Ahabanza / details /

Guverinoma yashimiye abasora babaye indashyikirwa mu mwaka wa 2022/2023

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Ministeri y’imari n’igenamigambi n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) yashimiye abasora bahize abandi mu kuzuza neza inshingano zo gusora mu mwaka wa 2022/2023, mu muhango wo gushimira Abasora wabaye ku nshuro ya 21.

Ni igikorwa cyabaye ku nshuri ya 21, ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Saba Fagitire ya EBM, wubake u Rwanda’. Cyitabiriwe na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente.

Gushimira abasora ni umwanya washyizweho na Guverinoma y’u Rwanda, hagamijwe kumurikira abaturarwanda ibikorwa byagezweho  bivuye mu misoro yatanzwe; gushimira ababigizemo uruhare bose hagamijwe kuzamura imyumvire ku misoro ndetse no gushimangira ubufatanye hagati ya RRA, Urugaga rw’Abikorera (PSF), n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, Bizimana Ruganintwali Pascal yagarutse ku byo Ikigo cyakoze mu kunoza imikorere hagamijwe kugera ku ntego y’igihugu yo kwihaza mu ngengo y’imari no gutanga service zinoze.

Harimo gushyiraho ingamba z’igihe kirekire, gushyira mu bikorwa amategeko mashya y’imisoro no gukomeza gahunda yo gutanga serivisi zikenerwa na benshi hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Yagaragaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024, RRA yahawe intego yo gukusanya miliyari 2637 Frw, zingana na 52.4% by’ingengo y’imari y’uyu mwaka.

Yakomeje ati “Mu rwego rwo gusigasira ibyagezweho no guharanira kugera ku iterambere twifuza nk’igihugu, tuzakomeza gushyira imbaraga mu bikorwa byorohereza abasora, ariko bikongera umubare wabo n’ibyo basora.

Tuzongera ubukangurambaga no guhugura abasora n’abaguzi, tuzirikana ko kwiga ari uguhozaho, kandi amategeko n’ikoranabuhanga turi gushyiraho bikeneye ubumenyi buhagije.”

“Tuzakomeza kwinjiza ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi  z’imirimo, kugira ngo tworohereze abasora kandi twihutishe serivisi zacu. Tuzanakomeza urugendo rw’impinduka mu by’ikoranabuhanga twatangiye, ndetse tunabyaze umusaruro amakuru iryo koranabuhanga riduha.”

Umuyobozi mukuru wa PSF Jeanne Francoise Mubiligi,  yashimiye RRA ku gikorwa cyo gutegura umunsi w'abasora, avuga ko gifasha abikorera kurushaho kubahiriza inshingano zabo zo gusora.

Yashimangiye kandi ko baterwa ishema no kuba abikorera bari mu nkingi z’iterambere ry’igihugu ndetse avuga ko bazakomeza gushishikariza abikorera gutanga umusoro ukwiye.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yashimiye abasora bitwaye neza anabibutsa ko kuzamuka k’ ubukungu bw’igihugu ari umukoro wa buri wese.

Yagaragaje ko leta yiyemeje kurushaho korohereza abasora, imisoro ntibaremerere, ariko ko bikwiye ko buri wese atanga umusoro ukwiye n’igihe gikwiye.

Minisitiri w’Intebe yagarutse no ku bibazo bitandukanye abasora bahura nabyo nko gusubizwa umusoro ku nyongeragaciro (VAT refund) abizeza ko bigiye gukemurwa.

Ati “Mureke dukoreshe EBM, twubake u rwanda twifuza, kandi inyungu zabyo tuzazibona twese. Ari abacuruzi, ari abasora, ari abaguzi, ari leta, ari igihugu muri rusange, inyungu zabyo tuzabibona, hamwe no gutanga umusoro ku gihe kandi tugatanga umusoro ukwiye.”

Abashimiwe bose mu birori byo kuwa 22 Ukuboza 2023.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?