Ahabanza / details /

Guverinoma yashyizeho ishimwe rya 10% kuri TVA ku muguzi uhawe fagitire ya EBM

Guverinoma y’u Rwanda yemeje amateka ya Minisitiri agamije kunoza imisoreshereze, arimo iriteganya ko umuguzi usabye fagitire y’ikoranabuhanga ya EBM azajya ahabwa 10 ku ijana by’amafaranga yakiriwe ku musoro ku nyongeragaciro (VAT), kuri buri fagitire.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa ku wa 27 Gashyantare 2024 yemeje Iteka rya Minisitiri rigena uburyo bwo gusaba uruhushya rwo kugura serivisi zo mu mahanga zitaboneka mu Rwanda, irigena uburyo n’ibisabwa kugira ngo abasora bemererwe uburenganzira bukomoka ku kwigaragaza ku bushake, n’irigena ishimwe rishingiye ku musoro ku nyongeragaciro.

Minisitiri w’Imari n’Iganamigambi Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko aya mateka afite intego imwe, yo gukomeza kunoza imisoreshereze mu gihugu. 

Ati “Hari intambwe imaze guterwa, ariko harimo n’ibitaranoga. Aya mateka rero akazadufasha kugira ngo imisoro yakirwe neza, kandi twese tuzi akamaro k’imisoro. Iyo yakiriwe neza, ikoreshwa mu bikorwa by’iterambere bigera kuri buri wese.”

Ishimwe ku basaba fagitire za EBM

Itegeko rigena uburyo bw’isoresha riteganya ko umuntu wese ukora ibikorwa bisoreshwa atanga inyemezabuguzi iy’ikoranabuhanga (EBM). Icyakora, byagiye bigaragara ko hari abacuruzi binangira, abatanga fagitire zidahuje agaciro n’ibyaguzwe, n‘abaguzi batarimika umuco wo kuzisaba. 

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), Bizimana Ruganintwali Pascal, yavuze ko Leta yifuje ko abantu bahabwa ishimwe buri uko basabye fagitire za EBM, ku buryo abacuruzi bazitanga uko byagenda kose.

Umuguzi azajya ahabwa 10% by’umusoro wa TVA ugaragara kuri fagitire ahawe. Mu gihe umucuruzi yari yinangiye gutanga fagitire, umuguzi agatanga amakuru ku buyobozi bw’imisoro, azanahabwa 50% by’ibihano umucuruzi yaciwe. Itegeko riteganya igihano kingana n’inshuro 10 z’umusoro wari unyerejwe.

RRA iteganya ko aya mafaranga azajya afatirwa kuri TVA akabikwa kuri konti yihariye, mbere yo gusubizwa umuguzi mu minsi 15, nyuma ya buri gihembwe.

Umuntu azabanza kwiyandikisha muri sisiteme, ashyireho amazina, indangamuntu, nimero ya telefoni cyangwa konti ya banki. Ni igikorwa cyitezweho kuzamura uburyo abantu basaba fagitire za EBM, bikongera TVA ikusanywa n’umusoro ku nyungu.

Ubworoherezwe kuri serivisi zitaboneka mu Rwanda

Ruganintwali yasobanuye ko hari serivisi zikenerwa mu Rwanda, nyamara ugasanga ntaho ziboneka mu gihugu. Izo serivisi zishobora kugurwa hanze, zikazaba zisonewe umusoro wa VAT, kuko ubusanzwe ziwishyura.

Hazajya habanza ipiganwa ryerekana niba koko izo serivisi zidashobora kuboneka mu gihugu. Usora ukeneye ubu burenganzira azajya yandikira minisitiri, yomekeho icyemezo gitangwa n’urwego rugenzura umurimo akeneye, agaragaza ko mu Rwanda nta kigo gishobora gutanga serivisi ashaka, cyangwa ko ibihari bitari ku rwego rwa serivisi yifuza.

Kwigaragaza ku bushake kw’abasora

Itegeko rishya rigena uburyo bw’isoresha ryateganyije ko inyungu z’ubukererwe n’ibihano bijyanye no kutishyura no kutamenyekanisha umusoro, bidacibwa usora wigaragaje mu Buyobozi bw’imisoro, akishyura umusoro atishyuye, mbere y’uko amenyeshwa ko azagenzurwa.

Ni impinduka ziri gushyirwa mu bikorwa mu gihe u Rwanda rukomeje gukorana n’ibihugu bitandukanye mu guhanahana amakuru mu isoresha, binyuze mu muryango Global Forum. Ibi bikorwa hagamijwe gukumira inyerezwa ry’umusoro.

Usora wemerewe ubu burenganzira agomba kwishyura umusoro mu minsi 30 nyuma yo kwemererwa. Ubuyobozi bw’imisoro bushobora kwemerera usora, mu gihe abisabye, kwishyura mu byiciro, mu gihe kitarenga amezi atandatu.

Ubu burenganzira ashobora kubwamburwa mu gihe atishyuye mu gihe cyemejwe, cyangwa atanze amakuru atari yo, aganisha ku gutubya umusoro.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?