Ahabanza / details /

RRA yatangije ukwezi kwihariye ko gushimira abasora

Ikigo cy’Imisoro n’amahoro (RRA) cyatangije gahunda ngarukamwaka yo gushimira abasora, itangazwamo imisoro n’amahoro byinjiye mu isanduku ya Leta, uruhare byagize mu iterambere ry’igihugu, ndetse abasora bitwaye neza bagashimirwa.

Ni gahunda yashyiriweho kuzamura imyumvire ku misoro, hagamijwe ko abasora bagera ku rwego rwo gutanga imisoro ku gihe kandi ku bushake, bakabona n’ibyo yakoze bibagarukira.

Mu kwizihiza uku kwezi kwahariwe gushimira abasora muri uyu mwaka wa 2023, Insanganyamatsiko yatoranyijwe igira iti “Saba fagitire ya EBM, Wubake u Rwanda.”

Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal, mu kiganiro n’abanyamakuru yagaragaje ko EBM ifitiye inyungu nyinshi abacuruzi kuko babasha kubona imibare ijyanye n’ubucuruzi bwabo, ariko kandi ikanafasha RRA kubona amakuru ikeneye kugira ngo ikusanye umusoro ku nyongeragaciro (TVA) n’umusoro ku nyungu.

Mu mwaka ushize w’ingengo y’imari wa 2022/23, RRA yashoboye kwinjiza mu isanduku ya Leta amafaranga miliyari 2,332.6 Frw; ku ntego yari yahawe ya miliyari 2,250.8 Frw. Ni ukuvuga ko intego yagezweho ku gipimo cya 103.6%.

Muri uwo mwaka kandi RRA yashoboye gukusanyiriza uturere two mu gihugu imisoro n’amahoro bingana na miliyari 86.5 Frw, mu gihe intego yari iyo kwinjiza miliyari 90.3 Frw. 

N’ubwo iyi ntambwe yatewe ariko hari imbogamizi zagaragaye, aho ubwitabire ku musoro ku mutungo utimukanwa bwagiye munsi ya 70%, cyane cyane ku nzu z’ubucuruzi zirengeje miliyari 30 Frw, aho byagaragaye ko bamwe bamenyekanishije umusoro ariko ntibawishyura.

Mu ivugurura ry’amategeko riheruka gutangazwa, ibipimo by’uyu musoro byaragabanyijwe, ari nayo mpamvu RRA yashyize imbaraga muri EBM nk’uburyo bwatuma imisoro yose igomba kwishyurwa itangwa neza, bityo ntihagire icyuho kibamo.

Ruganintwali yakomeje ati “Tukaba dushimira abasora bakomeje kugaragaza imyumvire yo ku rwego rwo hejuru, ariko tunashimira uruhare mu bigiramo nk’itangazamakuru.”

Agaruka kuri iki gikorwa ngarukamwaka kigamije gushimira abasora bitwaye neza, Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, Stephen Ruzibiza, yavuze ko ari ingirakamaro, cyane ko kuri iyi nshuro kizaba nyuma y’impinduka zakozwe mu misoro yagabanyijwe, umusoro ku nyungu ukava kuri 30% ugera kuri 28%.

Ati “Ubundi inyungu iryoha iyo uyiriye, ariko iyo bakurekeyeho ayo abiri ku ijana ntabwo biba ari bibi. Ni kimwe n’indi misoro yagabanyijwe nk’uw’inzu. Kugabanya umusoro byafashije cyane mu kugabanya umuzigo ku basora.”

Mu mpinduka zakozwe muri uyu mwaka wa 2023, Leta yakuyeho TVA ku muceri n’ifu y’ibigori, icyemezo kizagira ingaruka kuko kizatuma Leta itabasha gukusanya miliyari 27 Frw y’umusoro ku nyongeragaciro (VAT) , kimwe no mu mpinduka zizaba mu musoro ku mushahara guhera mu Ugushyingo.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/24, hagati y’amezi ya Nyakanga na Nzeri RRA yashoboye kwinjiza mu isanduku ya Leta amafaranga agizwe n’imisoro n’andi atari imisoro angana na miliyari 605.5 Frw.

Komiseri Mukuru, yashimangiye ko nka RRA bahora basuzuma uburyo bwafasha mu gusora neza, burimo kunoza ikoranabuhanga rya EBM no kongera ubumenyi bw’abarikoresha aboneraho no gusaba abaguzi kwitabira gusaba fagitire ya EBM, kuko ari uburyo bwiza bwafasha mu kurushaho gukusanya umusoro.

Ibizaranga Ukwezi ko Gushimira Abasora

Komiseri Mukuru Ruganintwali yavuze ko mu kwezi ko gushimira abasora hateganyijwemo Icyumweru cy’Imisoro, nk’Umwanya wihariye wo gutega amatwi abasora no gukemura ibibazo byabo.

Muri icyo cyumweru guhera ku wa 10 - 12 Ukwakira 2023, abayobozi bose b’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro bazaba bari mu turere twose tw’igihugu, baganira n’abasora.

Hateganywa kandi ibiganiro mpaka ku misoro bizahuza abanyeshuri biga mu mashuri makuru na za kaminuza hagamijwe gukomeza kubaka ubumenyi ku misoro n’umuco wo gusora mu bakiri bato aribo bayobozi n’abasora b’ejo hazaza.

Hazabaho kandi kwizihiza Umunsi wo gushimira abasora beza mu ntara zose z’igihugu, bizasozwa n’ibirori nyamukuru byo ku rwego rw’igihugu, biteganyijwe kuzabera ku “Intare Conference Arena” ku itariki ya 10 Ugushyingo 2023.

Nyuma y’ibyo habeho irushanwa ry’umupira w’intoki wa Volleyball ryitiriwe Ukwezi ko Gushimira Abasora “Taxpayers Appreciation Volleyball Tournament” ku itariki 19 na 20 Ugushyingo 2023. 

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?