Ahabanza / details /

Amakipe 10 agiye guhatana mu irushanwa rya Volleyball ryahariwe gushimira abasora

Amakipe 10 ni yo amaze kwiyandikisha mu irushanwa rya volleyball ryateguwe na Federasiyo y’umukino wa Volleyball mu Rwanda ku nkunga n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), ryateguwe muri gahunda yo gushimira abasora babaye indashyikirwa mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/23.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya gatatu, ni kimwe mu bikorwa bigize Ukwezi kwahariwe gushimira abasora, kurimo kwizihizwa ku nsanganyamatsiko igira iti “Saba Fagitire ya EBM wubake u Rwanda.”

Volleyball ni umukino RRA isanzwe itera inkunga, ndetse ifite ikipe y’abakobwa iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona ku nshuro ya 11. Iyi kipe yatanze  abakinnyi basaga kimwe cya kabiri mu Ikipe y’Igihugu iheruka kwegukana umwanya wa kane muri Afurika muri Kanama 2023.

Komiseri Wungirije Ushinzwe Serivisi z’Abasora muri RRA, Uwitonze Jean Paulin, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ugushyingo 2023, yavuze ko gushimira abasora ari ingenzi, kuko imisanzu yabo ariyo ituma ibikorwa remezo byinshi bigerwaho. 

Muri byo harimo ibikoreshwa muri siporo, haba ibyamaze kubakwa nka BK Arena izanaberamo iri rushanwa, n’ibindi bigeze kure byubakwa nka Stade Amahoro.

Uwitonze yakomeje ati “Insanganyamatsiko y’uyu mwaka twese igire icyo itubwira, ko buri gihe dukwiriye gusaba fagitire ya EBM niba dushaka iterambere rya siporo. Nk’ibi bikorwa remezo twubaka, murabizi ko ubushobozi bw’igihugu cyacu buturuka mu misoro.”

“Iyo fagitire ya EBM itanzwe, umuguzi aba yizeye ko umusoro yishyuye ku byo ahashye, nta kabuza uzamenyekanishwa kandi ukagezwa mu isanduku ya Leta. Ni yo mpamvu ari itegeko ko umucuruzi wese ayitanga, kandi ihuye n’ingano y’ibyagurishijwe.”

Uwitonze yagaragaje ko RRA ishyize imbere kubaka siporo, aho nyuma y’imyaka itanu, ikipe y’iki kigo yongeye kugaruka mu makipe ayoboye shampiyona, ndetse ikomeje kugira uruhare mu gukomeza Ikipe y’Igihugu ya volleyball.

Yakomeje ati “Nta kabuza nka Perezida wa RRA women Volleyball Club, kereka ari kwa kundi umuntu yaba yabyukiye ibumoso, ariko igikombe twiteguye kugitwara. Nubwo ari twe twateguye irushanwa, no gutwara igikombe ntabwo byatugwa nabi.”

Byitezwe ko iri rushanwa rizagaragaza urwego rukomeye Volleyball igezeho mu Rwanda, akaba ariyo mpamvu Uwitonze yasabye abantu kuzitabira iri rushanwa cyane ko kwinjira bizaba ari ubuntu. 

Perezida w’Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda (FRVB), Ngarambe Raphael, yashimiye RRA yateye inkunga iri rushanwa rimaze kugera ku rwego rwo hejuru, ndetse avuga ko bifuza ko ryakwagurwa kurushaho.

Ati “Turimo kuganira na RRA ko byajya bitangirira hasi nko mu mashuri no mu turere, aho hose tukagenda dutanga ubutumwa bwo gushimira abasora.”

Ni igikorwa yavuze ko gishoboka, kuko mu turere twinshi hamaze kugera ibikorwa remezo byinshi, ndetse hari gahunda ko buri ntara ishobora kuzagira inzu y’imikino ‘gymnase’.

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Volleyball urimo gufasha mu gutegura iri rushanwa, Ntawangundi Dominique, yagaragaje ko amakipe 10 ari yo amaze kwiyandikisha.

Mu cyiciro cy’abagabo harimo amakipe ya Gisagara, APR, Police, Kepler na East African University Rwanda. Mu bagore naho harimo amakipe atanu, iya RRA, APR, Police, IPRC Kigali na Ruhango Volleyball Club.

Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya gatatu. Ubwa mbere riba mu 2021, mu bagabo ryegukanwe na Gisagara VC itsinze APR VC, mu bagore ryegukanwa na  RRA itsinze APR. Muri 2022 ryegukanwe na REG itsinze Gisagara mu bagabo, mu bagore, APR itsinda RRA.

Irushanwa ry’uyu mwaka ryitezwemo guhangana gukomeye, kuko usibye guhemba amakipe azatsinda, umukinnyi mwiza muri buri cyiciro n’umukinnyi mwiza w’irushanwa ryose nabo bazahembwa.

Biteganyijwe ko uko amakipe azahura bizemezwa kuri uyu wa Kane. Aya makipe azahura hagati yayo ku wa gatandatu tariki 11 Ugushyingo, imikino ya nyuma ikazaba ku Cyumweru tariki 12 Ugushyingo 2023.

Umunsi wo Gushimira Abasora ku rwego rw’Igihugu wagombaga kuba ku wa Gatanu tariki 10 Ugushyingo 2023, ariko uza kwimurwa kubera izindi mpamvu zikomeye z’igihugu zahuriranye. Itariki wimuriweho izatangazwa mu minsi iri imbere.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?