Ahabanza / details /

RRA yashishikarije abafite imisoro batishyuye kwigaragaza ku bushake kugira ngo boroherezwe

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), Bizimana Ruganintwali Pascal, yasabye abafite imisoro batamenyekanishije kwigaragaza ku bushake, kuko hari amahirwe yo gukurirwaho inyungu z’ubukererwe n’ibihano bijyanye no kutamenyekanisha no kutishyura.

Iyi ngingo iteganywa mu itegeko rigena uburyo bw’isoresha, ireba usora wigaragaje muri RRA, akishyura umusoro atishyuye mbere y’uko amenyeshwa ko azagenzurwa. Iteka rya minisitiri rigena uburyo n’ibisabwa, ryemejwe n’inama y’abaminisitiri ku wa 27 Gashyantare 2024.

Ku wa 6 Werurwe 2024, Komiseri Mukuru Ruganintwali yagiranye inama n’ababaruramari b’umwuga bibumbiye muri ICPAR n’Ihuriro ry’abajyanama mu by’imisoro (ATAR), haganirwa ku mpinduka zimaze iminsi zikorwa mu isoresha.

Uko u Rwanda rusinyana amasezerano n’ibihugu bitandukanye ajyanye no kudasoresha kabiri, byumvikana uburyo bwo guhanahana amakuru, kugira ngo buri wese ukora ibikorwa bibyara inyungu abashe gusoreshwa uko bikwiriye. Ni ibikorwa binanyura mu ihuriro nka Global Forum.

Ruganintwali yakomeje ati “Ubungubu dusigaye twandikira amahanga ngo muduhe amakuru k’usora runaka uri mu Rwanda, tugasaba amakuru y’imisoro ye. Amenshi tugenda tuyabona, tukabasoresha dukurikije ibyo twumvikanye n’ibihugu by’iwabo. Ibyo rero nabyo, turagira ngo duhe amahirwe abo bantu, bashobore kuba batubwira amakuru cyangwa se kuduha umusoro bataduhaye.”

“Nubwo amategeko yari atarasohoka, nababwira ko habayeho abantu bagiye babikora, bakaduha amakuru, bakaza bagasora ku bwumvikane ntitubace ibihano. Nko mu myaka ibiri ishize twakiriye amafaranga agera muri miliyari 4 Frw, zivuye ku basora nka batatu.”

Yasabye ababaruramari b’umwuga n’abatanga ubujyanama mu misoro kurushaho kubishishikariza abasora, bakigaragaza ku bushake, mbere yo gutahurwa ngo bahabwe ibihano.

Usora wemerewe ubu burenganzira agomba kwishyura umusoro mu minsi 30 nyuma yo kwemererwa. Ubuyobozi bw’imisoro bushobora kwemerera usora, mu gihe abisabye, kwishyura mu byiciro, mu gihe kitarenga amezi atandatu.

Ubu burenganzira ashobora kubwamburwa mu gihe atishyuye mu gihe cyemejwe, cyangwa atanze amakuru atari yo, aganisha ku gutubya umusoro.

Ishimwe kuri fagitire ya EBM

Andi mateka yemejwe n’inama y’abaminisitiri harimo irigena uburyo bwo gusaba uruhushya rwo kugura serivisi zo mu mahanga zitaboneka mu Rwanda, n’irigena ishimwe rishingiye ku musoro ku nyongeragaciro (TVA),  umusoro n’ubundi wishyurwa n’umuguzi wa nyuma.

Muri ubwo buryo, hemejwe ishimwe rya 10% rizajya rihabwa umuguzi wa nyuma kuri TVA yishyuye, igaragara kuri fagitire ya EBM ahawe. Ni gahunda yatekerejwe nyuma yo gusanga hari abacuruzi badatanga fagitire ya EBM, cyangwa bagatanga idahuye n’amafaranga yishyuwe.

Ruganintwali ati “Ubu rero turashaka ko noneho abaguzi aribo badufasha. Uzajya asaba fagitire ya EBM azajya ahabwa ishimwe rya 10% ku musoro wa VAT aciwe. Ariko noneho nibatamuha fagitire akadutungira agatoki, RRA ikagera ku usora utatanze fagitire, tuzamutegeka kuyitanga uboneho 10% kuri TVA iri kuri iyo fagitire, tumuce n’ibihano. Muzi ko byikuba inshuro cumi z’umusoro wari unyerejwe, ibyo nabyo uboneho 50%.”

Ruganintwali yateguje ko mu cyumweru gitaha hazakorwa ubugenzuzi bw’uburyo EBM ikoreshwa hirya no hino mu gihugu.

Ati “Ni gahunda irimo n’ibihano bikomeye cyane ku muntu uzajya afatwa adatanga fagitire ya EBM, kuko byagaragaye ko mu by’ukuri fagitire za EBM ari ikintu kidufasha mu gukusanya umusoro mu buryo bugaragara, ariko iduha n’umucyo mu bucuruzi. Kuko abenshi, kutayitanga haba hari impamvu zinyuranye, ariko ikuriye izindi ni uko baba badashaka gusora uko bikwiriye.”

Abitabiriye iyi nama bashimye aya mateka ya minisitiri, bavuga ko guha ishimwe abaguzi bizatuma abacuruzi barushaho gutanga fagitire za EBM, umusoro winjira mu isanduku ya Leta na wo ukarushaho kwiyongera.

Umwe yagize ati “Gushimira abaka EBM biziye igihe, kuko hari ubwo ujya muri Supermarket ntibaguhe fagitire, bakaguha na nimero wishyuraho iri mu izina ry’umuntu ku buryo ntaho ihuriye n’ubucuruzi, ugasanga ari ukunyereza umusoro. Ubu buryo buzatuma fagitire zirushaho gutangwa, byongere na TVA yakirwa.”

EBM yatangiye gukoreshwa mu 2013. Kuva icyo gihe umusoro ku nyongeragaciro (TVA) wakirwa wavuye kuri miliyari 259.1 Frw mu 2013/14 ugera kuri miliyari 699.3 Frw mu 2022/2023, bihwanye n’izamuka rya 170.0%. 

Ibi byanazamuye cyane umusoro ku nyungu, kuko wavuye kuri miliyari 120.2 Frw mu 2013/14 ugera kuri miliyari 538.3 Frw mu 2022/2023.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?