zimwe mu mpinduka z’ingenzi zigaragara muri iri tegeko rishya harimo izikurikira:

Igabanuka ry’ihazabu icibwa abakerewe kwishyura umusoro

Itegeko ryo mu 2019 rigena uburyo bw’isoresha, ryateganyaga ko igihe usora atishyuye umusoro yamenyekanishije mu gihe giteganywa n’itegeko, yagombaga kwishyura umusoro yasabwaga hiyongereyeho inyungu z’ubukererwe zibarirwa ku musoro fatizo, ku gipimo cya 1,5%. Mu mpinduka zakozwe mu itegeko rishya, ingingo ya 80 ivuga ko usora wamenyekanishije umusoro ariko ntawishyure mu gihe giteganywa n’amategeko, yishyura inyungu igabanyije mu byiciro bitatu bitandukanye. Iyo yarengeje igihe kitarenze amezi atandatu ku gihe ntarengwa cyo kwishyura umusoro, yishyura inyungu z’ubukererwe zingana na 0.5%, naho urengeje amezi atandatu ariko ntarenze amezi 12 atishyuye umusoro, yishyura inyungu y’ubukererwe ya 1%. Ni mu gihe iyo usora yarengeje amezi 12 atishyuye umusoro yishyura inyungu z’ubukererwe zingana na 1,5%.

Ingingo ya 81 y’iri tegeko kandi iteganya ko ibihano bishingiye ku makosa arebana n’imisoro, harimo kutamenyekanisha umusoro no kudafatira imisoro ifatirwa, byahabwaga abakora ibikorwa by’ubucuruzi bito bafite ibyacurujwe ku mwaka biri munsi ya miliyoni ebyiri z’amafanga y’u Rwanda ariko bitarengeje amafaranga y’u Rwanda miliyoni makumyabiri ; yagabanyijwe aho yavuye ku bihumbi ijana agashyirwa ku bihumbi 50 y’amanyarwanda.

Ibirebana no kujuririra amakuru akubiye mu nyandiko igena umusoro

Ingingo ya y’iri tegeko 51 iteganya ko iyo usora utanyuzwe n’ibikubiye mu nyandiko igena umusoro cyangwa mu nyandiko imenyekanisha ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ajuririra Komiseri Mukuru ku musoro atemera mu gihe kitarenze iminsi 30 uhereye ku munsi ashyikirijwe iyo nyandiko. Iyo usora yishyuye umusoro yemera, Komiseri Mukuru ahagarika by’agateganyo kwishyuza umusoro wajuririwe.

Ibijyanye no gufatira umutungo w’usora

Mu gihe ubuyobozi bw’imisoro bwafatiriye umutungo wimukanwa cyangwa utimukanwa w’usora bishingiye ku makosa arebana n’imisoro, ingingo ya 67 y’iri tegeko iteganya ko mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu (15) ibarwa uhereye ku munsi umutungo wafatiriwe usora ashobora gusaba ubuyobozi bw’imisoro kwigurishiriza umutungo wafatiriwe kugira ngo yishyure umusoro, icyo gihe agahabwa iminsi 90 yamaze kugurisha umutungo wafatiriwe no kwishyura umusoro.

Avuga kuri iri tegeko rishya, Bwana Uwitonze Jean Paulin, Komiseri Wungirije ushinzwe serivisi z’Abasora akaba n’umuvugizi w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro yagize ati: Iri tegeko rishya ry’imisoreshereze rigaragaramo impinduka nyinshi zigamije korohereza abasora, kureshya abashoramari no kubahiriza ibipimo mpuzamahanga birebana n’imisoreshereze.”

Soma birambuye iri tegeko

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?