Ahabanza / details /

Kaminuza 13 zo mu Rwanda zahatanye mu biganiro mpaka ku buryo bw’isoresha

Kaminuza esheshatu muri 13 zahatanaga nizo zakomeje mu cyiciro gikurikiyeho, mu biganiro mpaka byateguwe n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, hagamijwe kuzamura imyumvire ku mategeko mashya y’imisoro n’ayavuguruwe. Ni kimwe mu bikorwa byateguwe mu rwego rwo kwizihiza ku nshuro ya 21, ukwezi kwahariwe gushimira abasora.

Ubwo bahatanaga mu cyiciro cya mbere kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Ugushyingo, Kepler College ni yo yabaye iya mbere n’amanota 87.5%, ikurikirwa na Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) yagize amanota 77.8%, UNILAK iza ku mwanya wa  gatatu n’amanota 74%. Kaminuza ya Kigali (UoK) yaje ku mwanya wa kane n’amanota 71%, ILPD iba iya gatanu n’amanota 70.5%, naho East African University of Rwanda iza ku mwanya wa gatandatu n’amanota 70%.

Izindi kaminuza zitabiriye nk’uko zarushanyije amanota, ni ICK, INES Ruhengeri, Kaminuza y’u Rwanda (UR) Kibogora Polytechnics, Institut Polytechnique de Byumba (UTAB), Institut Superieur Pedagogique de Gitwe na AUCA ari nayo yaje ku mwanya wa nyuma.

Ibi biganiro mpaka byateguwe ku bufatanye na Ministeri y’Uburezi, byahuje kaminuza n’amashuri makuru 13. Buri tsinda rihagarariye kaminuza ryari ryahisemo insanganyamatsiko imwe mu icyenda bahawe, rihabwa umwanya wo kugaragaza ibyo ryateguye, abagize akanama nkemurampaka bakababaza ibibazo bitandukanye.

Mu gutanga amanota, abagize akanama nkemurampaka bashingiye ku buryo itsinda risobanura ibyo ryateguye ku nsanganyamatsiko ryahisemo, ireme ry’ibyo bagaragaza, uburyo basobanura, uburyo bakorana nk’ikipe, uburyo bumvikanisha neza ibyo bavuga n’ibisubizo batanga.

Insanganyamatsiko zatanzwe zirimo igaruka ku buryo bw’isoresha, Impamvu igihugu gisoresha, Amateka y’isoresha, ibikwiye kuranga uburyo bw’isoresha, Ubwoko bw’isoresha mu Rwanda, Akamaro k’Imisoro n’Amahoro ku ngengo y’imari y’igihugu ndetse n’icyakorwa kugira ngo uruhare rwabyo rukomeze kwiyongera.

Irisa Sonia wiga muri Kaminuza ya Kigali, uri mu bitabiriye irushanwa, yashimangiye akamaro k’imisoro n’impamvu bahisemo insanganyamatsiko ivuga ku kamaro k’imisoro n’amahoro mu ngengo y’imari ya Leta.

Yagize ati: “Tubona byinshi bikorwa na Leta y’u Rwanda, kandi nta handi biva ni mu misoro. Twavuga nk’imihanda, amavuriro n’ibindi. U Rwanda nk’igihugu kiri mu nzira y’amajyambere, cyihaye intego zitandukanye nk’icyerekezo 2050, kandi kugira ngo bigerweho, hakenewe amikoro.”

“Ntabwo ayo mikoro azava mu kongera imisoro ku baturage, ahubwo bizakorwa no kuzamura imyumvire ku misoro, ku buryo abasora biyongera kandi bagasora neza, bityo hakaboneka umusoro mwinshi.”
Aya marushanwa y’ibiganiro mpaka azasozwa ku wa 2 Ugushyingo 2023 hamenyekane uwegukanye irushanwa. Amatsinda abiri azajya ahatana mu biganiro mpaka, ku nsanganyamatsiko imwe. Uwa mbere azahembwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000), uwa kabiri azahabwa ibihumbi 700,000 uwa gatatu ahabwe ibihumbi 500,000.

Abazaba begukanye irushanwa bazashyikirizwa ibihembo byabo ku munsi wo gushimira abasora ku rwego rw’igihugu uzabera ku Intare Conference Arena ku itariki 10 Ugushyingo 2023.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?