Ahabanza / details /

RRA yaburiye abakoresha nabi EBM

Mu biganiro Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) gikomeje kugirana n’abakora imirimo y’ubucuruzi, cyasabye abadakoresha EBM cyangwa bazikoresha nabi kubikosora, kuko byabafasha mu gusora neza no gukora ibaruramari mu bucuruzi bwabo. 

Ni mu gihe byakomeje kugaragara ko hari abacuruzi bakora amakosa igihe bakoresha iri koranabuhanga, nk’abatanga fagitire zifite agaciro kari hasi ugereranyije n’ibyo bagurishije, bagambiriye gutubya umusoro. 

Uretse ibyo, hanagaragara abacuruzi bakora fagitire muri EBM bakayiha umuguzi, ariko yahava bagahita bayikura mu ikoranabuhanga (refund), nk’igihe bibwira ko atazayimenyekanisha muri RRA. 

Ni ibintu nyamara byakabaye bikorwa gusa ari uko habayeho ukwibeshya mu gukora iyo fagitire, cyangwa se indi mpamvu ifitiwe ibisobanuro. 

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe imikoreshereze ya EBM, Rwiririza Gashango, nyuma yo guhura n’abasora bo mu byiciro by’amahoteli, utubari n’abandi bakira abantu, yavuze ko isesengura ryagaragaje ko iki cyiciro kiri mu bidatanga neza fagitire zemewe.

Ibyo ngo babikora rimwe na rimwe bashyira amananiza ku baguzi, hakaba ubwo babasaba code y’umuguzi, kandi isabwa gusa umuntu na we uzameyinyekanisha ya fagitire.

Yakomeje ati “Itegeko rivuga ko umuntu wese ukora ibikorwa by’ubucuruzi agomba gukoresha EBM mu gutanga inyemezabuguzi. Iyo udatanze fagitire ya EBM, bivuze ko yaba umusoro ku nyongeragaciro, yaba umusoro ku nyungu, utawutanga. Ni ukunyereza umusoro, yaba uwatanzwe n’umuguzi wa nyuma nka TVA, ndetse n’umusoro ku nyungu wari kuzatanga, ukaba wagabanywa.”

Gashango avuga ko guhagarika fagitire muri EBM byakabaye bikorwa nk’igihe habaye ukwibeshya, ibiri kuri fagitire ntibihure n’ibyo umuguzi ahashye.

Ababikora ku zindi mpamvu ngo birengagiza ko iyo ikintu cyaranguwe hakoreshejwe TIN, kijya mu bubiko bwa EBM, ku buryo mu igenzura cyakabaye kigaragara mu bubiko buboneshwa amaso, cyangwa hakagaragara fagitire cyagurishirijweho.

Iyo bitabaye ibyo, umucuruzi asabwa gukorera fagitire ibicuruzwa bitakiri mu bubiko, bikagendana n’ibihano.

Gashango yakomeje ati “Icyo ni icyaha gikomeye ashobora gukurikiranwaho, bityo tukongera tugasaba ba bacuruzi bose baba bakoze fagitire, ko bashobora kuzihagarika gusa kubera impamvu ziteganywa n’itegeko, atari ukubikora gusa kubera ko bashaka kugabanya umusoro baribwishyure.”

Ndizeye Claude ukora muri GVA Rwanda, nyuma y’ibiganiro n’abakozi ba RRA, yavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu kunoza imikorere kugira ngo bibafashe kwirinda ibihano bishingiye ku kutamenya, nko kuba bahagarika fagitire mu buryo budakwiye. 

Ati “Buri munyarwanda wese azi agaciro imisoro imariye igihugu, bikaba atari byiza ko agabanya umusoro, ahubwo ko twagerageza kuwuzamura, tugatanga inyemezabwishyu zihuye n’amafaranga twakiriye, kugira ngo tubashe no kuzamura iterambere ry’Igihugu cyacu.” 

Munyana Agnes ufite farumasi mu Mujyi wa Kigali, yishimiye amahugurwa kuri EBM, kuko uretse kuba kuyikoresha nabi bigabanya umusoro ujya mu isanduku ya Leta, binatuma ibigo bihomba iyo byakoze amakosa abigusha mu bihano kubera ubumenyi budahagije. 

Yagize ati “Najyaga nkora nka fagitire y’imiti wenda hakabamo kwibeshya kuri nimero y’uwishingiwe, ugasanga fagitire yose ntabwo Ikigo cy’ubwishingizi kiyemeye, tukayishyira mu bihombo twagize. Ntabwo twari tuzi ibyo gusubiramo fagitire, cyangwa se ko ayo mafaranga yemewe gukurwa mu nyungu zisoreshwa mu gihe umenyekanisha umusoro ku nyungu.” 

Ubumenyi budahagije ngo bwatumaga hari abantu bashobora kureka ubucuruzi bahombye, kandi ari ukubera ukutamenya. 

Imibare igaragaza ko mu bacuruzi bahawe EBM, abasaga 260 basiba cyane fagitire baba bakoze, naho abarenga 5800 bafite za EBM zidakoreshwa. 

Abacuruzi bashishikarijwe gukoresha inyemezabuguzi za EBM kandi zihuye n’agaciro k’ibyacurujwe, kandi bakirinda amakosa atuma bahagarika bya hato na hato fagitire ziba zakozwe. 

Ingingo ya 88 y’itegeko No 020/2023 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko umuntu wanditse ku musoro ku nyongeragaciro, iyo adatanze inyemezabuguzi yemewe, acibwa amande yikubye inshuro 10 z’agaciro k’umusoro ku nyongeragaciro wanyerejwe. 

Iyo bibaye isubiracyaha mu gihe kitarenze imyaka ibiri, uwakoze ikosa acibwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro 20 z’agaciro k’umusoro. 

Ku rundi ruhande, ingingo ya 87 ivuga ko iyo umuntu akoze inyemezabuguzi ikosheje agambiriye kugabanya umusoro ku nyongeragaciro wishyurwa cyangwa agamije kongera umusoro ku nyongeragaciro uvanwamo, acibwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana na 100% by’umusoro ku nyongeragaciro wagombaga kwishyurwa. 

Mu mwaka wa 2013 nibwo RRA yatangije ikoranabuhanga ritanga fagitire z’ikoranabuhanga, EBM, icyo gihe rigenewe gusa abacuruzi biyandikishije ku musoro ku nyongeragaciro (TVA). Iri koranabuhanga ryaje kugirwa iry’abacuruzi bose kuva mu 2020. 

Kugeza ubu abacuruzi basanga 94,000 bakoresha iri koranabuhanga rya EBM.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?