Ahabanza / details /

RRA yakiriye intumwa za Burkina Faso zagiriye urugendo shuri mu Rwanda

Itsinda ryo ku rwego rwo hejuru ryo muri Burkina Faso ryagiranye ikiganiro n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), mu ruzinduko ryagiriye mu Rwanda kuva ku wa 14-20 Mutarama 2024.

Ni itsinda ryari riyobowe n’Umukuru w’Ibiro bya Perezida wa Burkina Faso, Martha Céleste Anderson Dekomwin Medah, aho ryakiriwe na Komiseri Mukuru wungirije wa RRA, Jean-Louis Kaliningondo, wabagaragarije intambwe iki kigo kimaze gutera mu kubahiriza inshingano zacyo.

Ni uruzinduko rwakozwe ku busabe bw’Ibiro bya Perezida wa Burkina Faso, rugamije kwigira ku Rwanda ibijyanye n’imicungire y’imisoro mu Rwanda, hagamijwe kugera ku ntego zo gukusanya ubushobozi bukenewe mu misoro n’amahoro.

Iri tsinda ryifuzaga kumenya imikorere y’ikusanywa ry’imisoro y’imbere mu gihugu, ingamba zikoreshwa mu kwita ku basora no kubandika, ibijyanye n’umusoro ku musaruro, umusoro ku nyongeragaciro, imisoro yakirwa n’uturere, imisoro ifatirwa n’ibindi.

Ku rundi ruhande, ryanashakaga kumenya byinshi ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kwakira no gucunga imisoro, n’uburyo bwo kumenyekanisha no kwakira umusoro mu Rwanda.

RRA yagaragaje ko ifite ingamba zitandukanye zigamije koroshya iyakirwa ry’imisoro, aho nka EBM yoroshya kugenzura ibikorwa by’ubucuruzi guhera mu 2013.

Kaliningondo yakomeje ati "Gutanga fagitire mu ikoranabuhanga ni ingenzi haba ku bacuruzi no ku Kigo cy’Imisoro n’Amahoro. Ifasha umucuruzi kugenzura ibicuruzwa byinjiye mu bubiko bwe n’ibyasohotse, ukaba wabasha kubona ishusho nyakuri y’ubucuruzi bwawe.”

“Ku kigo cy’Imisoro n’Amahoro, tubasha kubona uko ubucuruzi buhagaze ndetse hakishyurwa imisoro ikwiye, nk’umusoro ku nyungu cyangwa umusoro ku nyongeragaciro. N’igihe habayeho kwangiza bimwe mu bicuruzwa wenda byarangije igihe, haba hagomba kuba igihamya cyabyo.”

Mu kurushaho korohereza abasora, serivisi nyishi bakeneraga banyuze kuri sisiteme nyinshi z’ikoranabuhanga nka EBM, E-TAX, LGT, na RESW, ziheruka guhurizwa muri sisteme imwe ya "MyRRA."

Kaliningondo yanagarutse ku mavugurura atandukanye yakozwe mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro, hagamijwe kubaka imikorere ituma kirushaho kugera ku ntego zacyo.

Izi ntumwa zo muri Burkina Faso zagize umwanya wo kubaza ibibazo, birimo imikoranire ya RRA n’inzego zitandukanye zirimo Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda mu kwakira imwe mu misanzu, Urwego rushinzwe kwihutisha iterambere (RDB), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu, n’uburyo bukoreshwa mu kuzamura imyumvire y’abaturage mu misoro.

Martha Céleste Anderson Dekomwin Medah yashimye urwego RRA igezeho mu bijyanye n’imisoro, cyane cyane uburyo ikoresha ikoranabuhanga muri serivisi zayo.

Ati "Dufata RRA nk’icyitegererezo mu bijyanye n’imisoro, ku buryo twizeye gukorana namwe mu rugendo rwo kuvugurura ibijyanye n’imisoro muri Burkina Faso,”

Yijeje ko impande zombi zizakomeza kuvugana no gusangira ubumenyi, mu rwego rwo guteza imbere ibijyanye n’imisoro, mu nyungu z’abatuye ibi bihugu

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?