Ahabanza / details /

Abayobozi bakuru ba RRA begereye abasora mu gihugu hose ngo babakemurire ibibazo

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) n'abandi bayobozi bakuru none kuwa 21 Werurwe 2024  batangije igikorwa cy'iminsi ibiri cyo kwegera abasora, mu kwakira no gukemura ibibazo byabo mu gihugu hose. 

Iki gikorwa kigamije gukemura ibibazo by'abasora bitakemutse ku gihe mu bihe bishize no kumva ibyifuzo byabo, mu rwego rwo kunoza imitangire ya serivisi no kubafasha kubahiriza inshingano zo gusora. 

Kuri uyu wa Kane, Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal, yari ku biro bya RRA ku Gisimenti mu Mujyi wa Kigali.

Komiseri w’Imisoro y’Imbere mu Gihugu, Batamuliza Hajara, avuga ko iyi gahunda mbere yakorwaga bijyanye n’igikorwa ngarukamwaka kigamije gushimira abasora, ariko baza gusaba ko iki gikorwa cyaba buri gihembwe.

Wabaye umwanya wo kuvuguta umuti ku bibazo byari bikeneye ko abayobozi bakuru ba RRA babifataho icyemezo, ibindi bigahabwa umurongo, umuturage akamenya icyo asabwa.

Batamuliza yavuze ko ibibazo byakiriwe uyu munsi ahanini byibanze ku kwandukuza ubucuruzi, avuga ko hakenewe ubushakashatsi kugira ngo hamenyekane impamvu abantu benshi biyandikisha mu bucuruzi, hashira igihe gitoya bagasaba kwiyandukuza.

Ikindi ni icy’abantu basaba gukurirwaho ibihano baciwe bitewe no kutamenya inshingano zabo ngo bazubahirize, nko kwibagirwa kumenyekanisha umusoro.

Yakomeje ati “Turabasaba ko bakangukira gusobanukirwa inshingano zabo nk’abasora, kubera ko nk’uko mubizi twagerageje gufunga TIN z’abantu batagize ikintu na kimwe bakora, twarazisuzumye turazifunga zo bidasabye no kuza mu kazi nk’aka.”

“Ariko hari abandi bafite imyenda y’imisoro y’ibirarane by’imyaka myinshi, nibo nabonye ari benshi. Ariko icyo tubakangurira ni uko bakangukira kumenya inshingano zabo, bakamenyekanisha umusoro wabo bakanawishyura, kubera ko nk’uko mubizi itegeko riteganya ko umusoro utishyuwe mu gihe cyawo gikwiye ugira ibihano n’inyungu z’ubukererwe.”

Yavuze ko ufite umwenda w’imisoro umuremereye, ashobora no kwemererwa kwishyura mu byiciro.

Abakemuriwe ibibazo bishimiye ko abayobozi bakuru ba RRA babegereye, bakabakemurira ibibazo batagombye kubasanga ku cyicaro gikuru.

Uwimana Thérèse, ni umwe mu bakorera ubucuruzi mu Karere ka Gasabo. Avuga ko umucungamutungo we yarangaye mu kwishyura imisoro, ibihano bikagenda bizamuka.

Yagize ati “Twumvise itangazo ko hari abakomiseri baje kutwegera nk’abasora, nza kubareba ngo mbasobanurire icyo kibazo. Komiseri aramfasha, ansobanurira imisoro uko iteye, nsanga nibyo, anyereka inzira nshobora gucamo ngo nkurirweho ibihano n'amande, nkishyura umusoro fatizo (principale) kugira ngo mbashe no gukomeza akazi, nkomeze kwiteza imbere kandi nteza imbere igihugu. Igisubizo mpawe cyanyuze.”

Yasabye abacuruzi bagenzi be kubahiriza inshingano zabo, kuko iyo utinze kwishyura umusoro ukwiye, ibihano bigenda bizamuka. 

Mbituyimana Jean de Dieu wo mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kigarama, we avuga ko ubwo yajyaga kwishyura umusoro ku mutungo utimukanwa ku butaka bwe, yitabaje umuntu usanzwe afasha abasora, ukorera ku muhanda. Yamwujurije ifishi nabi, mu kugena agaciro k’umutungo, ashyiramo amafaranga menshi.

Mu gihe yagombaga kwishyura umusoro wa 18,000 Frw yisanze agomba kwishyura hejuru ya miliyoni 10 Frw. Mbituyimana yahise yandikira RRA, Komiseri Mukuru amwemerera ko bihinduka, ariko ntibyakurwa muri sisiteme.

Yashimiye ko muri iyi gahunda, Komiseri Mukuru yahise amukemurira cya kibazo cyari kimuhangayikishije.

Yakomeje ati “Kuba baza kutwegera ni byiza cyane, twumva dufite ishema kuba dufite ubuyobozi bwiza, butwegereye kandi butwumva. Ibi rero rwose turabishima cyane, tugashima Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuko ni we Ntore, ni we utoza n’Abanyarwanda twese kugira ngo inshingano babahaye bazikomeze neza.”

Abasora baributswa umusoro ku nyungu w’umwaka wa 2023

Komiseri Batamuliza yanashishikarije abasora bafite imisoro batishyuye kwimenyekanisha ku bushake mbere yo kumenyeshwa ko bazagenzurwa, kubera ko bashyiriweho ubworoherezwe nko kwemererwa kwishyura wa musoro w’ibanze, ntibacibwe ibihano n’inyungu z’ubukererwe.

Yanasabye abarebwa no kumenyekanisha umusoro ku nyungu w’umwaka wa 2023, kubikora mbere y’itariki ntarengwa ya 31 Werurwe 2024. Nibura kugeza ku wa 30 Werurwe, abo bireba bakwiye kuba bamaze kumenyekanisha no kwishyura umusoro ku nyungu, kugira ngo birinde kuba bazatenguhwa n’ikoranabuhanga ku munota wa nyuma, bikabashyira ku gitutu.

Komiseri Batamuliza yakomeje ati “Tukaba rero twinginga abasora ko byari byiza ko bamenyekanisha bitarenze muri iki cyumweru, bibaye byiza bitarenze itariki 25 Werurwe buri wese akaba yamaze gushyiramo imenyekanisha rye, hasigaye kwishyura.”

“Kuko nk’uko mubizi, n’abishyura iyo batangiye kugorwa na sisiteme za banki, bisaba kujya kwicara kuri banki, kandi zigira amasaha zifungira. Wenda twe dushobora kubafasha kugera mu ijoro, ariko banki ntabwo zakwishingira uwo muvundo wo ku munota wa nyuma.”

RRA yibutsa abasora ko ibyatunze umwuga bazakoresha bizaba bihagarariwe n’inyemezabuguzi za EBM, imenyekanisha ryo muri Gasutamo cyangwa imisoro yafatiriwe.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?