Ahabanza / details /

U Rwanda rwafunguye Ibiro bishinzwe guhanahana amakuru mu misoreshereze

U Rwanda rwateye indi ntambwe mu gukurikirana amakuru ajyanye n’imisoreshereze, rufungura ishami ryitezweho gufasha mu gukumira inyerezwa ry’imisoro, binyuze mu gusangira amakuru n’ibindi bihugu.

Iri shami ryafunguwe mu Kigo cy’Imisoro n’amahoro kuri uyu wa Kane, tariki 31 kanama mu muhango witabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Ushinzwe imari ya Leta, Richard Tusabe, n’Umunyamabanga wa Leta y’u Bwongereza ushinzwe iterambere na Afurika, Andrew Mitchell.

Tusabe yavuze ko uko u Rwanda rutera imbere, ariko rukenera gukorana n’ibindi bihugu byo hirya no hino ku isi, iyi mikoranire igasaba byinshi birimo n’uburyo bwo guhanahana amakuru.

Gufungura iri shami bivuze byinshi ku Rwanda, kuko rwiyemeje kuba icyitegererezo mu kureshya abashoramari mu gihugu, n’abanyarwanda bakajya kuyishora ahandi. Icyo gihe ngo hakenerwa amakuru menshi, nk’ajyanye n’uburyo imisoreshereze yabo igenda.

Yakomeje ati “Aya rero ni amahirwe tubonye, tugiye kunoza no kongera ubushobozi bw’abakozi bacu, ukuntu bashobora kumenya amakuru y’imisoreshereze, ariko bakayatanga no ku bindi bihugu twasinyanye amasezerano kugira ngo turebe ko twaba igihugu gifite uruhare runini mu misoreshereze ku isi yose, atari no mu gihugu cyacu gusa.

Minisitiri Tusabe yavuze ko ibi bizafasha Ikigo cy’imisoro n’amahoro kumenya amakuru menshi ku mucuruzi, yaba ayo u Rwanda rukeneye n’ayo ikindi gihugu cyaba kimukeneyeho.

Ibyo ariko bigomba gukorwa hakurikijwe amabwiriza, kuko amakuru y’ubucuruzi agira ibanga.

Ibyo ngo bizanafasha  Ikigo cy’Imisoro n’amahoro kureba ko nta mafaranga yaba anyerezwa mu Rwanda cyangwa mu bindi bihugu, cyane ko u Rwanda ruri mu rugendo rwo kuba igicumbi cya serivisi z’imari.

Tusabe yavuze ko muri ubu buryo u Rwanda ruzabasha kumenya ngo “abaza gushora imari hano ni bande, barakora iki”, kandi ayo makuru akabikwa hakurikijwe amahame abigenga.

Yakomeje ati “Ariko by’umwihariko tugakorana n’ibindi bihugu mu kumenya n’ibyo bakora, aho bakura igishoro, aho urwunguko ruva, ni amahirwe rero ku gihugu, turaganisha mu by’ukuri kuri ya ntumbero twihaye yo kuba igihugu kireshya abashoramari, bakazana imari yabo batekanye, n’imari yabo tukayicunga mu buryo bwa kinyamwuga.”

Iki gikorwa ngo kizanatanga icyizere ku bashoramari, bakomeze gushora imari mu Rwanda bizeye ko amakuru yabo abitswe neza.

Minisitiri Andrew Mitchell we yavuze ko u Bwongereza bufite intego yo gushyigikira u Rwanda muri gahunda rufite, zo kuba igihugu gikomeye kandi gifite ubukungu buteye imbere.

Ati "Guhanahana amakuru hagati y’inzego zishinzwe imisoro ni intwaro ikomeye. u Rwanda rugiye kuba igihugu cya mbere mu bifite ubukungu buciriritse cyujuje ibisabwa mu guhanahana amakuru, kandi u Bwongereza butewe ishema no kuba umufatanyabikorwa muri uru rugendo.”

Ibi biro byiyongereye mu mishinga myinshi u Bwongereza busanzwe bufitanye n’u Rwanda, mu guteza imbere imisoreshereze.

Kuva mu 2015, Ikigo gishinzwe imisoro na za Gasutamo mu Bwongereza (HMRC), cyatangiye ubufatanye na RRA, bugamije kubaka ubushobozi bw’ikigo n’ubw’abakozi.

Ibiro bishinzwe ubutwererane mpuzamahanga (FCDO) nabyo byafatanyije na RRA mu gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga bwo gukurikirana imizigo, bwafashije cyane mu kwihutisha ubucuruzi no gucunga umutekano w’imizigo, buzwi nka Electronic Cargo Tracking System (eCTs).

Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal, yavuze ko iki kigo kishimiye ifungurwa ry’iri shami rishinzwe guhererekanya amakuru agamije isoresha (Exchange of Information Unit), ryatewe inkunga n’u Bwongereza.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?