Ahabanza / details /

Abacuruzi barashishikarizwa gukoresha neza tembure z’imisoro

Mu bukangurambaga Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) gikomeje ku bufatanye n’izindi nzego, hagamijwe kuzamura ikoreshwa neza rya EBM, abacuruzi barashishikarizwa kurangurira ahantu hemewe, kugira ngo ibicuruzwa byateganyijwe bibashe kujyaho tembure z’imisoro (tax stamps).

Izi tembure z’imisoro ziteganywa n’Itegeko rishyiraho umusoro ku byaguzwe, zishyirwa ku itabi, inzoga za likeri na divayi. Ku nzoga, izi tembure zishyirwaho mu mabara atandukanye bitewe n’aho zakorewe n’ingano y’ikinyobwa.

Mu bukangurambaga buri gukorwa, hari ibibazo byagaragaye birimo nk’ibinyobwa bidafite izi tembure z’imisoro cyangwa ibifite izidahuye n’ibinyobwa zashyizweho, bivuze ko byinjiye ku isoko mu buryo butemewe. Icyo gihe ntizishobora gukorerwa fagitire ya EBM.

Umwe mu bacuruzi bo mu mujyi wa Kigali basanganywe ibi bicuruzwa bifite tembure z’imisoro z’impimbano, yicuza kuba yararanguye atabanje kugenzura, bikaba byamuhaye isomo.

Ati “Ikigo cy’imisoro cyaje kugenzura, kureba ko ibyo ncuruza byujuje ubuziranenge, basanga inzoga zimwe ziriho tembure zidahuye n’inyandiko nakoze. Barazireba zose, basanga nk’inzoga enye ziriho tembure zifite amabara atari ayazo, izo bagombaga gutera ku nzoga ntoya, bakazitera ku nini.”

Ubundi tembure iba igomba kugaragaza amakuru arambuye ku nzoga yashyizweho, uwayinjije mu gihugu n’igihe yinjiriye.

Komiseri Wungirije Ushinzwe Serivisi z’Abasora n’Itumanaho, Uwitonze Jean Paulin, yasabye abacuruzi gukoresha neza tembure z’imisoro, nk’uburyo butuma babasha gukoresha EBM uko bikwiye. Ni ikoranabuhanga ryongera umucyo mu bucuruzi, rikerekana neza ibyo umucuruzi yaranguye, ibyo yacuruje n’ikiguzi cyabyo, bigafasha mu kumenyekanisha imisoro no gukumira magendu.

Uwitonze yakomeje ati “Hari ibyagaragaye bigenda bifatwa. Bizafatirwa, n’ababifatanywe hatangire kurebwa ngo ibi bintu byaturutse hehe. Hari ibyo tubona, izo tembure z’umusoro zitigeze zisohoka muri sisiteme. Kandi binasobanuke, nta nzoga n’imwe, tuvuge likeri, divayi cyangwa itabi bifite tembure y’umusoro yatanzwe na RRA, tutazi ngo tembure iri ku yihe nzoga, yasohotse ryari, ndetse ngo iyo tembure y’umusoro ifite iyihe code, iri ku nzoga ingana gute.” 

“Ibyo byose turabizi, rero kujya kwibeshya umuntu akavuga ngo reka mbigenze gutya, umuntu naza arabona tembure iriho,  hari sisiteme yo kumenya niba iyo tembure iriho ari iy’ukuri. Rero hari ayo mayeri yose agenda akoreshwa, ariko ubona ko atakabaye akoreshwa.”

Iyo ikinyobwa kidafite tembure y’umusoro kandi ikwiye kuba ijyaho, biba bivuze ko cyinjiye ku isoko mu buryo bwa magendu, bisobanuye ko umucuruzi adashobora kugitangira fagitire ya EBM.

Ni mu gihe mu rwego rwo kwimakaza ikoreshwa ry’iri koranabuhanga rya EBM, Guverinoma iheruka kwemeza ishimwe rya 10% kuri TVA yishyuwe kuri fagitire, rizajya rihabwa umuguzi wa nyuma.

Mu gihe umucuruzi yaba yanze gutanga fagitire ya EBM, umuguzi akabimenyesha RRA, wa mucuruzi azajya acibwa ibihano, umuguzi aboneho 50%.

Mu gihe umuntu wese ukorera mu Rwanda ibicuruzwa bitangwaho umusoro ku byaguzwe cyangwa ubitumiza mu mahanga ukora adashyize amatembure y’umusoro ku bicuruzwa; agakoresha amatembure y’umusoro ku bicuruzwa atagenewe cyangwa agacuruza ibicuruzwa bitangwaho umusoro ku byaguzwe bidafite amatembure y’umusoro; aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi 6 ariko kitarenze umwaka 1 cyangwa ihazabu itari munsi ya 1.000.000 Frw ariko itarenze 2.000.000 Frw.

RRA ikangurira abaguzi kureba ko ibicuruzwa bagiye kugura bifite tembure z’imisoro zujuje ubuziranenenge, kuko aribwo buro buhamya ko ibyo binyobwa biba byaragenzuwe mbere yo kwinjira ku isoko.

Ku binyobwa byatunganyirijwe imbere mu gihugu, ibitarengeje mililitiro 500 bihabwa tembure y’ubururu, naho ibirengeje izo mililitiro bigahabwa tembure y’icyatsi. Ni mu gihe ibyatumijwe mu mahanga, ibitarengeje mililitiro 500 bihabwa tembure y’imisoro ya oranje, naho ku icupa rizirengeje hagashyirwaho tembure y’ibara ry’iroza.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?