Ahabanza / details /

Kepler College yahize izindi kaminuza mu biganiro mpaka bya RRA ku misoro

Kepler College yahize izindi kaminuza n’amashuri makuru 13, mu biganiro mpaka byabaye ku itariki ya 02 Ugushyingo 2023, byateguwe n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), nk’imwe muri gahunda zijyanye n’ukwezi kwahariwe gushimira abasora ku nshuro ya 21.

Iri rushanwa ryateguwe ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi, nk’urubuga rwa za kaminuza n’amashuri makuru bya leta n’ibyigenga, rwo kuganiriramo ibijyanye n’imisoro mu Rwanda. Rigamije kuzamura imyumvire ku misoro, nyuma y’impinduka ziheruka gukorwa mu mategeko ajyanye n’imisoro.

Kaminuza esheshatu ni zo zageze ku munsi wa nyuma w’irushanwa, ebyiri zikagenda zihatana mu bitekerezo, abagize akanama nkemurampaka bagatanga amanota.

Kepler College yaje ku mwanya wa mbere y’amanota 85.3 ku ijana, bihesha Kenny Habuwiwe, Philomène Kamikazi na Innocent Kabera bari bayihagarariye igihembo nyamukuru cya miliyoni 1 Frw.

Umwanya wa kabiri wegukanywe na Kaminuza ya Kigali (UoK) yagize amanota 79.9 ku ijana naho Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) iza ku mwanya wa Gatatu n’amanota 79.3 ku ijana.

Abegukanye ibihembo bazabishyikirizwa ku munsi mukuru wo gushimira abasora ku rwego rw’igihugu, uzabera mu Intare Conference Arena, ku wa 10 Ugushyingo 2023. Uwa mbere azashyikirizwa igihembo nyamukuru cya miliyoni 1 Frw, uwa kabiri ahabwe 700,000 Frw, mu gihe uwa gatatu azashyikirizwa sheki ya 500,000 Frw.

Komiseri Wungirije Ushinzwe Serivisi z’Abasora n’Itumanaho muri RRA, Uwitonze Jean Paulin, yashimiye amashuri makuru na kaminuza 13 byitabiriye iri rushanwa, anashimira by’umwihariko Kepler College, yegukanye umwanya wa mbere.

Yakomeje ati “Nyuma y’impinduka zijyanye n’amategeko ndetse n’amavugururwa yakozwe muri RRA mu ntangiriro z’uyu mwaka, ni ngombwa gukora ubukangurambaga mu byiciro byose, harimo n’abanyeshuri muri za kaminuza. Ibi ni byo biganiro mpaka bya mbere dukoze ku misoro, ariko twifuza kubikomeza kuko iyo aba abanyeshuri barangije amasomo yabo, bamwe bavamo ba rwiyemezamirimo, abandi bakajya gukorera ibigo bitandukanye. Ubumenyi mu bijyanye n’imisoro bukomeza gukenerwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”

"Ndabashishikariza gukomeza kwiyungura ubumenyi ku misoro mukarenza ku byaganiriwe hano, mugacengera neza amategeko n’amabwiriza by’imisoro. Birashoboka cyane ko mu myaka iri imbere, ubumenyi bwanyu buzazana impinduka zifatika mu bijyanye n’isoresha.”

Kenny Habuwiwe wiga ibijyanye n’itumanaho mu bucuruzi muri Kepler College, yagaragaje ko umuhate bashyize mu kwitegura ibi biganiro mpaka ubahesheje intsinzi, ariko banasigaranye ubumenyi bukomeye mu bijyanye n’imisoro.

Mu ngingo zaganirwagaho harimo inkomoko y’imisoro, impamvu leta zishyiraho imisoro, uruhare rwayo mu ngengo y’imari y’igihugu, n’ingamba zafasha mu kuzamura igipimo cy’imisoro mu ngengo y’imari.

Habuwiwe yavuze ko ibihe nk’ibi biteye ishema kuri we, ndetse n’ishuri rye.

Yakomeje ati "Ibi biganiro mpaka byabaye umwanya kuri njye wo kongera ubumenyi mu bijyanye n’imisoro, ku buryo nshobora no kuzabukoresha mu gihe kiri imbere. Nk’urugero nabashije kumenya byinshi ku musoro ku mitungo itimukanwa, ni ingenzi kuri njye kuko nshobora kuzakenera kuwishyura nk’umuntu ku giti cye cyangwa rwiyemezamirimo.”

Ni kimwe na Mukashema Allen wiga muri ULK. Yavuze ko nubwo batabaye aba mbere, bishimiye umwanya wa gatatu batahanye.

Ati "Twagerageje gucukumbura dushaka amakuru ajyanye n’imisoro ahantu hatandukanye. Nk’abayobozi bo mu gihe kizaza, twiteguye gukoresha neza ubumenyi twabonye, mu buryo bw’igihe kirekire.”

Mu mashuri atandatu yageze ku munsi wa nyuma w’irushanwa, uretse abaje mu myanya itatu ya mbere ibahesha ibihembo, abandi bari bahatanye ni Ishuri Rikuru ryo Kwigisha no Guteza Imbere Amategeko (ILPD) ryagize amanota 76.5 ku ijana, East African University of Rwanda ibona 71.3 ku ijana mu gihe INILAK yagize amanota 69.9 ku ijana.

Kaminuza zitabashije kugera ku munsi wa nyuma w’irushanwa ni ICK, INES Ruhengeri, Kaminuza y’u Rwanda, ISPG, Kibogora Polytechnics, Institut Polytechnique de Byumba na AUCA.

Insanganyamatsiko y’ukwezi kwahariwe gushimira abasora muri uyu mwaka ni “Saba Fagitire ya EBM Wubake u Rwanda.”

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?