Ahabanza / details /

Menya ibishingirwaho mu kubara umusoro w’ipatanti

Iminsi yo kumenyekanisha no kwishyura umusoro w’Ipatanti yongerewe. Ubu abakora ubucuruzi barasabwa kuzuza inshingano zabo bitarenze ku wa 15 Gashyantare 2024, bakabikora hakiri kare, badategereje iminsi ya nyuma.

Umusoro w’ipatanti utangwa n’umuntu wese utangije igikorwa cy’ubucuruzi mu Karere, ukishyurwa bitarenze ku wa 31 Mutarama. 

Icyakora, bitewe n’uko abasora benshi bagaragaje imbogamizi zijyanye n’igihe kidahagije cyo kuzuza inshingano zabo ku musoro w’ipatanti, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyongereye igihe cyo kumenyekanisha no kwishyura uyu musoro w’umwaka wa 2024, kugeza ku wa 15 Gashyantare 2024.

Itegeko rishya No 048/2023 ryo ku wa 05/09/2023 rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage riteganya ko umusoro w’ipatanti ubarwa hashingiwe ku gicuruzo cy’umwaka w’ubucuruzi usora yagize mu mwaka ubanziriza uwo asorera.  

Ni impinduka nshya, kuko mbere abasoraga bagendeye ku gicuruzo ni abari banditse ku musoro ku nyogeragaciro (TVA) n’abatanditse kuri uyu musoro ariko barengeje igicuruzo cya miliyoni 20 Frw ku mwaka. Wasangaga nk’uwacuruje miliyari 50 Frw n’uwacuruje miliyoni 150 Frw bishyura umusoro w’ipatanti ungana.

Mu bipimo bishya, amahoro y’isuku rusange n’ay’isoko yishyurwaga buri kwezi, yakuweho mu korohereza abagorwaga n’imenyekanisha rya buri kwezi, rigatuma benshi bagwa mu bihano by’ubukererwe, abandi bakabyibagirwa bakajya mu birarane. 

Komiseri Wungirije Ushinzwe Intara n'Imisoro Yeguriwe Inzego z'Ibanze mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro, Karasira Ernest, avuga ko uyu musoro wagenwe hitawe ku bantu bashobora kugaragaza igicuruzo rusange bagize ku mwaka, n’abadashobora kukigaragaza. Ushobora kwishyurirwa rimwe mu mwaka, cyangwa ukishyura mu bihembwe.

Yakomeje ati “Twateganyijemo ibihembwe bine ku buryo ushobora kwishyura igihembwe cya mbere mu kwezi kwa mbere, igihembwe cya kabiri mu kwezi kwa gatatu, igihembwe cya gatatu mu kwezi kwa gatandatu, icya kane mu kwezi kwa cyenda, ukaba urangije umwaka wawe w’ipatanti.”

Nk’abasora bashobora kugaragaza igicuruzo, kuva kuri miliyoni 2 Frw kugeza kuri miliyoni 7 Frw batanga ipatanti ya 100.000 Frw ku mwaka cyangwa 25.000 Frw ku gihembwe, bikagenda bizamuka kugeza ku bafite igicuruzo cya miliyari 50 Frw kujyana hejuru, batanga ipatanti ya miliyoni 2 Frw ku mwaka, cyangwa 500.000 Frw ku gihembwe.

Ku bacuruzi bakora ibindi bikorwa bibyara inyungu ariko batanditse ku musoro ku musaruro, iyo bakorera mu mujyi bishyura ipatanti ya 60.000 Frw ku mwaka cyangwa 15.000 Frw ku gihembwe, baba bakorera mu cyaro bakishyura 30.000 Frw ku mwaka cyangwa 7.500 Frw ku gihembwe.

Ibikorwa byo gutwara abantu cyangwa ibintu mu modoka y’umuntu ku giti cye byishyura 40.000 Frw cyangwa 10.000 Frw ku gihembwe kuri buri modoka, naho ibikorwa byo gutwara abantu cyangwa ibintu mu bwato bikishyura 20.000 Frw ku mwaka cyangwa 5.000 Frw ku gihembwe kuri buri bwato.

Ni mu gihe ibikorwa byo gutwara abantu cyangwa ibintu kuri moto byishyura 8.000 Frw ku mwaka cyangwa 2.000 Frw ku gihembwe, kuri buri moto. 

Ipatanti ku cyicaro gikuru n’amashami

Mu kumenyekanisha uyu musoro, iyo usora afite icyicaro gikuru n’amashami mu turere dutandukanye, yishyura umusoro w’icyicaro gikuru na buri shami.

Karasira yakomeje ati “Ariko iyo afite amashami atandukanye mu karere kamwe, nk’urugero niba ari banki ikorera muri Kicukiro ihafite amashami atanu, icyo gihe banki izishyura umusoro w’ipatanti w’ishami rimwe gusa hashingiwe kurifite igicuruzo kinini, andi mashami ane asigaye ntabwo azishyura umusoro w’ipatanti. Iyo ayo mashami yose ari hamwe n’icyicaro gikuru, hishyurwa ipatanti y’icyicaro gikuru gusa.”

Ariko iyo igicuruzo rusange cy’ishami kitabashije kumenyekana, hashingirwa ku gicuruzo rusange cy’icyicaro gikuru mu  kwishyura ipatanti.

Karasira yasabye abarebwa n’uyu musoro kuwumenyekanisha ndetse bakishyura hakiri kare, bakirinda umubyigano ukunze kuba mu minsi ya nyuma ugatera n’izindi mbogamizi.

Yakomeje ati “Ubutumwa bukomeye ni uko abantu barebwa n’uyu musoro, twamaze kumenya igihe ntarengwa, ni byiza ko bamenyekanisha hakiri kare ndetse bakanishyura, batirindirije iminsi ya nyuma.”

Igihe cy’umusoro w’ipatanti gitangira ku itariki ya mbere Mutarama kikarangira ku itariki ya 31 Ukuboza, ukishyurwa bitarenze itariki 31 Mutarama z’umwaka ukurikira igihe cy’umusoro. Iyo ibikorwa by’ubucuruzi bisoreshwa bitangiye nyuma y’ukwezi kwa Mutarama, usora atanga umusoro w’ipatanti ungana n’amezi y’umwaka asigaye kugira ngo umwaka urangire, habariwemo n’ukwezi ibikorwa byatangiriyemo.

Iyo usora ahagaritse cyangwa ahinduye ibikorwa bye by’ubucuruzi hagati mu mwaka usoreshwa, asubizwa, nyuma y’igenzura, umusoro w’ipatanti yatanze hakurikijwe amezi asigaye kugera ku itariki ya 31 Ukuboza kw’igihe cy’umusoro. 

Abantu basonewe umusoro w’ipatanti ni inzego za Leta zidakora ibikorwa by’ubucuruzi n’ibikorwa by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse mu myaka ibiri ya mbere ikurikira ishingwa ryabyo.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?