Ahabanza / details /

RRA yakiriye intumwa za Ambasade ya Norvège

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) Bizimana Ruganintwali Pascal, yakiriye intumwa za Ambasade ya Norvège muri Tanzania zigizwe na Olav Lundstøl, ushinzwe ubukungu, na Eli Marie Smedsrud, Umunyamabanga wa kabiri ushinzwe politiki n’ubukungu, baganira ku bufatanye bw’impande zombi, bushyirwa mu bikorwa binyuze mu Kigo cy’Imisoro muri Norvège, NTA. 

Norvège ihagarariwe mu Rwanda na Ambasade yayo iba i Dar es Salaam muri Tanzania, inshingano zahoranye Ambasade yayo yabaga i Kampala muri Uganda. 

Muri urwo ruzinduko ku wa Kane tariki 14 Werurwe 2024, Ruganintwali yashimye umusanzu wa Ambasade ya Norvège mu guteza imbere ubufatanye bwa RRA na NTA, bwunganira impinduka zitandukanye zikomeje gukorwa muri RRA. 

Yakomeje ati “Umusaruro w’ubu bufatanye bwaziye igihe, ugaragarira cyane mu bigerwaho n’iki kigo haba buri gihembwe cyangwa ku mwaka. Inkunga ya NTA imaze kudufasha mu kuvugurura imitangire ya serivisi, ubugenzuzi bw’umusoro no kwimakaza ikoranabuhanga mu mavugurura tugenda dukora.”

“Ubu bufatanye kandi bwongereye gusangira ubunararibonye hagati y’ubuyobozi bw’ibigo byombi ku bijyanye n’isoresha.”

Ubu bufatanye bwabayeho nyuma y’inama yahuje Perezida Paul Kagame n’uwahoze ari Minisitiri w’intebe wa Norvège, Erna Solberg i Davos muri Mutarama 2018, hagamijwe kubaka ubufatanye mu nzego zitandukanye. 

Imikoranire yaje gutangira muri Nzeri 2019, amasezerano y’ubufatanye ashyirwaho umukono mu 2022, akaba yaratangiye gukoreshwa kuva muri Nyakanga 2022 akazageza muri Kamena 2026. 

Olav Lundstøl yashimye ibyagezweho muri ubwo bufatanye kandi ashimangira ubushake bwa Norvège mu kubugeza ku rundi rwego. 

Ati "Ubufatanye na RRA ni bumwe mu bw'intangarugero, kandi RRA iyoboye inzira mu bice byinshi".

Mu kurushaho kunoza serivisi zihabwa abasora, hakozwe byinshi birimo guhugura abakira ibibazo by’abasora (call center) no kunoza uburyo bwo kubikurikirana.  

Urubuga rwa internet rwa RRA narwo rwaranogejwe kugira ngo rushyirwe ku rwego mpuzamahanga, hagamijwe ko rworoha mu kurukoresha bijyanye n’ibyo abarugana baba bifuza kubona cyangwa gukoreraho. 

Ibyo bikajyana na gahunda yo gushyira mu ikoranabuhanga serivisi zihabwa abasora, iheruka ikaba ari ijyanye n’ihererekanya ry’ibinyabiziga. 

Mu kuzamura ubushobozi mu ikoranabuhanga, abakozi ba RRA bakomeje kwigira ku ntambwe zimaze guterwa na NTA, gusangira ubumenyi n'ubunararibonye. Hariho kandi ubufatanye mu gukoresha “Agile” mu gukora porogaramu zitandukanye za mudasobwa. 

Ku ruhande rw'ubugenzuzi bw’imisoro, ubufatanye bwibanze ku guteza imbere ubushobozi mu bice byatoranijwe by'ubugenzuzi, birimo amabanki n'ubwubatsi. 

RRA na NTA kandi biyemeje gukomeza guteza imbere ubufatanye binyuze mu nama ihuza impande zombi. Inama iheruka yabereye i Kigali ku wa 26 Ukwakira 2023, mu gihe itaha izabera i Oslo bitarenze Nzeri 2024.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?