Ahabanza / details /

RRA yashimiye abasora bahize abandi mu Burengerazuba

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyashimiye abasora babaye indashyikirwa mu Ntara y’Iburengerazuba, mu gikorwa cyabereye mu Karere ka Nyamasheke kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukwakira 2023.

Muri iyi ntara hahembwe abasora icyenda barimo usora wahize abandi muri buri karere (mu Turere turindwi tugize iyi Ntara); usora wahize abandi mu gutanga imisoro y’inzego z’ibanze n’uwatanze EBM nyinshi. Hahembwe kandi n’umukiliya wasabye EBM nyinshi kurusha abandi.

Mu gutoranya indashyikirwa, hagendewe ku kuba usora yaratanze imisoro yose ku gihe, uwasoze amafaranga menshi kurusha abandi, kandi nta birarane afite by’imisoro n’amahoro.

Abashimiwe barimo Pfunda Tea Company Ltd (Rubavu), Shagasha Tea Company (Rusizi), Nyungwe Management Company Ltd (Nyamasheke), Inkunga Finance Plc (Karongi), Rubavu Exploitation and Trading Company Ltd (Rutsiro), Ngororero Mining Company Ltd (Ngororero) na Theogene Ntabahejeje (Nyabihu). 

Usora wabaye intangarugero ku misoro y’inzego zibanze mu ntara y’Iburengerazuba yabaye UBUNTU HOUSE Ltd (Rubavu), mu gihe uwatanze EBM nyinshi yabaye BOULANGERIE ET ALIMENTATION DE GISENYI Ltd y’i Rubavu, yatanze inyemezabuguzi ku baguzi bayo zigera kuri 203,611 mu mwaka ushinze w’isoresha, zifite igicuruzo kigera kuri miliyoni 918,7.


Gatango Felicien wo mu Karere ka Nyamasheke, niwe wahembwe nk’uwasabye fagitire nyinshi za EBM zigera kuri 182 nkuko zigaragara kuri telephone ye ngendanwa, zifite agaciro k’amafaranga 143,070 Frw.

Avuga ku nsanganyamatsiko yahariwe uku Kwezi ko Gushimira abasora ku nshuro ya 21 igira iti Saba fagitire ya EBM Wubake u Rwanda”, Komiseri Mukuru wa RRA Bizimana Ruganintwali Pascal, yagize ati “Tugitangira mu 2013, twakusanyaga miliyari 255 Frw z’umusoro ku nyongeragaciro. Uyu mwaka turangije, twakiriye miliyari hafi 659 Frw.

“Iyo turebye noneho ku musoro ku nyungu, EBM igitangira twakiraga miliyari hafi 170 Frw. Ubungubu umusoro ku nyungu twinjiza hafi miliyari 500 Frw. Murumva ko EBM ni ikintu twe turambirijeho cyane, kandi twizera ko abantu nibayikoresha neza hari impinduka bazabona no mu iterambere ryacu, kuko leta izaba ibona n’ubushobozi bwo kuba yakora ibikorwa byose abaturage bakeneye.”

Komiseri Bizimana, yagarutse ku bikomeje gukorwa na Leta mu korohereza abasora, binyuze mu mpinduka zitandukanye zashyizwe mu mategeko n’izakozwe mu miterere y’ikigo cya RRA nko gushyira mu ikoranabuhanga serivise zikenerwa cyane b’abasora, ibi byose bigamije kugira ngo RRA itange serivisi zibereye abanyarwanda.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba, Nkurunziza Ernest, yasabye abikorera bagenzi be kurushaho kunoza imikorere no kuba indashyikirwa binyuze mu gutanga umusoro ukwiye kandi utangiwe ku gihe.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?