Ahabanza / details /

Abasora basabwe kwishyura avansi ya 2 y’umusoro ku nyungu mbere y’itariki ntarengwa

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) kirongera kwibutsa Abasora kumenyekanisha no kwishyura avansi ya kabiri y’umusoro ku nyungu hashingiwe ku byacurujwe mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka(Mata- Gicurasi-Kamena), mbere y’itariki ntarengwa ya 30 Nzeri 2023. 

Nyuma yo kubona ko hari abacuruzi barindira  umunsi wa nyuma w’imenyekanisha, RRA yibukije Abasora kwihutira iki gikorwa kugira ngo birinde umuvundo n’ibibazo bya hato na hato bikunze kugaragara mu minsi ya nyuma, bikaba byatuma hari abagwa mu bihano by’ubukererwe.

Umusoro urimo kumenyekanishwa no kwishyurwa ni uw’igihembwe cya kabiri cya 2023, kibarwa hashingiwe ku byacurujwe mu mezi ya Mata, Gicurasi na Kamena 2023, bisobanuye ko nyuma ya buri gihembwe kimenyekanishwa, Abasora bahabwa igihe cy’amezi atatu nk’umwanya  wo gukora ibaruramari ry’igihembwe kirangiye.

Umulisa Jeanne, ni umwe mu bakorera ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali. Akora ibijyanye no gutegura ibirori mu bijyanye n’imyambaro n’imitako.

Avuga ko uburyo bwo kwishyura umusoro mu bihembwe ari ingenzi, kuko butuma batanga umusoro bitababereye umutwaro.

Yagize ati “Numva binyoroheye kubera ko gutangira rimwe umusoro w’umwaka byagorana kuyabona. Ariko kubera ko nyatanga mu byiciro, mu mezi atatu nkatanga aya n’aya bitewe n’ayo nacuruje, numva binyoroheye.”

Umulisa ashishikariza abacuruzi bagenzi be kwitabira gutanga uyu musoro hakiri kare, aho kwirindiriza umunsi wa nyuma.

Abarebwa no kumenyekanisha no kwishyura uyu musoro mu bihembwe ni abamenyekanishije bakanishyura umusoro ku nyungu w’umwaka wa 2022 mu kwezi kwa gatatu kwa 2023. Ni ukuvuga ko abamenyekanishije bagasanga bagomba kwishyura zeru bo batarebwa no kumenyekanisha umusoro w’ibihembwe.

Iki gikorwa kandi kireba abataramenyekanishije igihembwe cya mbere muri Kamena 2023, bagomba kubanza kukimenyekanisha ubu kuko ikoranabuhanga rya RRA ritemera ko ugira igihembwe usimbuka, kandi waragombaga kukimenyekanisha.

Komiseri wungirije ushinzwe Serivisi z’Abasora n’itumanaho, Uwitonze Jean Paulin, yasabye abarebwa n’uyu musoro kwihutira kuwumenyekanisha no kuwishyura, bitarenze ku wa 30 Nzeri.

Yakomeje agira ati “Kumenyekanisha ntibivuze ko ugomba guhita wishyura. Abantu benshi bajya babivanga bakavuga ngo ndamenyekanisha mpita nanishyura, ariko ntabwo ari ngombwa.Hari  n’abavuga ngo haracyari igihe tuzaza ku itariki 27, 28, 29; cyangwa 30, kuko turabizi. Ariko baba birengagije ko baba bari mu minsi ya nyumaituma bajya ku gitutu cyatuma bagwa mu bukererwe n’izindi ngaruka zimwe na zimwe zitari ngombwa.”

Yavuze ko ubundi iyo umuntu agize ikibazo nk’imibare itari guhura, aba azakenera kugana RRA ngo imufashe kuyihuza hakiri kare, cyangwa se ikindi gihe yagira ikibazo cy’ikoranabuhanga.Aboneraho kubasaba kujya batunganya ibaruramari ryabo hakiri kare.

Uwitonze yakomeje ati “Rero umuntu namenyekanishe umusoro we uyu munsi, hakiri kare, hanyuma ateganye kwishyura bitarenze itariki 30 z’ukwezi kwa cyenda. Nta mpamvu yo gutegereza iminsi ya nyuma. Abagwa muri ayo makosa rero cyangwa iyo migirire idakwiriye, bituma bakorera ku gitutu cyo ku munsi wa nyuma n’ingaruka zigendana nacyo.”

Imenyekanisha rishobora gukorwa unyuze ku rubuga rwa RRA kuri https://etax.rra.gov.rw/ ugashyiramo TIN yawe n’ijambobanga, cyangwa ugakanda *800# kuri telefoni ugakurikiza amabwiriza. 

Hashyizweho uburyo bunyuranye bwo kwishyura, aho ushobora kwishyura  ukoresheje Mobile Money, MobiCash, e-banking cyangwa ukagana banki y’ubucuruzi ikwegereye.

Itegeko rishya rigena uburyo bw’isoresha riteganya ko ku basora bato utamenyekanisha umusoro ku gihe, acibwa amande adahinduka  y’amafaranga 50,000 Frw, naho ku basora baciriritse ndetse n’Ibigo bya Leta bagacibwa amafaranga 300,000 Frw, mu gihe Abasora banini bo bacibwa amafaranga 500,000 Frw.

Iyo usora atishyuye umusoro mu gihe giteganywa n’amategeko, awishyura hiyongereyeho inyungu z’ubukererwe zingana na 0.5% iyo yarengejeho igihe kitarenze amezi atandatu; 1% iyo yarengejeho atandatu ariko ntarenze amezi 12; na 1.5% iyo usora yarengeje amezi 12 atishyuye umusoro. 

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?