Ahabanza / details /

Kigali : Rwiyemezamirimo yaburiye bagenzi be badakoresha uburyo bwo kurinda TIN

Nyandwi Pacifique ukorera ikigo Prosperity Venture Entreprise mu Mujyi wa Kigali, ni umwe mu bahamya b’inyungu ziri mu kurinda nimero iranga usora (TIN), ku buryo idashobora gukoreshwa n’undi muntu nyirayo atabitangiye uburenganzira.

Mbere y’uko ubu buryo bushyirwaho, abantu ataramenya baranguriye inzoga z’ibyotsi (Liquor ) kuri TIN ye, aza kumenyeshwa n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) ko afite ibintu byinjiye mu bubiko bwe bifite agaciro ka miliyoni 67 z’amanyarwanda.

Nyuma yo kugenzura imisoro abakoresheje TIN ye bagendaga bishyura, yasigaranye umwenda wa miliyoni zirenga 6 z’amanyarwanda, nk’uko abisobanura.

Ati “Muri icyo gihe rero bamenyesheje ko mfite ibintu mu bubiko ntajya ncuruza, ndebye nsanga birimo, ariko ngasanga ntabyo nigeze ngura. Urugero ni nk’izo nzoga baguze, kandi  ntaho nigeze mbona isoko ryo gutanga inzoga na hamwe.”

Ubusanzwe, ikigo Nyandwi akorera gipiganira amasoko ya leta n’ay’inzego z’abikorera.

Yaje guhura n’abakozi ba RRA abasobanurira uko byagenze, ashimangira ko igihe hatarashyirwaho uburyo butuma nta muntu ukoresha TIN y’undi hadatanzwe uburenganzira, hazakomeza kubaho iki ikibazo.

RRA iheruka gushyiraho ubwo buryo bukoreshwa kuri telefoni ukanze *800#, ugakurikiza amabwiriza.

Ikibazo Nyandwi yagize agisangiye n’abandi barimo Kalisa Callixte ufite iduka riciriritse mu Mujyi wa Kigali. We byaje kugaragara ko abantu atazi bakoresheje TIN ye, baranguriraho ibicuruzwa bya miliyoni 200 Frw bagamije gukwepa imisoro.

Komiseri Wungirije Ushinzwe serivisi z’Abasora n'Itumanaho, Uwitonze Jean Paulin, avuga ko kurinda umutekano wa TIN byaje ari igisubizo, ashingiye ku bibazo byari bimaze kugaragara.

Kurinda izi TIN kandi ni icyifuzo cyatanzwe n’Urugaga rw’Abikorera (PSF), mu buvugizi rukora.

Uwitonze yasabye abacuruzi kwitabira ubu buryo bwo kurinda TIN, kuko iyo ikoreshejwe n’abandi bituma nyirayo atakaza umwanya n’amafaranga.

Ati “Uyu munsi bishobora kuba bitarakugeraho, ariko ejo bishobora kukugeraho ugatangira gusiragira uza kutwereka ko atari wowe waranguye, ko ari undi muntu wakoresheje TIN yawe, ugasanga bigutwaye umwanya munini n’amafaranga.”

“Kuko nanone kutwemeza ko atari wowe waranguye, ugomba kuba ufite ibimenyetso bifatika, bitabaye ibyo nyine ukishyura umusoro ugendanye nabyo.”

Kugeza ubu abacuruzi bakomeje kubyitabira, kuko muri EBM zirenga ibihumbi 90 zabarwaga ko zigomba kwakira izi mpinduka, habarurwa abacuruzi 60,000 bitabiriye.

Yasabye buri wese gutanga amakuru igihe hakorwa amanyanga agamije kunyereza umusoro, kuko ari uw’Abanyarwanda bose.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?