Ahabanza / details /

RRA yamuritse ikoranabuhanga rya MyRRA, rizorohereza abasora kuzuza inshingano zabo

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyamuritse ku mugaragaro ikoranabuhanga rya MyRRA, ryitezweho korohereza abasora bakarushaho kubahiriza inshingano zabo zijyanye n’imisoro.

Binyuze muri iri koranabuhanga rishya, abasora bashobora kumenyekanisha no kwishyura umusoro mu buryo bworoshye.

Banyuze muri iri koranabuhanga kandi, abasora ubu  bashobora kubona imyirondoro yabo cyangwa iy’ibigo byabo by’ubucuruzi, kumenya ubwoko bw’imisoro banditseho, kureba imyenda y’imisoro bafite, kumenya imisoro yegereje igomba kumenyekanishwa no kwishyurwa, n’ibindi.

Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal, yavuze ko iki kigo gisanganywe sisitemu nyinshi, zikaba zigiye guhurizwa hamwe.

Urugero nk’iyo umuntu avanye ibintu mu mahanga, muri gasutamo akoresha Rwanda e-Single Window (RESW), imisoro y’imbere mu gihugu ikishyurwa binyuze muri E-Tax kimwe n’abakoresha EBM, hakaba Rwanda Automated Local Government Taxes (RLGMS) ikoreshwa ku misoro yeguriwe inzego z'ibanze, Non-Fiscal Revenue Services (NFR), n’izindi.

Yakomeje ati “Ubu buryo bushya rero twazanye, ni uburyo buhuriza hamwe za sisiteme zose. Uyu munsi wasangaga umuntu afite imibare y’ibanga myinshi bitewe n’aho ashaka kujya, biriya byose twabonye bivuna abasora. Niba ushaka nko gukora ihererekanya ry’ikinyabiziga wazaga ukajya muri sisiteme y’ibinyabiziga kugira ngo ushobore gukora ibyo washakaga gukora, niba ushaka kwishyura imisoro y’inzego z’ibanze ukinjira muri sisiteme yabo.”

“Ibyo byose twabonye bishobora kuba mu by’ukuri bica n’intege abantu. Tubona rero ari byiza ko icya mbere tworohereza abasora, tukabaha serivisi nziza,  zitabavunnye kandi zihuse.”

Bivuze ko aho kugira ngo umuntu akomeze gutunga imibare y’ibanga ingana na sisiteme akoresha, ubu azakenera gusa ‘password’ imwinjiza muri MyRRA.

Ruganintwali kandi yavuze ko mu ikoreshwa ry’izi sisitemu hari amakuru RRA iba ifite, usora atabona, nk’ibirarane by’imisoro, amafaranga RRA igomba kumusubiza cyangwa imisoro yenda kumenyekanishwa no kwishyurwa.

Yakomeje ati “Icya kabiri noneho amakuru yose ajyanye n’usora  azaba ashobora kuyabona. Dushaka korohereza abantu, aho kwinjirira mu miryango irenze itatu, ubu urinjirira mu muryango umwe, ugere aho ushaka kugera hose.”

Iki gikorwa cyashobotse kubera ubufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’iya Korea binyuze mu Kigo cya Korea Gishinzwe Ubutwererane mpuzamahanga (KOICA), bwatangiye mu 2018. Burimo kongerera ubushobozi EBM no kubaka ikoranabuhanga rifasha mu mikoranire n’abasora, Taxpayer Relationship Management System.

Ni umushinga umaze gushorwamo miliyoni 6.1 z’amadolari ya Amerika, uzarangira muri uyu mwaka wa 2023. Muri iyo myaka wabashije gutanga EBM ivuguruye ya  EBM 2.1 na MyRRA, ndetse hahuguwe abakozi batandukanye.

Ambasaderi wa Korea mu Rwanda, Woo-jin JEONG, yashimye RRA na KOICA ku musaruro w’ubufatanye ku mpande zombi, n’umuhate iki kigo gikomeje gushyira mu kujyanisha n’igihe serivisi, hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ati “Iyi sisiteme nshya izoroshya imikoranire hagati y’abasora n’ubuyobozi bw’imisoro, bigatuma harushaho gutangwa serivisi zibanogeye.”

Ni igikorwa yashimangiye ko kirashyira u Rwanda ku mwanya w’imbere muri Afurika mu kubyaza umusaruro ikoranabuhanga hagamijwe kunoza uburyo bw’isoresha.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Urugaga rw’Abikorera, PSF, Mubiligi Jeanne Françoise, yavuze ko iri koranabuhanga rizagabanya umwanya abikorera bamaraga basura sisiteme zitandukanye bakeneye, ugasanga rimwe na rimwe hari amakuru abacika.

Ati “Aha rero turabibonamo inyungu cyane. Nk’abacuruzi bashya hari ukuntu bajyaga biyandikisha mu misoro, ntibazamenye ko nubwo baba bataratangira ibikorwa, hari ibintu bagomba kujya bakora nko gukora imenyekanisha. Twagiye duhura n’abahuye n’icyo kibazo, ugasanga umuntu afitemo ibihano kandi atarigeze wenda anakora, kubera ko atamenye ko agomba gukora imenyekanisha.”

Kubera ko umuntu azaba amenyera amakuru muri sisiteme imwe, bizafasha kuzuza inshingano zabo, birinde ibihano.

Biteganyijwe ko RRA izakomeza kwegera abasora hagamijwe kubafasha kumenya uburyo bwo gukoresha neza MyRRA na serivisi zose zibonekamo.

Uretse abakozi b’iki kigo bazajya bafasha abasora, RRA iteganya ko mu gihe kiri imbere hazifashishwa abakozi bigenga (tax agents) batanga ubufasha mu bijyanye n’imisoro, bazaba bagendera ku mabwiriza y’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?