Ahabanza / details /

RRA yashimiye Abasora babaye Indashyikirwa mu Ntara y’Iburasirazuba

Kuri uyu wa kabiri tariki 24 Ukwakira 2023, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyashimiye abasora bahize abandi mu Ntara y’Iburasirazuba, mu birori ngarukamwaka byabaye ku nshuro ya 21.

Hashimiwe abasora 10 barimo umwe uhagarariye buri Karere (mu turere turindwi tugize iyi Ntara hahembwe 7), uwahize abandi ku rwego rw’Intara mu kwishyura imisoro yeguriwe inzego z’ibanze, uwatanze fagitire nyinshi za EBM n’umuturage wakiriye fagitire nyinshi za EBM.

Abahembwe muri iyi ntara barimo uruganda Manebu Industries Ltd (Bugesera) rukora amavuta aribwa, rwatanze imisoro isaga miliyari 1.04 Frw. Hahembwe kandi 3P Initiative LTD (Rwamagana), Ayateke Star Company Ltd (Kirehe), Karuranga Ten Drinks Company LTD (Ngoma), Escale Franchise Ltd (Kayonza), EPIC Hotel Ltd (Nyagatare) na LIFE HOLISTIC LTD (Gatsibo).

Mu cyiciro cyihariye, Emmanuel Gashumba ukodesha stations za lisansi yahembwe nk’uwatanze neza imisoro y’inzego z’ibanze. Yishyuye imisoro isaga miliyoni 9,9 z’amanyarwanda. BINYA LTD (uruganda rw’imigati), yahembwe nk’ikigo cyatanze fagitire nyinshi za EBM, mu gihe Tuyishime Jean de Dieu, umukozi w’ibitaro bya Nyagatare, yahembwe nk’umuguzi wasabye EBM nyinshi.

Komiseri Mukuru Wungirije wa RRA, Jean-Louis Kaliningondo, yavuze ko gushimira abasora ari umwanya mwiza washyizweho na Guverinoma y’u Rwanda, mu rwego rwo kumurikira Abanyarwanda ibikorwa byagezweho bivuye mu misoro yatanzwe, gushimira ababigizemo uruhare bose kugira ngo bizamure imyumvire ku misoro, no gushimangira imikoranire hagati ya Leta n’abikorera.

Yashishikarije abikorera gukoresha EBM mu gutanga inyemezabuguzi, kuko hari abafite iri koranabuhanga batarikoresha uko bikwiye.

Kaliningondo ati “Burya iyo udatanze fagitire kandi warakiriye nk’umusoro ku nyongeragaciro (TVA), uba uwugize uwawe, kandi ari amafaranga y’umuturage wafatiriye. EBM kandi twabonye inyungu yayo, ko uretse gufasha mu gukusanya umusoro, inafasha abacuruzi kubona amakuru yizewe y’ubucuruzi bwabo, bakoreshwa mu kumenyekanisha umusoro ku nyungu.”

Kaliningondo yavuze ko mu rwego rwo kurushaho kunoza serivise zihabwa abasora, ikigo cyashyizeho gahunda ya buri kwezi mu Mujyi wa Kigali, na buri gihembwe mu turere dusigaye, aho abayobozi bakuru bazajya begera abasora bakabakemurira ibibazo.

Umuyobozi wa kabiri Wungirije w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Ntara y’Iburasirazuba, Anita Ahayo, yashimiye RRA yateguye umunsi wo gushimira abasora, kuko ugaragaza ko imbaraga zabo zihabwa agaciro nk’abafatabyabikorwa mu iterambere ry’igihugu.

Guverineri Gasana yahaye umukoro abakora ibikorwa by’ubucuruzi gukoresha neza amahirwe yose aboneka muri iyi Ntara, arimo ubuhinzi, ubukerarugendo, ibyanya by’inganda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi.

Muri uku kwezi kwahariwe gushimira abasora, insanganyamatsiko yatoranyijwe igira iti “Saba fagitire ya EBM, Wubake u Rwanda.”

Igikorwa cyo gushimira abasora kizakomereza mu ntara y’Amajyaruguru aho uwo munsi uzizihirizwa mu karere ka Musanze ku itariki 27, Ukwakira, 2023.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?