Ahabanza / details /

RRA yatangije ubukangurambaga mu gihugu hose ku ikoreshwa rya EBM

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) ku bufatanye n'izindi nzego batangije ubukangurambaga mu gihugu hose, bugamije kuzamura imyumvire ku ikoreshwa neza rya EBM, sisiteme ifasha mu kugenzura ubucuruzi no gutanga fagitire zemewe z’ikoranabuhanga. 

Muri iki gikorwa kizamara ukwezi, abakozi bazaba basura abacuruzi aho bakorera, bareba ko bakoresha EBM uko bikwiye, n’imbogamizi baba bafite mu kuyikoresha.

Ubwo ubu bukangurambaga bwatangizwaga ku wa 11 Werurwe 2023, kamwe mu duce tw’ubucuruzi twasuwe ni Quartier Matheus, aharangurirwa ibicuruzwa bitandukanye mu mujyi wa Kigali. Abakozi bagendaga bareba ko ibicuruzwa byatangiwe fagitire ya EBM kandi ihwanye n’ibyaguzwe, bakanatega amatwi ibitekerezo by’abacuruzi ku mikoreshereze ya EBM.

Komiseri Wungirije ushinzwe Ubugenzuzi bw’Imisoro muri RRA, Mbera Emmy, yavuze ko kuva EBM yatangira mu 2013, hari intambwe yatewe ku buryo ku mwaka hakorwa inyemezabuguzi za EBM zisaga miliyoni 50.

EBM yatangiye ikoreshwa n’abacuruzi banditse ku musoro ku nyongeragaciro (TVA), mu 2020 iba itegeko ku bacuruzi bose. EBM yabafashije gukorera mu mucyo no kurushaho gukurikirana ubucuruzi bwabo, inafasha RRA kubona amakuru yizewe, afasha mu kubungabunga umusoro watanzwe n’abaguzi.  

Mbera yakomeje ati “Iyo dushingiye kuri ibyo rero dushobora kubona ko hari intambwe yatewe, ariko twasesengura tugasanga hari abantu mu by’ukuri badakoresha EBM uko bikwiriye. Akaba ariyo mpamvu twatangiye ubu bukangurambaga, kugira ngo tumenyeshe abaguzi ndetse n’abacuruzi ko gukoresha EBM ari itegeko, ko uwafatwa atubahirije amategeko afatirwa ibihano biteganywa n’amategeko.”

Mu bibazo byagaragaye mu bugenzuzi harimo abacuruzi bamwe badatanga fagitire ya EBM kuko batayifite, abayifite ntibayikoreshe kuri buri muguzi, n’abatanga bafitire zidahwanye n’ibyacurujwe.

Ibyo bitera imbogamizi mu bucuruzi, kuko uwaranguye ntahabwe EBM, ibyo atwaye ntibijya mu bubiko bwe mu ikoranabuhanga, bityo na we ntazabashe kubitangira fagitire yemewe.

Mbera yasabe abaguzi bose kwaka fagitire ya EBM buri gihe, baba baguze ibyo bazacuruza cyangwa ibyo bagiye gukoresha ubwabo.

Yakomeje ati “Nakwibutsa ko TVA itangwa n’abaguzi. Uwo musoro batanga bagura ibintu bitandukanye, bawusigira abacuruzi, Iyo bawusigiye abacuruzi rero, ikimenyetso cyonyine kigaragaza ko uwo musoro baciwe bagura ugera mu isanduku ya Leta, ni ko bibuka kwaka ndetse bagahabwa fagitire ya EBM.”

“Birumvikana rero, abaguzi nk’abantu batanga umusoro wa TVA, icyo basabwa ni uko ahantu hose bagize icyo bagura, batagomba gusohoka badahawe fagitire ya EBM. Nibabikora gutyo bazaba batanze umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu, akaba aricyo tubasaba uyu munsi.”

Yanasabye abaguzi gutanga amakuru ku hantu baba badakoresha neza EBM kuko imbaraga zongerewe mu gukurikirana abacuruzi batayikoresha neza.

Umucuruzi ukorera Parenthèse Trading company Ltd wasuwe na RRA, yahamije ko buri gihe atanga fagitire zemewe za EBM. Yavuze ko iki gikorwa cya RRA ari cyiza, kuko uretse ubugenzuzi, wabaye n’umwanya wo gutanga ibitekerezo ku mbogamizi zaba zihari, zigashakirwa umuti.

Avuga ko ari ngombwa ko abakora amakosa atandukanye mu gukoresha EBM bigishwa, ariko ko igihe bakomeje gukora amakosa, baba bakwiye guhanwa.

Kuva EBM yatangira gukoreshwa, umusoro ku nyongeragaciro (TVA) wakirwa wavuye kuri miliyari 259.1 Frw mu 2013/14 ugera kuri miliyari 699.3 Frw mu 2022/2023, bihwanye n’izamuka rya 170.0%. 

Ibi byanazamuye cyane umusoro ku nyungu, kuko wavuye kuri miliyari 120.2 Frw mu 2013/14 ukagera kuri miliyari 538.3 Frw mu 2022/2023.

Kugeza ubu abacuruzi basaga 94,000 bakoresha iri koranabuhanga rya EBM.

Mu rwego rwo kwimakaza ikoreshwa ry’iri koranabuhanga, Guverinoma iheruka kwemeza ishimwe rya 10% kuri TVA yishyuwe kuri fagitire, rizajya rihabwa umuguzi wa nyuma. Mu gihe umucuruzi yaba yanze gutanga fagitire, umuguzi akabimenyesha RRA, wa mucuruzi azajya acibwa ibihano, umuguzi aboneho 50%.

Itegeko rigena uburyo bw’isoresha rya 2023 riteganya ko udatanze fagitire cyangwa agatanga idahwanye n’ibyaguzwe, acibwa inshuro cumi z’umusoro wari unyerejwe, niba ari ubwa mbere. Biba inshuro 20 niba ari isubiracyaha.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?