Ahabanza / details /

Tumenye umusoro wishyurwa ku mutungo utimukanwa ugurishijwe

Kuva mu Ukwakira 2023, Itegeko nº 048/2023 ryo ku wa 05/09/2023 rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage ryashyizeho umusoro mushya, wishyurwa ku mutungo utimukanwa ugurishijwe.

Nk’uko bigaragara mu ngingo ya 17 y’iryo tegeko, uyu musoro ucibwa ku gipimo cya 2% na 2.5% by’agaciro k’igurisha ry’umutungo utimukanwa, havuyemo 5.000.000 Frw adasoreshwa.

Komiseri Wungirije Ushinzwe Intara n'Imisoro Yeguriwe Inzego z'Ibanze muri RRA, Karasira Ernest, avuga ko uyu musoro washyizweho nyuma yo gusanga hari abantu bakora ubucuruzi nko kugura inzu cyangwa ubutaka bakabigurisha, bakunguka, ntibatange umusoro. Ni mu gihe nk’abakora ubucuruzi buciriritse nka butiki cyangwa abamotari, bo basora.

Yakomeje ati “Tukavuga ngo ntabwo byaba aribyo ko hasora abantu bamwe, bashobora kuba batanafite ubushobozi buruta ubwa babandi. Leta rero iravuga iti ‘reka na bariya bantu bakora ubwo bucuruzi bagire umusoro baha leta’, hanyuma itegeko rishyirwaho gutyo.”

Umutungo ugurishijwe utarengeje agaciro ka miliyoni 5 Frw, urasonewe. Iyo karenze, mu kubara umusoro ubanza kuvanamo za miliyoni 5 Frw, amafaranga asigaye akaba ariyo asoreshwa 2% niba uwagurishije yanditse ku musoro ku nyungu; na 2,5% niba uwagurishije atanditswe ku musoro ku nyungu.

Umusoro wa 2% wishyurwa n’umuntu usanzwe afite ubucuruzi yakoraga, inzu cyangwa ikibanza agurishije bikaba bigaragara mu bucuruzi bwe.

Karasira ati “Aya 2% yishyuye ayafata nka avansi atanze ku musoro ku nyungu azishyura muri uwo mwaka uwo mutungo yawugurishijemo.”

Ku rundi ruhande, umusoro wa 2.5% wishyurwa n'abandi batanditse ku musoro ku nyungu. Ni ba bantu badakora ubucuruzi, nta hantu na hamwe banditse mu misoro.

Karasira yakomeje ati “Iyo akoze ubwo bucuruzi bwo kugurisha umutungo cyangwa se akawugura akongera awugurisha, yishyura 2.5%. Ayongayo yo ajya ku Karere wa mutungo uherereyemo.” Bitandukanye n’umusoro wa 2%, wo wakirwa mu butegetsi bwite bwa leta.

Karasira asaba ba noteri batanga serivisi z’ihererekanya ry’ubutaka, ko umuntu wese uhabwa iyi serivisi akwiye kuba afite icyemezo cy’uko yishyuye uyu musoro.

Yakomeje ati “Ni mu minsi ya mbere kuko turateganya kubishyira mu ikoranabuhanga, ku buryo noteri azajya abyirebera muri sisiteme, akamenya ngo ‘uyu muntu yishyuye uyu musoro’ cyangwa ‘ntabwo yawishyuye’.”

Ashimangira ko umusoro ari ingenzi mu iterambere ry’igihugu, ku buryo abagura ubutaka bakwiye kwirinda kugura umutungo utishyura umusoro, n’abagurisha bakirinda gukora ubucuruzi ngo bibagirwe gutanga umusoro.

Iyo bigaragaye ko umusoro utishyuwe, uwabigizemo uruhare arakurikiranwa, ukishyurwa hariho n’ibihano.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?