Ahabanza / details /

RRA yashyizeho uburyo bwo gufasha abasora kumenyekanisha umusoro ku nyungu za 2023

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyasabye abasora barebwa no kumenyekanisha no kwishyura umusoro ku nyungu z’umwaka wa 2023 kubikora hakiri kare, kugira ngo ukeneye ubufasha azabashe kubuhabwa mbere y’itariki ntarengwa ya 31 Werurwe 2024.

Ni umusoro ugiye kwishyurwa nyuma y’amezi make hasohotse Itegeko nº 051/2023 ryo ku wa 05/09/2023 rihindura Itegeko nº 027/2022 ryo ku wa 20/10/2022 rishyiraho imisoro ku musaruro, ryamanuye igipimo cy’umusoro ku nyungu, kiva kuri 30% kigera kuri 28%.

Komiseri w’Imisoro y’Imbere mu gihugu muri RRA, Batamuliza Hajara, yavuze ko kubera ko iryo tegeko ryasohotse mbere y’uko umwaka wa 2023 urangira, mu imenyekanisha ry’umusoro ku nyungu, abasora hashingiwe ku nyungu nyakuri bazakoresha ibipimo byombi. 

Yari mu Kiganiro ‘Kubaza bitera bumenya’ kuri Radio Rwanda kuri iki Cyumweru, hamwe na Komiseri wungirije ushinzwe kugenzura umusoro, Emmy Mbera.

Yakomeje ati “Kubera ko rero iyo itegeko ryasohotse, abantu bagomba guhabwa amahirwe yo kubona inyungu z’iryo hinduka. Twahisemo ko ryakubahirizwa ariko bigendanye n’amatariki ryasohokeyeho. Ni ukuvuga ngo niba hari hasigaye amezi atatu ngo umwaka usozwe, inyungu z’icyo gihe tuzazisoresha ku gipimo cya 28%, hanyuma iz’ariya mezi abanza zisore ku gipimo cya 30%.”

Mu gihe hakozwe ibaruramari neza, inyungu zabonetse mu mwaka uba ushobora kuzigabanya mu mezi 12, ukamenya igipimo gishyirwa ku kwezi runaka, bizwi nka ‘prorata’. 

Komiseri Batamuliza yashimangiye ko muri sisiteme za RRA hazashyirwamo uburyo bworohereza abacuruzi kubara uyu musoro hagendewe kuri biriya bipimo byombi, ku buryo bitazabasaba  gusubiramo ibaruramari ryabo. 

Yasabye abacuruzi kugenzura ko ibyo bacuruje byose babifitiye fagitire za EBM, ngo hato bitagaragara nk’ibikiri mu bubiko bwabo kandi bitagihari. 

Yabasabye gukora imenyekanisha hakiri kare, cyane ko nk’abasora mu buryo bukomatanyije n’ubucishirije, bo badasabwa gukora ibaruramari, ahubwo ari ugufata gusa ibyo umuntu yacuruje agashyiraho igipimo cy’imisoro, akabitanga muri sisiteme za RRA.

Yakomeje ati “Niyo mpamvu dukeneye ko abasora bitabira kutugaragariza ibyatunze umwuga bidafitiwe EBM, imenyekanisha ryo muri gasutamo n’iry’imisoro ifatirwa, kugira ngo tuzabashe kubafasha kubisuzuma neza mbere y’uko batangira imenyekanisha ryabo ry’umusoro. Ibyo bagomba kuba babiduhaye bitarenze itariki 15 Gashyantare 2024, kugira ngo natwe tubashe kubisuzuma, tubishyire muri sisiteme, itazabyanga.”

Komiseri Batamuliza yavuze ko kubitanga nyuma y’iyo tariki bishobora guteza imbogamizi, kuko bazaba binjiye mu gihe nyirizina cy’imenyekanisha ry’umusoro.

Yakomeje ati “Turatangira rero gutanga ubufasha kuri abo ngabo batanga ibyatunze umwuga bidafitiwe izo EBM cyangwa ibyo bihamya bindi, kuva ku itariki ya 22 Mutarama 2024, kugira ngo tugende tubafasha, ababifite bagende babizana, tubikoreho, bitangire bijye muri sisiteme, kugira ngo nibajya kumenyekanisha bizaborohere.”

Komiseri wungirije ushinzwe ubugenzuzi bw’umusoro, Emmy Mbera, yavuze ko kugira ngo ibyatunze umwuga byemerwe mu kubara umusoro ku nyungu, ibicuruzwa na serivisi baguze bigomba kuba bifitiwe fagitire za EBM ku byaguzwe imbere mu gihugu, n’impapuro z’imenyekanisha rya gasutamo ku byatumijwe mu mahanga cyangwa imisoro ifatirwa.

Ku bicuruzwa umucuruzi aba yararanguye ku muntu utanditse ku musoro, itegeko riteganya ko aba agomba gufatira umusoro wa 15%.

Komiseri Mbera yibukije abasora ko binjiye mu mwaka mushya w’isoresha uzarangira ku wa 31 Ukuboza 2024, ku buryo aho baranguye hose bakwiye kwaka fagitire za EBM, byaba ngombwa ukaba wajya ahandi bazitanga, mu gihe hari uwinangiye.

Ni ikintu byagaragaye ko cyorohereza abacuruzi mu kumenyekanisha umusoro, n’abaguzi bakaba bizeye ko amafaranga batanze azagezwa mu isanduku ya Leta.

Uretse abatanga umusoro ku nyungu hashingiwe ku nyungu nyakuri, hari n’abatanga umusoro ucishirije wa 3% y’ibyacurujwe mu mwaka, ni ukuvuga abacuruzi bafite ibyacurujwe ku mwaka biri hagati ya miliyoni 12 Frw na 20 Frw. 

Abari munsi yaho batanga umusoro ukomatanyije, hashingiwe ku mubare w’ibyacurujwe mu mwaka mu kugena umusoro ukomatanyije. Kuva kuri 2.000.000 Frw kugera kuri 4.000.000 Frw bishyura umusoro ukomatanyije wa 60.000  Frw, kuva kuri 4.000.001 Frw kugera kuri 7.000.000 Frw bishyura 120.000 Frw, kuva kuri 7.000.001 Frw kugera kuri 10.000.000 Frw byishyura 210.000 Frw, naho kuva kuri 10.000.001 Frw kugera kuri 12.000.000 Frw bakishyura umusoro ukomatanyije wa 300.000 Frw.

Ibikorwa byo gutwara abantu n’ibintu mu nzira y’ubutaka bicibwa umusoro ukomatanyije ubarwa mu buryo bwihariye. Ku modoka hashingirwa ku bwoko bw’ikinyabiziga na toni ishobora kwikorera cyangwa umubare w’abantu itwara. Nka Taxi-Voiture yishyura 88.200 Frw, mu gihe moto nini yishyura 72.000 Frw.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?