Ahabanza / details /

RRA yasabye abasora gukoresha agaciro nyakuri mu gusorera imitungo itimukanwa n’inyungu z’ubukode

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) kirasaba abarebwa n’umusoro ku mutungo utimukanwa n’umusoro ku nyungu z’ubukode kuyimenyekanisha no kuyishyura mbere y’itariki ntarengwa yo ku wa 29/02/2024, kandi bagakoresha agaciro nyakuri k’imitungo yabo n’amafaranga y’ubukode bakiriye.

Ubusanzwe, umusoro ku mutungo utimukanwa wishyurwa bitarenze itariki ya 31 Ukuboza z’umwaka usorerwa, naho umusoro ku nyungu z’ubukode ukamenyekanishwa bitarenze itariki ya 31 Mutarama z’umwaka ukurikira usorerwa.

Icyakora, uyu mwaka Guverinoma yongereye igihe cyo kumenyekanisha no kwishyura iyi misoro, mu rwego rwo korohereza abasora, bahabwa igihe gihagije cyo kwishyura nyuma y’aho ibipimo bishya bishyiriwe muri sisitemu y’isoresha.

Iyo ubutaka bwubatsweho, ibipimo by’umusoro ku mutungo utimukanwa bishingira ku gaciro ku isoko k’inyubako n’ikibanza cyayo bikomatanyije. Iyo butubatseho, bishingira ku buso bw’ubutaka, bikaba hagati ya 0 Frw na 80 kuri metero kare, bitewe n’aho ubutaka buherereye.

Komiseri Wungirije ushinzwe Intara n'Imisoro yeguriwe Inzego z'ibanze muri RRA, Karasira Erneste, yasabye abarebwa n’iyi misoro kuzuza inshingano zabo hakiri kare, bakirinda gutubya agaciro k’inzu, bagambiriye kugabanya imisoro ku mitungo itimukanwa.

Yakomeje ati “Hari abantu bamenyekanisha agaciro ku isoko k’inyubako yabo ugasanga bashyizemo 1 Frw, cyangwa se ugasanga bashyizemo amafaranga make ugereranyije n’agaciro ku isoko."

"Mu by’ukuri bagerageze kureba abagenagaciro, cyangwa abafite agaciro k’iyo nyubako nk’uko bayiguze cyangwa uko bayubatse babigaragaze, kuko iyo ubuyobozi bw’imisoro bubibonye burabakosora kandi bikagendana no gucibwa ibihano nkuko amategeko abiteganya."

Mu kumenyekanisha umusoro ku mutungo utimukanwa ku nyubako zo guturamo, itegeko ryateganyije umusoro wa 0,5% by’agaciro ku isoko k’inyubako n’ak’ikibanza bikomatanye. Ku rundi ruhande, inzu z’ubucuruzi zishyura umusoro wa 0,3% by’agaciro k’inyubako n’ak’ikibanza zubatsemo; inganda  n’izindi nyubako zitavuzwe haruguru zigasoreshwa 0.1%.

Inzu zigeretse zahawe umwihariko, hagamijwe gushishikariza abantu gukoresha neza ubutaka, bakubaka bajya hejuru. Inzu igeretse gatatu isoreshwa 0.25%, byarenga gatatu, umusoro ukamanuka ukagera kuri 0,1%.

Inyubako imwe nyirayo yageneye guturamo nk’icumbi rye, hamwe n’inyubako ziyunganira mu kibanza cyagenewe guturwamo n’umuryango umwe, isonewe umusoro ku mutungo utimukanwa. Iyo nyubako ikomeza kubarwa nk’icumbi rye n’iyo yaba atayituyemo ku mpamvu zitandukanye.

Karasira yasabye uwaba yarakoresheje agaciro katari ko mu kumenyekanisha umusoro ku mutungo utimukanwa, gusubira inyuma akikosora no mu yindi myaka yose, kuko itegeko ribimwemerera.

Yakomeje agira ati "Ku musoro ku nyungu z’ubukode, naho ni ukugaragaza amakuru y’ukuri. Twifuza ko abantu bamenyekanisha amafaranga bakiriye ndetse ari no mu masezerano bagiranye n’abakodesha, kuko hari aho byagiye bigaragara ko abantu bakodesha amafaranga menshi, ariko bakagaragaza makeya.”

Umusoro ku nyungu z’ubukode ucibwa umuntu wese ufite inzu ikodeshwa agaciro karenze Frw 180,000 ku mwaka kandi akaba atanditse ku musoro ku nyungu z’amasosiyete. Uyu musoro ubarwa ku nzu, ibyongereweho byaba bikodeshwa byose cyangwa igice, cyangwa undi mutungo utimukanwa uwo ari wo wose uri mu Rwanda.

Icyo gihe 50% by’amafaranga y’ubukode yakiriwe mu mwaka wose ntasoreshwa, kuko abarwa nk’ayafashije mu gufata neza umutungo. Inyungu ku nguzanyo za banki zijyanye n’umutungo utimukanwa ukodeshwa nazo zivanwa mu nyungu zisorerwa.

Amafaranga asigaye, kuva kuri 0 Frw - 180,000 Frw, asonewe umusoro. Kuva ku 180,000 Frw - 1,000,000 Frw asoreshwa 20%, hejuru yaho agasoreshwa 30%.

Igenagaciro ry’umutungo utimukanwa

Agaciro k’imitungo itimukanwa kagenwa buri myaka itanu. Kagizwe n’agaciro ku isoko k’inyubako n’ak’ikibanza. Igenagaciro rikorwa n’umugenagaciro wemewe cyangwa uburyo bw’ikoranabuhanga mu igenagaciro rya rusange.

Iyo agaciro kagenwe n’usora ubwe ku mutungo we gakekwaho kuba munsi y’agakwiriye, urwego rusoresha rwemerewe n’itegeko gukoresha irindi genagaciro.

Itegeko riteganya igihano cya 40% by’umusoro ugomba gutangwa gihanishwa usora wese utaratangiye imenyekanisha ry’umusoro ku gihe n’uwatanze amakuru atari yo. Umusoro utishyuriwe igihe ubarwaho inyungu ya 1.5% ku kwezi, n’inyongera ingana na 10% by’umusoro ugomba gutangwa. Icyakora, iyo nyongera ntishobora kurenga 100.000 Frw.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?