Ahabanza / details /

APR VC na Police WVC zegukanye irushanwa rya Volleyball ryo Gushimira Abasora

APR Volleyball Club mu bagabo na Police Volleyball Club mu bagore, zegukanye irushanwa ryateguwe n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), rijyanye no kwizihiza Ukwezi kwahariwe gushimira abasora.

Ibikorwa byo gushimira abasora muri uyu mwaka byahawe insanganyamatsiko igira iti: “Saba Fagitire ya EBM Wubake u Rwanda.”

Iri rushanwa ryiswe ‘Taxpayers Appreciation Tournament 2023’ ryitabiriwe n’amakipe icyenda, ane mu bagabo n’atanu mu bagore. Ryatangiye ku wa Gatandatu tariki 11 Ugushyingo 2023 risozwa ku Cyumweru tariki 12 Ugushyingo 2023. 

Mu bagabo

Mu mukino uryoheye ijisho, APR VC na Kepler VC bakiranuwe na kamarampaka (seoul) birangira APR yegukanye iri rushanwa ku maseti atatu kuri abiri.

Ni umukino wagaragayemo ihangana rikomeye, ibintu bidasanzwe kubera ko Kepler VC imaze amezi make ishinzwe. Yatangiranye ingufu kuko ifite abakinnyi benshi bamenyereye shampiyona ya volleyball mu Rwanda.

Seti ya mbere yegukanwe na APR VC ku manota 36-34, mu gihe ubusanzwe iseti isorezwa ku manota 25. Iseti ya kabiri yegukanwe na Kepler ku manota 25-16, inatwara iya gatatu ku manota 25-21, iseti ya kane yegukanwa na APR ku manota 25-23.

Byabaye ngombwa ko bakizwa na Seoul, APR VC iyegukana ku manota 15-13 ya Kepler VC.

APR yageze ku mukino wa nyuma isezereye Police Volleyball club ku maseti 3 kuri 1, mu gihe Kepler yatsinze East African University of Rwanda amaseti atatu ku busa.

Police VC niyo yatahanye umwanya wa gatatu. 

Mu bagore

Police WVC yegukanye Taxpayers Appreciation Tournament 2023 itsinze RRA WVC ku maseti 3-1. Byahise bihiyesha igikombe n’igihembo cya miliyoni 2 Frw.

Police yageze ku mukino wa nyuma ibanje gutsinda APR amaseti 3 kuri 2, mu mukino bakiranuwemo na seoul. Ni mu gihe RRA yo yageze ku mukino wa nyuma isezereye Ruhango WVC ku maseti atatu ku busa.

APR WVC yegukanye umwanya wa gatatu.

Komiseri Wungirije Ushinzwe Serivisi z’Abasora n’Itumanaho muri RRA, Uwitonze Jean Paulin, yashimye ko iri rushanwa ngarukamwaka ryagenze neza, ku buryo ryagaragaje urwego rudasanzwe rwa Volleyball mu Rwanda.

Yashimiye abagize uruhare mu kuritegura barimo Minisiteri ya Siporo, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda, n’itangazamakuru ryafashije mu kumenyekanisha iri rushanwa, rikitabirwa n’abafana benshi. 

Yashishikarije abakunzi ba Siporo gukomeza gushyira imbaraga mu kubaka igihugu cyabo, basaba fagitire yemewe ya EBM.

Ati “Turasaba abakunda siporo bose ngo buri gihe cyose ugize icyo ugura, nyabuneka ibuka gusaba fagitire ya EBM, unarebe neza ko amafaranga yanditseho ari yo wishyuye. Nk’umu- sportif uraba uteye inkunga na siporo y’u Rwanda muri rusange, ariko kandi utanze inkunga mu kubaka igihugu cyawe.”

Iyo uhawe fagitire ya EBM nibwo wizera neza ko umusanzu utanze ugera mu isanduku ya Leta.

Ikipe yegukanye irushanwa haba mu bagabo n’abagore yashyikirijwe igikombe na sheki ya miliyoni 2 Frw, iya kabiri ihembwa miliyoni 1.5 Frw, mu gihe iya gatatu yatahanye miliyoni 1 Frw.

Uretse ibihembo byatanzwe ku makipe, hanatowe umukinnyi mwiza kuri buri mwanya mu bagabo no mu bagore, wahembwe 60,000 Frw. Umukinnyi mwiza w’irushanwa haba mu bagabo cyangwa mu bagore we yahembwe 100,000 Frw.

Ukwezi ko gushimira abasora kurakomeje. Nyuma y’ibirori byabereye mu Ntara zitandukanye hakanahembwa abasora babaye indashyikirwa muri izo ntara, hasigaye ibirori byo ku rwego rw’igihugu bizaba mu minsi iri imbere nubwo itariki itaremezwa.

Mu gutoranya abasora b’indashyikirwa, harebwa ku bintu birimo uwatanze imisoro yose ku gihe, wasoze amafaranga menshi kandi nta birarane afite by’imisoro n’amahoro.

Uwitonze yakomeje ati “Muri uyu mwaka dufite n’umwihariko ko abasora bitwaye neza bose, dushaka ngo tujye tubaha uburyo bw’umwihariko bwo kubashimira, tukagira ubworoherezwe mu misoro tubaha. Abazagaragara bahize abandi bazabona ubwo bworoherezwe, ariko n’abandi bose bitwaye neza bizabageraho.”

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?